Inganda ntoya n’Iziciriritse zirakangurirwa ubufatanye mu bucuruzi


Yanditswe kuya 15-10-2012 - Saa 08:49' na Noel Turikumwe

Urugaga rw’Abikorera n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, batangije amahugurwa y’iminsi 5, agamije kwigisha ibigo by’Imari bito n’Ibiciriritse gukorana ubucuruzi n’ibindi bigo, bagahabwa uburenganzira bwo gukora ibyo izo nganda cyangwa ibigo bikora mu bihugu bikomokamo (Franchising).

Ruzibukira Alex, ushinzwe inganda muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yavuze ko ubu bufatanye mu bucuruzi (Franchising), bukorwa mu buryo umuntu runaka cyangwa ikigo runaka gishaka gukora ibikorwa by’isosiyete ikomeye yo mu kindi gihugu ku mazina yayo, bashobora kugura uburenganzira bagatangira gukora ibikorwa byabo mu Rwanda.

Asobanura ko iyo ari uruganda, ruba rugomba kwigisha urwo ruhaye uburenganzira gukora ibikorwa bisa neza n’ibyo basanzwe bakora. Avuga ko ubu buryo butanga umusaruro kuko bitameze nko gutangiza ubucuruzi bushya.

Yagize ati “Ntabwo wagira ikibazo cyo kubona abakiriya, kuko uba ukorera ku mazina azwi ku rwego mpuzamahanga. Niba ushinze isoko nka Macdonald mu Rwanda ntibikugora mu imenyekanisha kuko n’abazungu bagenda mu Rwanda benshi baba basanzwe bayizi kubera izina rizwi cyane.”

Nic S.Louw umwe mu batanga amahugurwa, yatangarije umunyamakuru wa IGIHE ko intego yabo ari uguha abacuruzi ubumenyi ku mikorere ya Franchising, bashaka kubumvisha inyungu zirimo bakabasha no kubikoramo ubucuruzi bushya.

Abantu bakora ubucuruzi ntibitabiriye amahugurwa y’uyu munsi wa mbere. Abateguye iki gikorwa bakavuga ko bafite icyizere ko uko iminsi yicuma bashobora kuziyongera.

Iyamuremye Jean Pierre ushinzwe Inganda nto n’Iziciriritse (SMES), muri Banki ya Kigali, na we witabiriye inyigisho, avuga ko amabanki yitabiriye amahugurwa, ngo bamenye neza uko ubwo bucuruzi bushya buteye kugira ngo nibiba ngombwa bajye bakangurira ibigo basanzwe baha inguzanyo gushora muri uyu mushinga usa n’aho ari mushya.

Ubufatanye mu bucuruzi ngo bukorwa mu bihugu byinshi muri Afurika, Ruzibukira akavuga ko ngo ibihugu 10 byari bisanzwe bikora ubu bucuruzi, hakaba hagiye kwiyongeraho u Rwanda.

Gusa n’ubwo abakora ubucuruzi bigishwa ubu buryo bushya, Ruzibukira avuga ko ibigo byinshi bikora ubucuruzi mu Rwanda bitaragera ku rwego rwo kugurisha amasoko ngo ibindi bigo byo hanze bikore mu izina ryabo bakora nk’ibikorwa bakora mu Rwanda.

IBITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!