Ubwo Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yasuraga Banki ya Kigali (BK), yayisabye ko yakwisunga Leta by’umwihariko mu bikorwa birimo guca umuco wo kugendana amafaranga mu mufuka, gushora imari mu mashanyarazi, kugabanya ibiva mu mahanga biza mu Rwanda n’ibindi.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Ukuboza, Minisitiri w’Intebe yasuye Banki ya Kigali, asura serivisi zitandukanye zitangwa n’iyi banki ikomeje guhiga izindi zo mu Rwanda kuko mu bukungu ari iya mbere na 31,9%, igakurikirwa na Banki y’Abaturage ifite 17,8% hashingiwe ku cyegeranyo giherutse gukorwa na Banki Nkuru y’u Rwanda.
Guverineri wa Nkuru y’u Rwanda Gatete Claver yatangaje ko BK nimara kwagura imbibi dore ko irimo kugana muri Kenya na Uganda bizayifasha guhangana n’izindi banki zo mu Karere.
Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yakomeje asaba BK gushora imari mu bikorwa biyizamura n’ibizamura abanyarwanda. Ati ”Mudufashe kugabanya ibitumizwa biva mu mahanga ahubwo twebwe twongere ibijya hanze. Amashanyarazi ni imwe mu mbogamizi u Rwanda rufite kandi ni Ubucuruzi buhiye. Inganda ni nke ariko BK nidufashe izamure ubukungu bw’amashanyarazi, kuko ntibushobora guhomba kandi abaturage bakoresha umuriro bazahoraho.”
Yakomeje ati “70% by’abanyarwanda ni urubyiruko n’abagore. Iki cyiciro turifuza ko cyashyirwamo imbaraga abasore n’abagore bakabona umurimo. Turifuza ko mudufasha kurandura burundu umuco wo gutwara amafaranga mu mufuka mu Rwanda, hakajya hakoresha amakarita. Ikintu cyose mubona ko cyababera imbogamizi mukitugezeho, tucyige neza kiveho, ariko mufashe Leta.”
Nyuma yo gushimwa nka Banki imaze gufata umurongo mwiza dore ko inakatarije kujya no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Umuyobozi wa BK, James Gatera yatangaje ko iyi banki yiteguye gufanya na Leta mu guteza imbere u Rwanda.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
U Busuwisi bugiye gushora miliyoni 15 z’amadolari mu rwego rw’ingufu mu Rwanda
18.05.2013 |
|
Umusaroro ukomoka ku buhinzi ugiye kubonerwa amasoko ku bwinshi
16.05.2013 |
|
Abanyamigabane ba BK bagiye kugabana inyungu yabonetse muri 2012
9.05.2013 |
|
Impamvu abashoramari icyizere bafitiye u Rwanda kirushaho kwiyongera
5.05.2013 |
|
Los Angeles : Perezida Kagame aravuga ijambo mu nama ku gushora imari muri Afurika
29.04.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |