MTN yashyizwe mu masosiyete ijana akomeye ku isi


Yanditswe kuya 23-05-2012 - Saa 14:09' na Fiacre Igihozo

MTN ku munsi w’ejo tariki ya 22 Gicurasi 2012 yashyizwe ku mwanya wa 88 mu masosiyete ijana akomeye kandi akora neza ku isi, aho ibimburiye andi masosiyete nyafurika gushyirwa kuri urwo rutonde.

Milward Brown, ibiro mpuzamahanga bikora ubushakashatsi, bikaba binazobereye mu iyamamazabikorwa riboneye, byatangaje ko MTN ariyo sosiyete ya mbere y’inyafurika ije ku rutonde rwitwa “BrandZ Top 100 Global Brand”, aho iri ku mwanya wa 88 mu ijana.

MTN ikaba yaragiye ihembwa nk’isosiyete ikora neza kenshi mu bihe byatambutse ari na ryo shema rya mbere n’umuhigo ibashije kwesa kuko ari ubwa mbere mu mateka isosiyete y’inyafurika ishyizwe ku rutonde rwa BrandZ.

Urutonde rwa BrandZ ni urutonde ruba ruri mu biroto bya buri sosiyete yose yo ku isi aho rukurikiranirwa hafi nayo kugirango amenye uko ahagaze.

Mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka MTN yari yashyizwe ku mwanya w’188 muri 500 ku rutonde rwa ‘Brand Finance Global 500’, ikaba nabwo yari yo sosiyete ya mbere y’inyafurika irushyizweho kugeza na n’uyu munsi.

Uku kuzamuka mu myanya kwa MTN nk’isosiyete ikora neza, biruzuzanya no kuba ibikorwa byayo bikomeza kwaguka no gukura, aho kugeza ubu ifite abafatabuguzi bagera kuri miliyoni 164,6 mu bihugu 22 ikoreramo muri Afurika ndetse n’ibihugu byo mu burasirazuba bwo hagati.

Mu Rwanda, MTN niyo iyoboye andi makompanyi y’itumanaho kuko kugeza ubu ifite abafatabuguzi bagera hafi kuri miliyoni eshatu.

MTN Group ni ihuriro ry’ubushoramari ryo mu gihugu cya Afurika y’epfo, rikorera ibikorwa byaryo byo gucuruza itumanaho rya telefoni ngendanwa na internet mu isosiyete yitwa MTN.

Kugeza tariki ya 31 Werurwe 2012, MTN yari imaze kugira abafatabuguzi bakabakaba muri miliyoni 170,5 aho ikorera hose harimo Afghanistan, Benin, Botswana, Cameroon, Cote d’Ivoire, Cyprus, Ghana, Guinea Bissau, Repuburika ya Guinea, Iran, Liberia, Nigeria, Republic of Congo (Congo Brazzaville), Rwanda, South Africa, Sudan, Swaziland, Syria, Uganda, Yemen na Zambia.

IBITEKEREZO
Erega South Africa ninko mu Burayi.ntiwamenya ko ari muri Africa.
Musubize24.05.2012 saa 07:18
Umusaza
kuri uru rutonde rwa Brand 500 AIRTEL iri imbere ya MTN , iri ku mwanya wi 187
Musubize24.05.2012 saa 06:23
FED
Nta byera ngo de ! n'abantu ntituri ba miseke igoroye kandi ngo n'intungane bwira icumuye karindwi ! n'umuntu ikiremwa gikomeye kuruta ibindi ku isi ya Rurema kirarwara. ushatse kureba ibitagenda neza gusa urabibona ku muntu, umuryango cg igihugu runaka. Ntabwo nize cyane ariko ntangazwa n'uburyo MTN yashinze iminara bagakoresha insinga mu ikoranabuhanga umunyarwanda akaba yavugana na mugenzi we aho ari hose mu Rwanda ! mbere ya 1998 ibi ntibyashobokaga mu rwanda rwa gasabo, mbega ubwigunge ababyeyi bacu bari bafite ? nta n'umwe wagiraga MOBILO ??!!! Jyewe nkunda MTN birenze igipimo kandi iyo habaye ikibazo nibuka ko ari insinga n'ibyuma bakoresha uretse ko mbona banabikemura vuba. Imana ihe umugisha abanyarwanda hamwe na MTN ikigo cy'abanyafurika.
Musubize24.05.2012 saa 03:16
olivier
Ni byiza ko yaje ku mwanya ushimishije , ariko na none birababaje service itanga hano i wacu mu Rwanda , service mbi nyibonaho ni iya Internet igenda nabi noneho byahumiye ku murari , kuva batubwira ngo za cables za fiber zacikiye mu nyanja , na gakeya twabonaga twarakabuze , kandi bo bakemeza ko ibintu byasubiye mu buryo .........ni bikubite agashyi berekane koko ko bazi icyo gukora........! Ndetse na Tel Mobile zabo , bagombye kugabanya ibiciro , niba koko bafite 3 Millions z'abaclients mu Rda .
Musubize24.05.2012 saa 01:42
Pierrot
Ibiroto ni ibiki ? Buriya ni inzozi yashatse kuvuga ! Abandika mufite uruhare runini mu kwica ururimi rwacu. Hari igihe muzabubazwa nyamara !!!!
Musubize24.05.2012 saa 01:09
Ryumugabe
Niba bagendera ku maf,rwose mtn ifite menshi,kuko ibiciro byayo bihanitse,ubundi bakatwiba ,n ibindi... Gusa bakwiye kugabanya ibiciro niba uyumwanya ubakwiye bakirinda no kwiba mu mayere !Ntabwa irusha ubwiza izindi sosiyeti rwose !!
Musubize23.05.2012 saa 23:59
Humura
rwangombwa wee urasesengura wampayinka. iratera ikiyikiriza ,irica igakiza, irafunga igafungura ahahahah nzaba numva nako ndeba
Musubize23.05.2012 saa 15:24
mpanguhe@yahoo.fr
Uwiruka ari umwe ahora ari uwa mbere, none se tuyikomere amashyi ? y'iki ? Nibo bunguka kandi abafitemo imigabane isi yose irabazi abenshi baba ari abakuru b'ibihugu ikoreramo, ubundi ikaba isosiyeti ya mbere mugukoreshwa n'iperereza imbere mu gihugu iba ikoreramo. Kubera mpanguhe system igakora uko ishaka ntawuyikomye imbere ! Naho ubundi ntacyo irusha izindi ahubwo iziri inyuma !!!
Musubize23.05.2012 saa 13:41
Rwangombwa
umva sha byabura se isosiyete itagirira impuhwe ni abakene hose iriba none ngo..... ahubwo naho ni kure
Musubize23.05.2012 saa 10:37
simone
Ni shiremo akabaraga ariko igabanye ibiciro nk'abandi.
Musubize23.05.2012 saa 10:35
Niyo billy
Nubwo itera imbere ariko iratwambura !!!!!!!!!! Bazambura n'Isi !!!!!!!
Musubize23.05.2012 saa 09:28
mass1
Ni MTN yo murwanda ?
Musubize23.05.2012 saa 08:11
22

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!