Umuyobozi wari ushinzwe ibikorwa bya Banki ya Kigali yasezeye

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 20 Ukwakira 2016 saa 08:20
Yasuwe :
0 0

Lawson Naibo wari ushinzwe ibikorwa bya Banki ya Kigali (BK) yasezeye ku mirimo ye nyuma y’imyaka irindwi yari ayimazemo mu nshingano ashimirwa uko yujuje.

Mu itangazo BK yashyize ahagaragara, inama y’ubutegetsi y’iyi banki yavuze ko ishima cyane akazi Naibo yayikozemo n’ubwitange yagaragaje.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BK, Marc Holtzman, yagize ati “Turifuza gushimira cyane Naibo ku musanzu yatanze mu iterambere rya Banki, muri iyi myaka irindwi; ku ruhande rw’Inama y’Ubutegetsi, ndamwifuriza amahirwe mu mirimo iri imbere.’’

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yavuze ko imirimo ya Naibo muri BK yatanze umusanzu ufatika mu iterambere rya banki kandi mu buryo bw’igihe kirekire.

BK ivuga ko mu gihe gito, Umuyobozi Mukuru w’iyi Baanki, Dr Diane Karusisi azatangaza inama nshya y’ubuyobozi bwa BK.

Kenneth Agutamba ushinzwe itangazamakuru muri BK, yabwiye IGIHE ko Naibo arasimbuzwa mu gihe cya vuba, ariko nk’uko iyi banki iri kwagura ibikorwa byayo, amashami ari guhangwa akazagira abayayobora, aribo bayobozi bashya bazatangazwa mu gihe kiri imbere.

Ati “Naibo arasimbuzwa vuba, hari n’abandi bantu baraza muri banki, iri gukura bityo hari ibikorwa bishya irafungura, ni ibintu bisanzwe. Nk’uko mubizi hari ikigo cy’ubwishingizi, icy’itumanaho BK Telecom, ni ibikorwa nabyo bizakenera ababiyobora.’’

Banki ya Kigali, ivuga ko ifite intego yo gutanga serivisi zose zikomeye ku bakiliya bayo, ubwishingizi n’itumanaho bikazaza byiyongera ku kigo gitanga serivisi z’isoko ry’imari n’imigabane, BK Securities.

BK yashinzwe mu 1966, ubu ikaba ariyo banki nini mu gihugu mu musaruro mbumbe. Ifite amashami 78, abayihagarariye mu bice bitandukanye bagera ku 1178 n’abakiliya iha serivisi bagera ku 279 000.

Iyi banki imaze imyaka myinshi ari iya mbere mu Rwanda, iheruka no kwegukana igikombe cya Banki ya mbere mu Rwanda cyatangiwe mu Bwongereza na Euromoney muri Nyakanga 2016.

Lawson Naibo ukomoka muri Kenya, yatangiye gukorera BK mu 2009, mbere akaba yari umwe mu bayobozi b’ikigo gitanga serivisi z’imari, KPMG East Africa i Nairobi, ikigo yakoreye imyaka ibiri n’amezi abiri. Mbere yaho yanakoze muri CFC Bank Group muri Kenya.

Lawson Naibo wari ushinzwe ibikorwa bya BK
Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Karusisi hagati ya Marc Holtzman na Lawson Naibo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza