Ikirezi igiye gufasha abahinzi gukora amavuta mu gihingwa cya Patchouli

Ikirezi igiye gufasha abahinzi gukora amavuta mu gihingwa cya Patchouli


Yanditswe kuya 18-12-2012 - Saa 11:48' na Noël Turikumwe

Isoyoyete yigenga yo mu Rwanda itunganya amavuta, izwi nka Ikirezi Products Limited yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’abahinzi bwo kubagurira ibibabi bya Patchouli bikazajya bikorwamo amavuta yoherezwa hanze.

Ayo masezerano y’ubufatanye azamara imyaka itatu, abahinzi bazajya bagemura ibibazi byumye ahakorera uruganda, hakorwemo imiti, imibavu n’ibirungo bitandukanye by’ibiribwa.

Uwimbabazi Assinath umukozi muri NAEB yagize ati “Ikirezi ifite ubunararibonye muri uyu mwuga wo gutunganya amavuta, turizera ko abahinzi bazungukira muri aya masezerano.”

Uwimbabazi avuga ko hari hashize igihe kinini NAEB ifatanije n’abayobozi b’uturere bashakisha abafata iryo soko nyuma y’uko umushoramari w’Umufaransa arangirije amasezerano yari afitanye n’abahinzi. Ikirezi ni yo isimbuye uwo mushoramari wakoraga uwo murimo kuva mu mwaka wa 2008.

Patchouli igereranywa n’igihingwa gishya abahinzi n’abanyenganda bashobora gukuramo amafaranga.

Biteganijwe ko umuhinzi ashobora kuzajya yinjiza amafaranga angana n’ibihumbi bitatu by’amadolari ya Amerika kuri hegitari imwe buri mwaka. Ushoye imari muri uyu mushinga we ashobora kubona amafaranga akubye kabiri ay’umuhinzi azajya yinjiza.

Amavuta ya Patchouli agura hagati y’amadolari 10 na 12 kuri ml 5 mu gihe kilogarama y’ibibabi byumye igura amafaranga 400 y’u Rwanda.

Ubu Patchouli yatangiye guhingwa mu kibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi no mu karere ka Kirehe. Ibivamo bikunze cyane cyane koherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Bwongereza no mu Bufaransa.

NAEB ngo izakorana na Ikirezi ifasha abahinzi kubona umusaruro mwiza kandi mwinshi, aho izabagurira imbuto nziza zo guhinga ikabaha n’ubundi bufasha bukenewe bwose.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO