Rwandacash yagabanyije igiciro cyo kohereza no kohererezwa amafaranga mu Rwanda


Yanditswe kuya 26-12-2012 - Saa 22:45' na Karirima A. Ngarambe

Umuyobozi wa Sosiyete Nyarwanda Rwanda Cash Nsengiyumva Ramadhan aratangaza ko kuri ubu iyi Sosiyeti ari yo ifite igiciro gito ku bohereza amafaranga mu Rwanda no kubayoherezaga mu mahanga bari mu Rwanda.

Ibi Nsengiyumva Ramadhan w’imyaka 34 y’amavuko umaze imyaka 16 mu Bubiligi yabitangaje ubwo yagiranaga ikiganiro n’umunyamakauru wa IGIHE ishami ryo mu Bubiligi.

Yagize ati “Nagize amahirwe igitekerezo cyanjye cyo gushinga iyi Sosiyeti nkigeza kuri Perezida Paul Kagame igihe yasuraga Abanyarwanda batuye mu Bubiligi mu mwaka wa 2010 mu ijambo nahawe imbere y’imbaga yari yaje kumwakira. Nyuma nashimishijwe n’uburyo mu Rwanda bakiriye icyo gitekerezo ku buryo mu kwezi kwa gicurasi 2011 bampaye umwanya kuri televiziyo ndetse na Radio Rwanda, menyekanisha uwo mushinga abantu barawishimira kandi ubu ugeze heza”.

Nsengiyumva asobamura ko Sosiyeti ye hari itandukaniro mu buryo bubiri n’andi masosiyeti yohereza amafaranga mu Rwanda aho yagize ati “Iyo witegereje ugasobanukirwa uzasanga sosiyete zohereza amafaranga, ndavuga izi zifite ibyicaro mu Burayi zikora kimwe, usanga hari amasosiyete manini (master companies), ari yo yemerewe gukora ako kazi mu Burayi, noneho agashaka abo bafatanya mu Rwanda mbese bakorana.”

Akomeza agira ati “Iyo mikorere (structure) yo ubwayo irahenze, kuko bisaba ko kuri buri mafaranga yoherejwe (transaction) bose bunguka yaba ayo masosiyete yaba n’uwo bakorana mu Rwanda.

Icyari gikenewe rero byari ugushaka uburyo twebwe Abanyarwanda twakora ku buryo duca mu nzira zitaduhenze zisimbura izo tumenyereye, ibyo rero Rwandacash yarabishoboye kandi byaduteye n’ishema. Kuko Rwandacash ni Sosiyete Nyarwanda 100%”.

Ikindi Nsengiyumva avuga giteye imbaraga ni uko bagiranye amasezerano ba banki ikomeye yitwa “ING BANK sa/nv” (www.ing.be), kugira ngo amafaranga ajye aba ari ho azajya acishwa, ari na ho ashishikariza Abanyarwanda batuye mu Burayi kuba bafungura amakonti muri iyi banki kugira ngo kogeza amafaranga mu Rwanda biborohere kurushaho.

Irindi tandukaniro rya Rwandacash n’andi masosiyete ni ku mafaranga acibwa uwohereje cyangwa uwakira.

Urugero iyo wohereje mu yandi masosiyete nka Amayero 1.000 baguca amayero 30, na ho Rwandacash inyungu ziva hagati y’amabanki ntibireba umukiliya.

Muri uku kwezi k’Ukuboza, Rwandacash yatanze ubunani kuko kohereza ari ubuntu k’uwohereza atarenze amayero 500 kandi uwo woherereje akayabona mu mayero.

Nsengiyumva ati "Muri Rwanda cash ushaka kohereza Amayero 1.000 mu Rwanda tuguca amayero 45 ariko mu Rwanda tukaguha amayero 1.000 ukivunjishiriza kuri za forex bureau ugakuramo nk’uyu munsi 840.000RWF kuko 1 euro ari 840 RWF.

Na ho mu yandi masosiyete ntibaguha ya ma Euro 1.000 yawe ahubwo barakuvunjira. Barakuvunjira bakaguhera kuri rate yabo interne nk’uyu munsi rate yabo ni 1 euro = 772 RWF ubwo baguha 772.000 RWF kandi bakagombye kuguha 840.000RWF ni ukuvuga ko bagutwaye 68.000 ari yo 840.000RWF -772.000RWF.

Birumvikana ko ayo masosiyete asaba amafaranga inshuro 2, ubwa mbere bakwishyuje 30 Euros (ahwanye na 30€X840= 25.200RWF) mu Bubiligi na ho ubwa kabiri bagukuyeho mu kuvunja 68.000RWF mu Rwanda kuri transfert imwe. Byose hamwe baba bakwishyuje 68.000RWF+25.200= 93.200RWF

Na ho Rwandacash ikwishyuza inshuro imwe gusa 37.800RWF (ahwanye na 45€X840).

Bivuze ko iyo unyuze muri Rwandacash uba wungutse 93.200RWF - 37.800RWF = 55.400RWF. Ni yo mpamvu ababyumvise bose baducaho."

Ramadhan yakomeje akangurira Abanyarwanda kudakomeza guhendwa bakagana Rwandacash.

Mu bihe biri imbere kandi hari gahunda yo gufungura “investment fund” mu Rwanda ni ukuvuga ngo Umunyarwanda cyangwa inshuti y’u Rwanda aho yaba atuye hose ku Isi azashobora kubitsa (épargne) mu Rwanda kandi bakungukirwa .

Kuri ubu iyi Sosiyeti ifite amashami muri Kigali aho kandi hari n’umurongo mugari w’itumanaho ushobora kubona ibindi bisobanuro birambuye ari rwo www.rwandacash.com

Nsengiyumva Ramadhan uyobora “Rwandacash” yohereza ikanakira amafaranga mu Rwanda, umukozi wa kompanyi ikomeye mu Bubiligi yitwa “Delhaize Group”, aho akora mu bijyanye n’icungamari ry’icyo kigo, akaba no mu bagize kandi ishyirahamwe ryo mu Bubiligi ryitwa ATEB (Association des Trésoriers Belges), afite impamyabushobozi ihanitse (Master’s en Finance) yakuye muri ICHEC (Institut Catholique des Hautes Etudes Commerciales, Belgium) kandi akaba afite n’indi yo mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu icungamari.

IBITEKEREZO
IKIBAZO CY'ABANYARWANDA ni ubunebwe no kutita ku bintu byombi kandi bifitanye isano n'ubugoryi, wumva umuntu w'umugabo avuga ngo numva ngo, cyngwa nabwiwe ko... KUKI ABANYARWANDA badahamagara ngo bibarize ? cyangwa bajye kuri web site bisomere bashake infos zikwiye ? kuki dutegereza inkuru ko izaza ivuye ahandi ? UBU BURYO BWA RWANDA CASH BURAHENDUTSE, KANDI NAHO BWABA BUNGANA NA WETSRN UNION TUGOMBA KUBUKORESHA TUGASHYIRA INYUNGU MU MUFUKA WA MWENE WACU, UMUVANDIMWE WACU, ndangize mbifuriza ubufatanye, no gushaka business zazamura urubyiruko rw'ABANYAFURIKA
Musubize1er.01.2013 saa 12:26
coco
Nsengiyumva Ramadhan uyobora kompanyi yitwa “Rwandacash†yoherereza ikanakira amafaranga mu Rwanda, akaba umukozi wa kompanyi ikomeye mu Bubiligi yitwa “Delhaize Group†, aho akora mu bijyanye n’icungamari ry’icyo kigo, akaba no mu bagize kandi ishyirahamwe ryo mu Bubiligi ryitwa ATEB (Association des Trésoriers Belges), akaba afite impamyabushobozi zikurikira : 1. Master en Finance « ICHEC  » Institut Catholique des Hautes Etudes Commerciales, Belgium 2. Graduat en comptabilité, Chambre Belge des Comptables 3. Diplôme de chef d’entreprise, Chambre Belge des Comptables 4. Risk management certificate, Association des Trésoriers Belges 5. Cash management certificate , Association des Trésoriers Belges
Musubize27.12.2012 saa 04:02
MANAGER
Ubwo se niba umuntu wohererejwe amafranga atuye ku Kitabi (ni urugero), kugirango azajye gufata amafranga kwa Rubangura azagerayo yishyuye angahe ? Byaba byiza mutubwiye niba umuntu ashobora gufata amafranga ye aho yaba ari hose atagombye kujya i Kigali.
Musubize27.12.2012 saa 03:36
Yoni
GUSUBIZA Yoni, Kubatuye hanze ya kigali dukorana na MTN MOBILE MONEY niho bafatira cash zabo. Ndibaza no kukitabi cg hafi yaho hari mtn mobile money.
27.12.2012 saa 04:04
fifi
Jye nikoreshereza western union, kandi bakayabona mu dollars nkuko mba nayohereje. Ku 1 000 dollars baca 18 dollars gusa. ngaho nguko...
Musubize26.12.2012 saa 20:52
reka
rwandacash uko nabyumvise ukorera abanyarwanda bari muri union europeene kandi niba ntibeshye bakoresha ama euro, none uyu witwa reka anteye amatsiko njya kuri website ya western union www.westernunion.be nsanze TAUX YA WESTERN UNION ARI 812 UYU MUNSI KANDI NDABONA MURI FOREX IRI HANO IGIHE.COM IRI GUTANGA 840 BIVUGA KO KURI BURI 1 EURO BARAGUTWARA 28 RWF (840-812) NUKUVUGA NGO KURI 1.000 EURO BARAGUTWARA 28.000RWF ibyo uyu musore avuga nibyo barahendutse ; komerezaho rwandacash
27.12.2012 saa 03:48
kale
Mu rwanda njyewe bambwiyeko euro ari 820-830Frw rwose ayo 840Frw mumbwire aho bayatanga mpite njyayo
27.12.2012 saa 10:35
Musomyi
Imibare ifasha abayizi naho abatayizi cg ntibayumve ntacyo yabamarira. Companies zohereza cash ni nyinshi mu Rwanda, wowe kora imibare yawe ujye aho baguca make. Rwandacash yerekanye ibye n'abandi nibaze berekane ibyabo basesengure nkuko Rwandacash yabigenje.
30.12.2012 saa 10:12
Kalimba Jean
Ko mutaturangira aho mukorera mu bubiligi ni mutange adresse . Merci
Musubize26.12.2012 saa 15:47
umusomyi
reba kuri website www.rwandacash.com urahasanga ibisobanuro byose. uko nabyumvise ushyira cash kuri compte ya rwandacash iri muri belgique muri BANK yitwa ING muri message ugashyiramo amazina na nr ya telephone yugomba kuyabona noneho hano bakayaha ugomba kuyabona. adresse avenue marnix 24 , 1000 BRUXELLES NR YA MANAGER WABO : 250.78.835.87.87 NAHO NR YA BELGIQUE : 32.474.22.80.03
27.12.2012 saa 03:53
david
Kuki aribo bonyine harya bafite uburenganzira bwo gutanga amayero mu Rwanda ? mudusobanurire tumenye neza niba bose bakoresha cyangwa bakorera ku mategeko amwe.Ibyo nabyo bituma abakiliya babagirira ikizere.
Musubize24.12.2012 saa 08:30
Butamwa
RWANDA CASH ni societe ifite ibyangombwa byose bya national bank ; licence 012/2011 wayisanga no kuri website ya national bank, licensed money remittance companies. ngusubize rero : wari uziko ahandi iyo ukoze transfer wishyura 2x, kubera abenshi batabimenya bagira ngo nikindi. urugero : Umuntu utuye Belgium ashaka kohereza 100 EURO , Arajya muri societe X bamuce 8 EURO za transfer fees muri Belgium. Ugomba kuyabona ajye muri societe x ( cg ukorana nayo) iri mu Rwanda Mu byukuri uyakira bakagombye kumuha 100 EURO mu ma euro. Ariko siko bigenda bayaguha mu manyarwanda kuri taux itandukanye niyo bari gukoresha muri za forex bureaux Nk’uyu munsi muri iyo societe x bari kuvunja kuri 811, ariko kuri forex njye niviriyeyo uyu munsi kuko banyoherereje bari kuri 850. Bivuze ko aho kubona ya 100 euro ngo urivanemo 85.000 RWF (100€X850) muri societe X baguha 81.100 (100€X811) urumva ko bagukase 3.900 RWF. DONC BIVUZE KO BAKWISHYUJE 2X aya mbere 8 EURO na aya Kabiri 3.900 RWF ; Naho uwanyuze muri Rwanda cash rero : Baramuca 4.5 EURO za transfer fees gusa zihwanye na (100€ X 4.5%). Mu Rwanda ajye kuri office ya Rwandacash iri kikigali kwa rubangura 218 bamuhe 100 EURO mu ma euro noneho uyakira yigire kwikorera echange kuri forex bamuhe 850. DONC BIVUZE KO BAKWISHYUJE 1X inshuro imwe gusa 4.5 EURO Sinzi niba byumvikana ko rwandacash ariyo ihendutse kuko mu gihe ahandi baguca 8.5 EURO rwandacash yo iguca 4.5 EURO ; uraba ukoze economie ya 4 EURO (8.5-4.5). Mugihe abandi bagukuraho exchange commission ya 3.900RWF ; Rwandacash yo iragukuraho 0, uraba ukoze economie ya 3.900RWF ; Impamvu rero abandi bataguha ama euro nuko bayaguhaye baba batakigukuyeho ziriya 3.900 kandi nazo bagomba kuzunguka. Ubwo se biriya 3.900 RWF kongeraho ariya ma euro 4 ( muri rwf ni 4€X 850= 3.400RWF ) badukata ahwanye na 3.900 3.400 ni 7.300RWF , uragira ngo sinayaguramo umufuka wamakara. RWANDACASH NI TRANSPARENT peeee, njye niyo nahisemo. iyo ikintu ari O.K rimwe na rimwe tujye tuvuga tuti ni O.K rwose
26.12.2012 saa 11:16
wise
icya 1. Iyo wohereje 100 EURO muri rwandacash baguca 4.5 EURO ariko mu Rwanda uyakira abona 100 EURO en EURO mu madevises yoherejwemo, ibyo hari ahandi ubizi ? zenguruka ubaze wumve niba hari abaguha ama euro. uwayakiye akajya kwikorera échange kuri za forex bakamuvunjira neza. icya 2. Singombwa kuba ufite compte muri ING BANK uyifite nahandi rwandacash iramukorera gusa bimara 24HOURS.naho iyo ari ING BANK bikamara 10 minutes. icya 3. wari uziko decembre yose abanyarwanda bemerewe kohereza kugeza kuri 500 EURO kubuntu kandi bakayabona mu ma EURO ahubwo ntimucikwe.
Musubize20.12.2012 saa 10:02
WISEMAN
Wiseman ubisobanuye neza rwose biragaragara ko wasomye cg ukoresha Rwandacash, jye niyoncishamo cash yanjye ndabemera cyane kandi uyu musore w'imyaka 34 ugeze hariya nuwo gushyigikirwa kuko iki korwa kirafasha abanyarwanda benshi baba bakeneye gufashanya. ahubwo sinari nabonye ko kohereza ari ubuntu muri decembre yose utarengeje 500€ reka nze ntere akantu abo nkunda.
21.12.2012 saa 00:21
Hanga
Njyewe ndasomye ngo iyo wohereje amayero 1000 abandi baguca 30 naho twebwe tuguca 45 ibwo muhendaho 15 ibindi Ibisobanuro bikurikiraho ntabwo bifatitse.
25.12.2012 saa 23:15
Ncakura
Ahubwo wowe wagombye kubanza ugasobanukirwa n'ibibare yawe, mbere yo kuyamamaza. Nonese ubwo urumva kohereza ama euro 100 ukongeraho 4.5 baguca, total iba ari 104.5. Ni kimwe n'uko wagenda ufite total y'ama euro 104.5 ukababwira uti mukuremo charge, noneho asigara muyamuhe muma euro cg se mumanyarwanda etc. byose ni kimwe kuko n'ubundi umubare uzagerayo ni umwe. ahubwo navuga ko service yanyu yongeraho umuzigo wo kujya kuyavunjisha mbere y'uko uwo muntu ayakoresha. ubwose nihangahe mu rwanda wajya kugura isabune ukishyura mu ma euro ? kandi nziko hari izindi service zo kohereza amafaranga ukababwira niba ushaka ko kanaka ayafata mu manyarwanda, amadolari etc cg se niba ushaka kohereza umubare ukubiyemo na charge cg se niba charge urayishyura kuruhande. igitekerezo cyanjye ngitanze kubera ko numvaga ibyo muvuga bitumvikana, kandi nikitagaragara ntabwo iyo azaba ari freedoom of speech. murakoze !
26.12.2012 saa 20:12
buteja
Ko nazengurutse mu mujyi hose bakamprposa 820Frw iyo forex muvuga itanga 850Frw iba he ?
27.12.2012 saa 10:39
Petero
HHHHmmmmm, Igitekerezo ni cyiza, ntawe utagishima. Ariko rero uwabyumva gutya yagirango twabonye paradizo. None se niba nfunguje konti muli iyo ING Bank, nkaba nohereza amafranga rimwe mu mezi atatu, hanyuma kugira konti muli iyo bank buri kwezi bakagira utwo bakataho......hhhmm birasaba kubizirkanaho da ! Kuko muli ibyo byose ni ING yunguka abakiliya, hanyuma ikabagumana, bwajya bakagucacura, bakakuguriza, wakwibeshya gato wahura n'insanganya ugasanga biraguhagamye wagiye witwaje ko ukurikiye 2,5€ !!!!! Cyakora na none uzaba uruhuye abakora urugendo bajya kwa Western, Moneygram , Athena n'ahandi... Mu minota 15, ntago yaba yamugezeho !!!! Ariko ntihagire unyumva nabi, si ukunenga umushinga ahubwo "nta c'ubu ubusha" ...niyo mpamvu hakozwe umunzani.... Nord Sud Transfer, kohereza kugera kuri 3 000€ baguca 5€.
Musubize19.12.2012 saa 23:45
nkuranga
Niba wowe wikundira societe runaka nuburenganzira bwawe ariko ugomba kureka n'abandi bakamenyekanisha ibyo bakora, igihe.com igomba kubuza abantu kwandika amasocietes batabiherewe uburenganzira. ziriya societes zose zanditswe nta burenganzira bwo kuzitangaza buhari kuko ntizasabye ko bazitangaza nizibishaka zizabibasaba. naho ubundi ushaka kohereza niwe uzajya akora comparaison agihitamo ahamunogeye en fonction y'ibyo akeneye. iyi societe iravuga ko itanga ama euro ndumva ari ubwa mbere societe zitanga ama devises twohereje kuko batuvunbjiraga nabi kandi ntaho nabonye babwira abantu gusaba credit muri ing.
20.12.2012 saa 10:13
wise
Iyanjye mwayinize ?nabajije ibiciro,kuko mwavuze ko bagabanije,nyamara barahenda kuko ba à 3%.
Musubize19.12.2012 saa 12:33
Mirimo
CANADA na USA se ?
Musubize19.12.2012 saa 08:16
Duke
That's good news ! Nadabona ama companies yo kohereza cash mu rwanda atangiye kuba menshi ! Hari n'undi musore nabonye wo muri Nord-Sud wabitangiye. Ni byiza kubona abasore bagenzi bacu bihangira imirimo muri services zihambaye nk'izi ! Ubwo turizera ko ibiciro muzabihananura rero !!!!
Musubize19.12.2012 saa 04:04
Athanase
Wt abt Rwandacash in Asia, just I think it would be a good opportunity to students studying abroad like in India. hope u are getting me. thanx
Musubize19.12.2012 saa 03:53
sergabin

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!