Muri Kaminuza y’Umutara Polytechnic harategurwa amarushanwa yo guhemba abanyeshuri b’indashyikirwa bihangiye imirimo iteza imbere abanyeshuri n’abaturage muri rusange. Igikorwa cyo guhemba gitegurwa n’itsinda ry’abanyeshuri bigamo ryitwa Impano Agency.
Ayo marushanwa yateguwe mu rwego rwo gushishikariza urundi rubyiruko by’umwihariko rwiga muri Kaminuza gukura amaboko mu mifuka rukiteza imbere rukoresheje imbaraga za rwo ari na ko ruteza imbere umuryango nyarwanda.
Umwe mu baganiriye na IGIHE uri mu bategura igikorwa cyo guhemba abo banyeshuri bahanze udushya, Mbabazi Anne ushinzwe Amasoko mu Itsinda “Impano Agency” , yagize ati “Twarebye abana bafite imishinga y’ubucuruzi bugamije guteza imbere abaturage n’abanyeshuri na bo bikabungukira, ariko barabutangiriye muri Kaminuza. Harimo nk’uwashinze Quinquallerie (iduka ricuruza ibikoresho by’ubwubatsi n’ibindi bitandukanye), uwakoze urubuga rwa internet, ufite cyber café, n’abandi usanga bafite ibintu bakora biteza imbere umuryango nyarwanda, na bo ubwabo ku giti cyabo.”
Abo banyeshuri bagiye guhembwa kubera ibitekerezo bagize byo guhanga udushya, bizatuma n’abandi babifatiraho icyitegererezo.
Mbabazi ati “hamwe n’abaterankunga, twishatsemo ibihembo bishoboka kuko turi mu itangira, tuzahemba abazanye udushya b’indashyikirwa, nyuma abandi na bo bazaboneraho ko ntacyo bisaba, usibye ibitekerezo n’imbaraga zabo kugira ngo na bo biteze imbere.”
Batatu bahize abandi, bazatangazwa banahembwe ku wa Gatanu tariki ya 30 Ugushyingo 2012 muri Kaminuza Umutara Polytechnic .
Itsinda “Impano agency” ryateguye igikorwa cyo guhemba rigizwe n’abantu 18, rigamije gufasha urubyiruko kwiteza imbere rushingiye ku mpano zitandukanye rwifitemo, rikanakora imishinga bihangiye ubwabo n’ibikorwa byo guteza imbere igihugu.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
U Busuwisi bugiye gushora miliyoni 15 z’amadolari mu rwego rw’ingufu mu Rwanda
18.05.2013 |
|
Umusaroro ukomoka ku buhinzi ugiye kubonerwa amasoko ku bwinshi
16.05.2013 |
|
Abanyamigabane ba BK bagiye kugabana inyungu yabonetse muri 2012
9.05.2013 |
|
Impamvu abashoramari icyizere bafitiye u Rwanda kirushaho kwiyongera
5.05.2013 |
|
Los Angeles : Perezida Kagame aravuga ijambo mu nama ku gushora imari muri Afurika
29.04.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |