Iterambere ry’Umujyi wa Kigali nta kiruhuko rigomba kubona -Fidele Ndayisaba

Iterambere ry’Umujyi wa Kigali nta kiruhuko rigomba kubona -Fidele Ndayisaba


Yanditswe kuya 17-01-2013 - Saa 17:37' na Jotham Ntirenganya

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, ubwo yakiraga amasezerano ya Fusion Capital Ltd na Kigali Heights Development bagiye kubaka umuturirwa w’intangarugero ahahoze iposita, yavuze ko iterambere ry’Umujyi nta kiruhuko rikwiriye guhabwa, kuko nta mwanya ukwiye gupfa ubusa.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Mutarama, ubwo hashyirwaga umukono ku masezerano hagati y’Umujyi wa kigali na Sosiyete zigiye kubaka ahahoze iposita, Ndayisaba yatangaje ko nyuma yo gutanga isoko ryo kubaka inzu ijyanye n’igishushanyo mbonera cy’imyubakire y’Umujyi wa Kigali, Kigali Heights Development ari yo yaritsindiye ; iyo nyubako izamara igihe kingana n’imyaka 2, hatabariwemo amezi 9 ari imbere, kuko hari ibigikorwa mu mpapuro.

Abajijwe inyungu iva mu nyubako zubakwa mu Mujyi zisimbuye iziba zihasanzwe, Ndayisaba yagize ati ”Inyubako zigezweho zikorerwamo imirimo myinshi itandukanye, bityo bigaca ubucucike bw’imodoka n’abagenzi bagombaga kuva mu nyubako imwe berekeza mu yindi gushaka izindi serivisi.” Yakomeje avuga ko Umunyarwanda abona akazi kuva umushinga w’inzu ugitangira kugeza yuzuye, ndetse abayikeneye bakayikoreramo.

JPEG - 50.1 ko
Umuturirwa uzubakwa

Umuyobozi wa Kigali Heights Development, Karera Denis yatangaje ko inyubako izuzura itwaye miliyoni 16 z’Amadolari ya Amerika, kandi ko izuzurira igihe. Yongeyeho ko bamwe mu bubatsi bazaturuka mu Bwongereza, ariko harimo n’imirimo izajya ikorwa n’Abanyarwanda.

Uhagarariye igihugu cya Kenya mu Rwanda Makena Muchiri, yagize ati ”Ntitugomba gutegereza ko iterambere zizanwa n’abantu bavuye kure cyane.”

Yongeyeho ati ”Ni byiza ko ibihugu bigize EAC ari byo byiyubakira iterambere, kandi Guverinoma ikwiriye gufatanya n’abikorera kugira ngo bagere ku cyerekeye bihaye.”

Kigali Heights Development ni sosiyete yigenga isanzwe ikora mu mirimo y’ubwubatsi, ikunze gufatanya na Fusion Capital Limited ikomoka mu gihugu cya Kenya.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO