Aho umushinga wa Silas Majyambere wo gushora miliyari 10 mu Rwanda ugeze

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 24 Ukuboza 2012 saa 08:26
Yasuwe :
0 0

Mu nama y’Umushyikirano wa 9 umwaka ushize, umunyemari Silas Majyambere yemeye gushora miliyari zigera 10, ariko umwaka urangiye uwo mushinga utaratangira.
Silas Majyambere umushoramari muri Uganda, Djibouti n’u Burundi, yari yemeye ko azubaka hoteli i Rusizi hafi y’ikiyaga cya Kivu. Abibazaga aho uwo mushinga wahereye, ikinyamakuru The New Times cyaganiriye na bamwe mu babikurikirana batangaza aho bigeze.
Gahamanyi Parfait, ukuriye diaspora nyarwanda muri Minisiteri y’Ububanyi (...)

Mu nama y’Umushyikirano wa 9 umwaka ushize, umunyemari Silas Majyambere yemeye gushora miliyari zigera 10, ariko umwaka urangiye uwo mushinga utaratangira.

Silas Majyambere umushoramari muri Uganda, Djibouti n’u Burundi, yari yemeye ko azubaka hoteli i Rusizi hafi y’ikiyaga cya Kivu. Abibazaga aho uwo mushinga wahereye, ikinyamakuru The New Times cyaganiriye na bamwe mu babikurikirana batangaza aho bigeze.

Silas Majyambere atangaza gushora imari mu Rwanda mu nama ya 9 y'Umushyikirano

Gahamanyi Parfait, ukuriye diaspora nyarwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga atangaza ko iby’umushinga wa Silas Majyambere ko bikiri muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo iri kwiga uwo mushinga, nibirangira akazabona gutangira.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Oscar Nzabonimana, we avuga ko ubutaka Majyambere yashaka gukoreraho umushinga we ari ubwa leta, bisaba ko ubwo butaka buhabwa Akarere ka Rusizi mbere y’uko Majyambere atangira umushinga we.

Nzabonimana avuga ko bizasaba ko byemezwa n’inama y’abaminisitiri.

Ku ruhande rw’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, Umuyobozi w’agateganyo Clare Akamanzi yatangarije The New Times ko RDB yemeye umushinga wa Majyambere, isaba Akarere ka Rusizi kumuha ubutaka .

Majyambere Silas yavuganye na The New Times kuri telefone avuga ko kuba ataratangiye umushinga we nta kundi yari kubigenza, kuko yujuje ibyo yasabwaga akaba ategereje guhabwa ikibanza.

Umujyanama wa Minisitiri muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa remezo , Sarah Manion, atangaza ko icyemezo kizafatwa bitarenze ukwezi gutaha.

Majyambere Silas yavuganye na The New Times kuri telefone, avuga ko kuba ataratangiye umushinga we nta kundi yari kubigenza kuko yujuje ibyo yasabwaga, akaba agitegereje ko guhabwa ikibanza.

Majyambere Silas ashaka kubaka hoteli y’inyenyeri 5, izaba ifite ibyumba bigera ku ijana.

Umujyanama wa Minisitiri muri Minisiteri y’ibikorwaremezo, Sarah Manion, atangaza ko icyemezo kizafatwa bitarenze ukwezi gutaha.

Silas Mujyambere ni umucuruzi uzwi cyane no mu gihe cy’ubutegetsi bw’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Yuvenali Habyarimana, ariko yaje kutumvikana na we arahunga. Mu nama ya 9 y’umushyikirano ni bwo yongeye kugaruka mu Rwanda yemera ko agomba gushora imari mu Rwanda kuko yizera ko Leta y’Ubumwe ayizeye korohereza ishoramari, kandi hari n’umutekano usesuye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza