Umusaruro mbumbe w’igihugu wiyongereye ku kigero cya 8.6% mu 2018

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 15 Werurwe 2019 saa 12:05
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko mu 2018, umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) wiyongereye ku rugero rwa 8.6 %, ugereranyije n’umwaka wabanje ukava kuri miliyari 7,597 Frw ukagera miliyari 8189 Frw.

Mu mibare yatangajwe kuri uyu wa Gatanu, Umuyobozi wa NISR, Yusufu Murangwa, yavuze ko mu mwaka ushize umusaruro w’ubuhinzi wazamutse ku rugero rwa 6%, uw’inganda uzamuka ku rugero rwa 10% naho uwa serivisi uzamuka ku rugero rwa 9%.

Yakomeje ati “Izamuka rya 8.6% rishingiye ku musaruro wagiye uboneka uko ibihembwe bikurikirana, aho wazamutse ku rugero rwa 10.4% mu gihembwe cya mbere, 6.8% mu gihembwe cya kabiri na 7.7% mu gihembwe cya gatatu. Mu gihembwe cya kane umusaruro mbumbe wazamutse ku rugero rwa 9.6%.”

Mu byiciro by’ubukungu umusaruro mbumbe w’igihembwe cya kane wazamutse ku buryo umusaruro w’ubuhinzi wari kuri 4%, uw’inganda wari 12% na serivisi kuri 11%.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yagize ati “Ngira ngo muzi gahunda ya Made in Rwanda no korohereza ibikorwa bikorerwa mu Rwanda, biragenda rero bitanga umusaruro, umusaruro w’inganda urazamuka cyane, mu gihembwe cya kane mu 2018, urwego rw’inganda rwazamutseho 12%.”

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko aho harimo ibikorwa by’ubwubatsi byaba imihanda n’inganda, gusa ngo urebye ibikorwa by’ubwubatsi byazamutseho 20%, mu nganda zitunganya ibintu bitandukanye cyazamutseho kuri 13%, umusaruro w’inganda zitunganya ibiryo ni 10%, izitunganya imyenda ni 26% na 38% ku musaruro w’inganda zikora ibikoresho bikoze mu byuma.

Ibikorwa by'ubwubatsi byagize uruhare mu kuzamura umusaruro mbumbe w'igihugu
Mu 2018, Umusaruro mbumbe w’Igihugu (GDP) wiyongereye ku rugero rwa 8.6 % ugereranyije n’umwaka wabanje
Mu 2018 mu bice bitandukanye by'igihugu hazamutse ibikorwa remezo bishya
Gahunda ya Made in Rwanda ni imwe mu zafashije kuzamura umusaruro mbumbe w'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza