Mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru gikurikira inama y’abaminisitiri ; kivuga kuri gahunda zitandukanye za Guverinoma harimo no kugaragaza uko ubukungu bw’igihugu buhagaze, Ministiri Musoni Protais, yavuze ko u Rwanda rugiye gucunga neza ifaranga ryarwo, kugirango ritazata agaciro.
Minisitiri ushinzwe inama y’Abaminisitiri yagize ati : “Ifaranga ry’u Rwunda tugiye kurizirika ku buryo ritazongera kujegajega.”
Imibare igaragaza ko kuva mu mwaka ushize wa 2011, ifaranga ry’u Rwanda rimaze guta agaciro ku kigereranyo 8,2%, cyakora rikaba rihagaze neza cyane ugereranyije n’ibindi bihugu byo muri aka karere k’ibiyaga bigarii. Igihugu cy’u Burundi akaba aricyo gifite ifaranga ryatakaje agaciro kurusha ibindi aho ryagataye ku kigereranyo cya 24,5%.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Ambasaderi Gatete Claver
mu kiganiro mbwirwaruhame aherutse kugira cyari kigamije kugaragaza ishusho y’uko ubukungu bwifashe mu Rwanda, yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwaziyongera ku kigereranyo cya 7.6% mu mwaka w’ingengo y’mari ya 2012. Ibi bije bikurikira ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 8,8% mu mwaka wa 2011.
Akomeza avuga ko ibizibandwaho kugira ngo ibi bishoboke ari ugukomeza agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’idolari ry’Amerika n’ubwo bikigoranye kubera ibisigisigi by’ihungabana ry’ubukungu ku isi.
Umuyobozi wa Banki Nkuru y’u Rwanda avuga ko mu mwaka wa 2011 inganda zagize uruhare runini mu kuzamura ubukungu bw’igihugu ku kigereranyo cya 15%. naho ibijyanye n’itangwa rya serivisi ryagize uruhare rungana na 7,2% naho gutwara abantu n’ibintu ndetse n’itumanaho bigira uruhare rungana na 5,6%.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Buri karere kagiye guhabwa imodoka yo gucunga umutekano w’amafaranga ya SACCO
15.05.2013 |
|
Bralirwa yatanze imisoro muri Leta igera kuri miliyari 60.83
12.05.2013 |
|
2013/2014 : Ingengo y’imari y’u Rwanda irateganywa kwiyongera ikagera kuri tiriyali1,6
10.05.2013 |
|
Impamvu y’ihindurwa ry’inoti ya 500
9.05.2013 |
|
Oxford : Perezida Kagame azavuga ijambo nyamukuru mu nama y’ubucuruzi muri Afurika
9.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |