Afurika itangiranye umwaka wa 2012 ibibazo by’ubukungu

Yanditswe na
Kuya 27 Mutarama 2012 saa 08:15
Yasuwe :
0 0

Muri uyu mwaka wa 2012, umugabane w’Afurika ugomba guhangana n’ikibazo cy’isubira inyuma ry’ubukungu bw’isi. Impinduka ziri mu bihugu by’Abarabu n’ihindagurika ry’ibiciro bya Peteroli birazahaza izamuka ry’ubu bukungu.
Amakuru ashingiye ku busesenguzi bwa jeuneafrique.com avuga ko mu gihe ubukungu bw’Afurika bwazamutse ku kigererenyo cya 3,2% mu mwaka wa 2011, uyu mwaka biteganyijwe ko buzasubiraho inyuma ku kigereranyo cya 0,4%.
Iri hungabana ry’ubukungu bwa Afurika ririmo no gutuma abashoramari (...)

Muri uyu mwaka wa 2012, umugabane w’Afurika ugomba guhangana n’ikibazo cy’isubira inyuma ry’ubukungu bw’isi. Impinduka ziri mu bihugu by’Abarabu n’ihindagurika ry’ibiciro bya Peteroli birazahaza izamuka ry’ubu bukungu.

Amakuru ashingiye ku busesenguzi bwa jeuneafrique.com avuga ko mu gihe ubukungu bw’Afurika bwazamutse ku kigererenyo cya 3,2% mu mwaka wa 2011, uyu mwaka biteganyijwe ko buzasubiraho inyuma ku kigereranyo cya 0,4%.

Iri hungabana ry’ubukungu bwa Afurika ririmo no gutuma abashoramari mpuzamahanga barushaho guhina akarenge ko kuza gushora imari kuri uyu mugabane, aho imibare EPFR Global igaragaza ko hari miliyari zisaga 15 z’amadolari y’Amerika yakuwe ku isoko ry’ishoramari kuri uyu mugabane hamwe n’ibihugu nka Brésil, u Burusiya, u Buhinde n’u Bushinwa.

Imibare y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (FMI) iragaragaza ko Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara harimo n’u Rwanda, yo izakomeza kuzamuka ku kigereranyo cya 6% mu gihe muri 2011 yari kukigereranyo cya 5,2%.

Ibi bivuze ko ahanini ubukungu bw’Afurika buzamanurwa n’igice cy’amajyaruguru cyaranzwe n’impinduka zitandukanye muri politiki zagiye zihirika ubutegetsi bwari bumaze imyaka n’imyaniko, aha twavuga nk’umusaruro w’imbere mu gihugu wa Libya uzagabanuka ku kigereranyo cya 50%.

Christine Lagarde, Umuyobozi Mukuru wa FMI aherutse kuvuga ko ibihugu by’Afurika bizagira ikibazo mu gihe cyose icyugarije ifaranga rya Euro kitarabonerwa umuti.

Iri subira inyuma ry’ubukungu bw’Afurika rikazagira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’igihugu cy’u Bushinwa gisanzwe gitumizwamo ibintu byinshi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza