00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye kwakira amarushanwa ya nyuma ya “Inspire Africa”

Yanditswe na

Ishimwe Samuel

Kuya 6 March 2012 saa 02:54
Yasuwe :

“Inspire Africa” ni amarushanwa yo gukora ubucuruzi (Business), ahuriza hamwe urubyiruko rutuka mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, Uganda, u Rwanda, Kenya na Tanzaniya.
Ku itariki ya Mbere Mata 2012, I Kigali nibwo hazaba icyiciro cya nyuma cy’aya marushanwa, ndetse hahembwe uzaba yatsize uzegukana amadorali y’Amerika 50 000 (hafi miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda) yo gutangiza umushinga w’ubucuruzi bwe.
“Inspire Africa” ni umushinga watangijwe na Nelson Tugume umushoramali wo mu (…)

“Inspire Africa” ni amarushanwa yo gukora ubucuruzi (Business), ahuriza hamwe urubyiruko rutuka mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, Uganda, u Rwanda, Kenya na Tanzaniya.

Ku itariki ya Mbere Mata 2012, I Kigali nibwo hazaba icyiciro cya nyuma cy’aya marushanwa, ndetse hahembwe uzaba yatsize uzegukana amadorali y’Amerika 50 000 (hafi miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda) yo gutangiza umushinga w’ubucuruzi bwe.

“Inspire Africa” ni umushinga watangijwe na Nelson Tugume umushoramali wo mu gihugu cya Uganda, afite intego gushyira imbaraga mu rubyiruko rufite ibitekerezo biri ku yindi ntera, hagamijwe kugira abashoramali bakiri bato bakunda igihugu, kandi bafite umutima w’ivugurura ndetse n’icyerekezo nyacyo.

Kuva mu byumweru umunani bishize, abahatana 24 bazengurutse muri ibi bihugu bine bakomokamo, bahabwa ibizamini ndetse n’amahugurwa bitandukanye bijyanye n’ishoramali.

Abari mu marushanwa ya Inspire Africa

Abahatana muri aya marushanwa bemeza ko abafatiye akamararo. Nk’uko byatangajwe n’umwe muri bo, Iribagiza Clarisse ubwo yaganiraga na IGIHE ku itariki 17 Mutarama 2012 mu muhango wo gutangiza aya marushanwa mu Rwanda.

Yagize ati : “Usibye kuba turi guhatanira amafaranga menshi, aya ni amahirwe yo kwiga uko twakora ubushabitsi (business) butandukanye. Urubyiruko ndarushishikariza ko iyo bagize umushinga batekereza bawukora kandi bakanakora ubushakashatsi.”

Umuyobozi w’uyu mushinga, Nelson Tugume avuga ko aya marushanwa aha icyizere Afurika, kuko azongera ishoramali muri Afurika, gutanga akazi ku bantu benshi, umutekano mu bantu ndetse no kuzamura imibereho y’abaturage mu bijyanye n’ubukungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages