Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB), gifatanyije na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, bagiranye inama n’abikorera mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo habaho imyumvire imwe ku hubakwa inganda mu mujyi wa Kigali (Special economic zones).
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda François Kanimba, yatangaje ko Leta y’u Rwanda yatekereje iyi gahunda yo gushyiraho agace kamwe gahurizwamo inganda, mu rwego rwo gukemura ibibazo byari bikiboneka, birimo kutagira umuriro, ikibazo cy’imihanda n’ibindi ; bityo ngo gushyira hamwe izi nganda bikazafasha kubona ibi byose ku buryo bwihuse.
Umuyobozi mukuru wa RDB Clare Akamanzi, yatangaje ko bateguye iyi nama n’abikorera ndetse n’impuguke zo muri banki y’isi, mu rwego rwo kureba uburyo habaho imyumvire imwe kuri kariya gace karimo kubakwa ndetse no guhana ibitekerezo uburyo iyi gahunda yarushaho gutanga umusaruro uhamye w’icyerekezo 2020.
Akamanzi yakomeje avuga ko aharimo kubwaka inganda i Nyandungu mu karere ka Gasabo, atariho honyine hazubakwa inganda, kuko ngo hirya no hino mu gihugu, iyi gahunda ihari kuko iterambere rigomba kugera mu Rwanda hose.
Zimwe mu nzobere zaturutse muri Banki y’Isi, zatangajeko iki gikorwa Leta y’u Rwanda yafashe cyo gushyira hamwe inganda, ari cyiza mu iterambere kuko ngo ibihugu nka Malaysia, u Bushinwa ndetse n’u Buhinde, byateye imbere bikoresheje ubu buryo, kuko ngo butuma abashoramari bo hanze bashora imari zabo dore ko ibikenerwa mu nganda byose biba bihari.
Icyagaragajwe muri iyi nama ni uko ngo inganda zikora ibyuma, zatandukanywa n’izikora ibiribwa kuko bishobora kwanduzwa bityo bigatera indwara ku wabiguze.
Ikibazo cy’Abanyarwanda bakiri bake bakora muri izi nganda bityo abanyamahanda ugasanga ari bo bazibereyo. Hasabwe ko Leta y’u Rwanda ifatanyije na Minisiteri y’uburezi zashyira ingufu mu guhugura abakozi bakagira ubushobozi ndetse no gutanga amasomo ajyanye n’ibiri ku isoko ry’umurimo.
Bimwe mu bice biteganyijwe kubakwamo izi nganda, ni mu karere ka Rwamagana ahitwa i Gishari, Bugesera, Nyabihu, Huye, Rusizi ndetse n’ahandi aho abenyenganda batandukanye basabwa kuzitabira utu duce mu rwego rwo kugera ku iterambere ryihuse bityo ibyoherezwa hanze na byo bikiyongera.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
U Busuwisi bugiye gushora miliyoni 15 z’amadolari mu rwego rw’ingufu mu Rwanda
18.05.2013 |
|
Umusaroro ukomoka ku buhinzi ugiye kubonerwa amasoko ku bwinshi
16.05.2013 |
|
Abanyamigabane ba BK bagiye kugabana inyungu yabonetse muri 2012
9.05.2013 |
|
Impamvu abashoramari icyizere bafitiye u Rwanda kirushaho kwiyongera
5.05.2013 |
|
Los Angeles : Perezida Kagame aravuga ijambo mu nama ku gushora imari muri Afurika
29.04.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |