Abashoye amafaranga mu buhinzi bw’Ibobere n’ubworozi bw’Amagweja baratabaza


Yanditswe kuya 22-10-2012 - Saa 01:35' na Rene Anthere Rwanyange

Ubuhinzi bw’ibobere n’ubworozi bw’Amagweja ni umushinga mushya utaramara igihe kirekire mu Rwanda, kuko watangiye mu 2006, uzanwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu rwego rwo gukangurira abanyarwanda gushora imari mu mishinga y’iterambere yunganira ubuhinzi busanzwe bukorerwa ku butaka buto igihugu gifite.

Ubu buhinzi n’ubworozi butangira, igikorwa cyatangijwe n’Ingabo z’igihugu gishyirwamo imbaraga nyinshi, abaturage bakangurirwa kugishoramo amafaranga, ariko kugeza ubu hakibazwa irengero ryacyo, kuko n’umushinga ingabo z’Igihugu zawuvuyemo rugikubita. Si Ingabo z’igihugu gusa ahubwo na RIG yavuyemo. Hakibazwa icyaba cyarateye ibyo byose n’ikibyihishe inyuma ?

Mu gihe cy’imyaka irenze itanu ubuhinzi bw’ibobere n’ubworozi bw’amagweja bitangijwe mu gihugu, abashoye amafaranga muri uwo mushinga baratakamba bavuga ko kugeza ubu binjiye mu gihombo ahanini giterwa n’uko Ikigo gishinzwe ubuhinzi bw’ibobere n’ubworozi bw’amagweja, aho kubateza imbere ahubwo kibahombya.

Abahinzi b’ibobere bakaba n’aborozi b’Amagweja baganiriye n’Ikinyamakuru IGIHE, badutangarije ko inzitizi kugeza ubu bafite zikomoka ku Kigo gishinzwe gukurikirana ubuhinzi bw’ibobere n’ubworozi bw’amagweja (NSC : National Serculture Center), kuko bahabwa amagi ataberanye n’uturere bakoreramo.

Ibindi bibazo abahinzi b’ibobere n’aborozi b’amagweja badutangarije bafite, ari abo mu Burasirazuba, Amajyaruguru, Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali, harimo kutabona isoko ry’umusaruro wabo kuko n’uwo bagemuye muri UTEXRWA hashize umwaka n’igice batarishyurwa.

Bakomeza batangaza ko hagati ya RAB na NSC hari ubwumvikane buke, kuko mu gihe bari barashyizwe muri NAEB, na bwo bitagendaga neza noneho babashyira aho bigenga bigahumira ku mirari. Ibyo ngo bikomoka ahanini ku mpamvu z’uko hagaragara icyenewabo mu bakozi ba NSC, gukoresha abakozi mu byo badasobanukiwemo, ku buryo ngo hari umukozi byitwaga ko ari umutekinisiye mu buhinzi bw’ibobere n’ubworozi bw’amagweja kandi yarize icungamutungo.

Ku kibazo cy’amagi atameze neza, abagenerwabikorwa badutangarije ko bibatera igihombo gikomeye kuko ku gisanduku kimwe kiba kigombye gusrurwaho ibiro hagati ya 25-30, basruramo ibiterenze 9 ; mu gihe ariko amagi yavuye muri RAB/ISAR iyo bayabonye babona umusaruro ushimishije, bakibaza impamvu badahabwa amagi yo muri RAB bagahabwa avuye i Bugande.

Abahinzi b’ibobere n’aborozi b’amagweja, batangaza ko babona ibibazo byabo ari uko hashyizweho Ihuriro (Federation), bakabona uko biga ibibazo bibugarije bakabishakira n’umuti. Ku birebana na Federation, ngo bafite imbogamizi ko Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) na NSC babashyiraho amananiza yo gukora ubugenzuzi butarangira. Ngo bamaze kugenzurwa inshuro eshatu kandi na bwo basabwa ibintu bimwe ku buryo ngo byageze igihe cyo gutora Federation bakabihagarika ngo nibategereze bazahabwe ikindi gihe hongeye gukorwa igenzura.

Twashatse kumenya icyaba cyihishe inyuma y’ibyo, abo bashoramari badutangarije ko ubuyobozi bwa NSC bufite impungenge ko Federation iramutse igiyeho inyinshi mu nshingano z’ikigo zakorwa na yo, bigatuma gihagarikwa kuko ntacyo cyaba kigikora.

Mu gushaka kumenya ukuri kuri ibi bibazo, twaganiriye na Belline Mukasake, umukozi mu kigo gishinzwe ubuhinzi bw’ibobere n’ubworozi bw’amagweja, akaba yarasigariyeho umuhuzabikorwa w’ikigo uri mu butumwa, adutangariza ko ibyo bibazo abahinzi b’ibobere n’aborozi b’amagweja batangaza atari ukuri. Yagize ati “Nta bibazo bihari abatanga amakuru ko bafite ibibazo by’amagi barabeshya si aborozi, kuko abo dukorana nta kibazo na kimwe bafite.”

Ku birebana n’uko bahabwa amagi ataberanye n’uturere bororeramo bityo bakarumbya, no kuba badahabwa amagi ya RAB, Belline avuga ko amagi nta bibazo afite nta n’igihombo cyigeze kibaho. Ku birebana no guhabwa amagi ya RAB, icyo ntiyagitinzeho ahubwo adusubiza ko amagi batanga ari meza.

Ku gihombo baterwa na UTEXRWA yabambuye, Mukasake atangaza ko uretse n’abo bahinzi na NSC ifitiwe umwenda ariko UTEXRWA yavuze ko igomba kubishyura bakwiye gutegereza n’ubwo bamaze igihe kirekire. Na ho ku birebana n’ibangamirwa ry’ishyirwaho rya Federation, adutangariza ko bakorana na RCA bakiga uburyo bizakorwa vuba ariko hamaze kuzuzwa ibisabwa.

Ku bibazo bivugwa mu bahinzi b’ibobere n’aborozi b’amagweja, Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Agnes Karibata, mu kiganiro n’abanyamakuru yatangaje ko koko urwo rwego rwugarijwe n’ibibazo ariko bashaka uburyo byakemurwa. Yagize ati “Turiga uburyo habaho gahunda ihamye, abahinzi b’ibobere bakajya bagurisha amababi ku borozi b’amagweja, aho kugira ngo byose bikorwa n’abnantu bamwe na bwo batabizobereyemo.”

Ku birebana na UTEXRWA yamb uye abayihaye umusaruro, n’icy’uko Ihuriro ryabo ritajyaho kubera ko bavuga ko bashyirwaho amananiza, Minisitiri Karibata yatangaje ko ibyo atari abizi ariko agiye kubikurikirana bigakemuka.

IBITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!