Ikigo cy’ Igihugu cy’iterambere RDB cyakiriye abashoramari basaga 10 bo mu gihugu cya Sweden baje kuganira n’u Rwanda ku buryo bazashora imari mu ngufu. Bagaragaje kandi ubushake mu gukorana n’izindi nzego zitandukanye zirimo iz’ubuhinzi.
Tony Nsanganira, Umuyobpozi Mukuru wungirije w’agateganyo wa RDB, yatangaje ko aba bashoramari baje kureba amahirwe ari mu Rwanda mu birebana n’ishoramari mu ngufu zitanga umuriro w’amashanyarazi.
Aba bashoramari banaganiriye na RDB imishinga yindi yashorwamo imari mu Rwanda irimo irebana n’ ikoranabuhanga, ubukerarugendo, ibikorwaremezo n’ ibindi.
Nsanganira avuga ko atari mu ngufu gusa abashoramari bo muri Sweden bazagirana ubufatanye, yavuze ko ushinzwe guteza imbere ubucuruzi muri Sweden, yaje kureba ibyakozwe mu buhahirane hagati y’ ibihugu byombi nyuma y’ uko u Rwanda rwari rwaragiye yo mu buhahirane bw’ibicuruzwa bituruka ku buhinzi byoherezwa hanze birimo ikawa, icyayi n’ imboga.
Ushinzwe ubucuruzi yongeye kugirana ibiganiro n’ u Rwanda mu kuzanoza imikoranire ku bihingwa bituruka ku buhinzi kuko Sweden ikivana byinshi bikomoka ku musaruro w’ubuhinzi hanze.
Charlotte Kalin, Umuyobozi Mukuru uhagarariye ubucuruzi mu gihugu cya Sweden, yavuze ko baje kureba uburyo bazashora imari mu ngufu za gaz méthane no mu ngufu zitangwa n’amazi.
Brigitta Piippola, ushinzwe ubuhahirane hagati y’ ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba na Sweden yagize ati « Twifuza kugirana ubufatanye burambye mu gukorana n’u Rwanda mu kuzamura umusaruro uturuka ku ngufu, kuko ingufu ari ingenzi mu iterambere, tuzakorana mu kubona ingufu zituruka ku mirasire y’izuba n’ingufu zitangwa n’amazi ».
Igihugu cya Sweden gisanzwe cyarateye imbere mu gukoresha ingufu zitandukanye zirimo izibyarwa n’umuyaga, izituruka ku mirasire y’izuba, ingufu zibyarwa na Diesel hamwe n’ ingufu zituruka ku mwanda w’amatungo n’uw’abantu.
RDB ivuga ko mu mwaka wa 2017 u Rwanda ruzaba rufite abashoramari bo mu bigo byigenga bari ku kigereranyo cya 90% mu by’ ingufu. Ingufu ziteganyijwe kuzava ku mwanda w’abantu n’amatungo zizaba zingana na 86%. Ibi biri mu bizafasha igihugu kongera ingufu z’amashyanyarazi.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
U Busuwisi bugiye gushora miliyoni 15 z’amadolari mu rwego rw’ingufu mu Rwanda
18.05.2013 |
|
Umusaroro ukomoka ku buhinzi ugiye kubonerwa amasoko ku bwinshi
16.05.2013 |
|
Abanyamigabane ba BK bagiye kugabana inyungu yabonetse muri 2012
9.05.2013 |
|
Impamvu abashoramari icyizere bafitiye u Rwanda kirushaho kwiyongera
5.05.2013 |
|
Los Angeles : Perezida Kagame aravuga ijambo mu nama ku gushora imari muri Afurika
29.04.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |