Rulindo : Bifuza  ko umusaruro w’ingano wakongererwa agaciro

Rulindo : Bifuza ko umusaruro w’ingano wakongererwa agaciro


Yanditswe kuya 18-01-2013 - Saa 08:10' na Marie Chantal Nyirabera

Akarere ka Rulindo gatangaza ko umusaruro w’ingano zihingwa ku buso bwa hegitari ibihumbi bine (4000Ha) mu materasi y’indinaganire muri ako karere ugomba kongerwa agaciro, kandi n’aho zihingwa hakiyongera, bikazafasha kuzamura ubukungu bw’akarere n’abagatuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Justus Kangwagye yabwiye IGIHE ko impungenge bagira, ari ibiciro usanga biri hasi, akemeza ko mu gihe ingano zongerewe igiciro, umusaruro uziyongera bikazafasha mu kubona ifarini ihagije mu Rwanda.

Yavuze ko akarere kabo konyine katahaza u Rwanda. Ati”Mu cyumweru gitaha abahinzi b’ingano bo muri Koperative zitandukanye, bafitanye inama na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, tuzareba uburyo iki gihingwa cyatezwa imbere, kikagirira igihugu akamaro.”

Mu gihe umusaruro w’ingano uziyongera, ngo bizafasha abashoramari barimo inganda zitunganya ibizikomokaho zafunguye amashami mu Rwanda, zirimo sosiyeti Bakhresa Grain Milling (BGM), babona ingano bakeneye hafi kandi bakajya babagurira ku giciro cyiza. Bikazanafasha kubona ifarini ikorerwa mu Rwanda bityo itumizwa hanze igabanyuke.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO