Ubuyobozi bwa Banki y’Abaturage y’u Rwanda buravuguruza amakuru yari yatangajwe ku bantu bayifitemo imigabane, ko abashoramari bo muri Kompanyi ya RABOBANK bafite 65% na ho Abanyarwanda bari barafungujemo konti kugeza mu mwaka wa 2008 bakagira 35% by’imigabane yose ya Banki y’abaturage y’u Rwanda (BPR).
Paul Van Apeldoorn, Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa BPR, avuga ko ukuri ari uko Abanyarwanda bari abanyamuryango b’amakoperative ya Banki z’Abaturage mu bice bitandukanye by’u Rwanda, bafite imigabane ingana na 65% by’imigabane yose y’iyi Banki, na ho Kompanyi RABOBANK ikagira 35%.
Uyu muyobozi agaruka ku mpinduka ziherutse kuba mu buyobozi bukuru bwa BPR, akavuga ko nta cyahungabanye kandi ko abakozi babiri basezeye batazateza icyuho mu mikorere ya Banki.
Avuga ko guhinduka kw’Umuyobozi Mukuru nta kibazo biteye, kuko BPR ubu ifite abakozi 1497, hakaba nta mpungenge ko hari igishobora guhungabana mu mikorere.
Ku byagarutsweho n’abumvise cyangwa basoma amakuru yari yatangajwe, ubuyobozi bwa BPR buvuga ko hari abagaragaje ko hari ikibazo mu itangwa ry’inguzanyo muri iyi Banki, ariko ngo si byo ahubwo hari impinduka zabaye zijyanye n’icyemezo Banki yafashe, ko gutanga inguzanyo bizajya byemerezwa ku cyicaro gikuru, mu rwego rwo kurwanya ruswa n’ibindi bifitanye isano na yo byagaragaraga mu mashami amwe n’amwe.
Icyabaye rero, ngo ni uko gutangira uburyo bushya byabanje kugorana, ariko ubu byoroshye, kuko ushaka inguzanyo ageza ibisabwa ku bakozi bo mu mashami, na bo bakabigeza ku cyicaro, mu gihe gito igisubizo kikaba kirabonetse.
Abayobozi ba BPR bavuga ko buri gihe buharanira gukora ibishimisha abakiliya. Bavuga ko impinduka z’ubuyobozi zabaye, ari izisanzwe nko mu zindi nzego z’umurimo, bityo abakiliya ba BPR bakaba badakwiye kuzigiraho impungenge.
Mu cyumweru gishize ni bwo Herman Klaassen wari Umuyobozi Mukuru wa BPR na Habimana José wari umwungirije basezeye ku mirimo yabo.
Inama Nkuru y’Ubutegetsi yahise isimbuza Umuyobozi Mukuru, aba Paul Van Apeldoorn wari usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri iyi banki.
Ni impuguke mu by’ubukungu n’icungamutungo, akaba yizeza abakiliya b’iyi banki ko azaharanira ko BPR irushaho gutera imbere no kunoza imikorere.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
U Busuwisi bugiye gushora miliyoni 15 z’amadolari mu rwego rw’ingufu mu Rwanda
18.05.2013 |
|
Umusaroro ukomoka ku buhinzi ugiye kubonerwa amasoko ku bwinshi
16.05.2013 |
|
Abanyamigabane ba BK bagiye kugabana inyungu yabonetse muri 2012
9.05.2013 |
|
Impamvu abashoramari icyizere bafitiye u Rwanda kirushaho kwiyongera
5.05.2013 |
|
Los Angeles : Perezida Kagame aravuga ijambo mu nama ku gushora imari muri Afurika
29.04.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |