Uturere tumaze kwinjiza imisoro y’asaga miliyari 19 Frw mu mezi atandatu

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 30 Mutarama 2018 saa 01:56
Yasuwe :
0 0

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA), Richard Tusabe, yatangaje ko uturere tumaze kwinjiza amafaranga agera kuri miliyari 19.7 mu gihe cy’amezi atandatu ya mbere y’Ingengo y’Imari ya 2017/2018.

Uturere tumaze kwinjiza imisoro y’asaga miliyari 19 Frw mu mezi atandatu

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA), Richard Tusabe, yatangaje ko uturere tumaze kwinjiza amafaranga agera kuri miliyari 19.7 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’amezi atandatu ya mbere y’Ingengo y’Imari ya 2017/2018.

Ku wa 8 Kamena 2017, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete, yamurikiye Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, Umushinga w’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2017/18 aho yasobanuye ko yiyongereyeho miliyari 140.7 Frw ugereranyije n’iy’umwaka wa 2016/2017.

Iyo ngengo y’imari yahise itangira gusaranganywa mu bigo bitandukanye kugira ngo hashyirwe mu bikorwa imishinga igamije iterambere;uturere twahawe igice kimwe ariko dusabwa gukusanya imisoro.
Mu ngamba uturere twari twarihaye yo kuzaba twarinjije amafaranga y’u Rwanda agera kuri 19 027 888765 Frw mu mezi atandatu , bigaragara ko twarengeje igipimo twari twarihaye kuko twabashije kwinjiza 19 753 819 018 Frw.
Ubwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete yagezaga kuri Komisiyo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, aho ingengo y’imari bahawe igeze ishyirwa mu bikorwa, yavuze ko imisoro y’uturere yakomeje kwiyongera uko imyaka yagiye ishira hashingiwe ku ngamba zagiye zishyirwamo zirimo ubukangurambaga.

Yagize ati “ Kimwe mu byatumye imisoro izamuka ni uko RRA ubwayo ari yo yafashe icyemezo cyo kugira ngo ikusanye iyo misoro, inashyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga kugira ngo ikusanye amakuru atandukanye ikamenya buri muntu icyo atunze, uwo ari we n’ibindi hakurikijwe amategeko.”

Avuga kandi ko habayeho gukurikirana byimbitse uburyo bw’imisoreshereze ku buryo umuntu uwo ari we wese atabasha gusoresha kandi nta burenganzira abifitiye.
Ikindi cyabiteye kigarukwaho ngo ni uko ubu uturere ari two dusigaye twishyiriraho imihigo y’imisoro twumva tuzinjiza ku mwaka, tukabikora ari two ubwatwo tubigizemo uruhare.

Kugeza ubu hari kugenwa uburyo bw’ikoranabuhanga buzafasha mu kugena amafaranga inzego z’ibanze ziteganya kuzinjiza kandi RRA ivuga ko bwatangiye kubakwa bukaba buri hafi kurangira.

Komisiyo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko yatangiye gukurikirana aho ingengo y’imari igeze ikoreshwa, kuva ku wa 4-19 Gashyantare 2017, ikazajya mu turere twose kureba uko yagize ikoreshwa mu bikorwa biteza imbere abaturage ndetse mu minsi mike MINECOFIN izamurikira Inteko Rusange, ingengo y’imari ivuguruye ya 2017/2018.

Komiseri Mukuru w'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro, Richard Tusabe
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete
Abagize Komisiyo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza