Abanyangola bagaragarijwe amahirwe menshi y’ishoramari ari mu Rwanda

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 27 Ugushyingo 2017 saa 03:27
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’Abanyangola baje mu Rwanda gukina Tennis, bagaragarijwe amahirwe y’ishoramari ari mu gihugu, yaba mu buhinzi, ubukerarugendo, inganda, ikoranabuhanga n’ubwubatsi.

Iri tsinda kuri uyu wa Mbere ryakiriwe n’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), risobanurira uko u Rwanda rworohereza ishoramari, guhera ku kwegerezwa serivisi z’abinjira n’abasohoka, kwandikisha ishoramari, kwegerezwa ibikorwa remezo n’izindi serivisi nkenerwa.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ishoramari n’imenyekanisha bikorwa muri RDB, Philip Lucky, yasobanuriye ko impamvu abashoramari bakwiye kuyoboka u Rwanda zirimo kuba ubukungu bwarwo budahungabana, aho izamuka ry’umusaruro mbumbe riri ku 8% kuva mu 2010-2016. Hari kandi politiki yo gushyigikira ishoramari ry’abikorera, kutihanganira ruswa n’amavugurura mu bucuruzi.

Kuba u Rwanda ruri mu miryango itandukanye nka EAC, CEPGL, COMESA n’iyindi, ni andi mahirwe y’isoko rinini ku bashoramari kuko nka EAC yonyine ifite abaturage barenga miliyoni 162.

Ubuhinzi n’ubworozi nk’urwego rutanga umusanzu wa kimwe cya gatatu mu musaruro mbumbe w’igihugu kandi bukorwa n’abaturage bagera kuri 70%, ni rumwe mu nzego zifitemo amahirwe menshi y’ishoramari cyane cyane mu buhinzi bw’indabyo, gutunganya inyama no kuhira imyaka.

Urwego rw’ubwubatsi ni urundi rurimo amahirwe kuko nko mu myaka 14 ishize ishoramari ryabwo ryavuye kuri miliyoni 100 z’amadolari rigera kuri miliyoni 596 z’amadolari.

Uru rwego rufite uruhare rurenga 8% ku musaruro mbumbe, mu 2015/2016 rwateye imbere ku gipimo cya 6%. Guverinoma ifite ubutaka bungana na metero kare 13, 180 yazigamiye inganda.

Imibare itangwa na RDB yerekana ko ubukerarugendo ari urwego rutera imbere ku kigero cya 11.2% ku mwaka ariko intego ikaba ari uko ruzatera imbere ku kigero cya 25% mu 2018.

Mu myaka 10 ishize abasuraga u Rwanda bavuye kuri 499 bagera kuri miliyoni 1.3 ku mwaka, ibi byerekana ko hari amahirwe y’ishoramari yaba mu kubaka amahoteli akomeye n’inzu zo gucumbikira abashyitsi.

Ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi nabwo burimo amahirwe kuko u Rwanda rwifuza kuba igicumbi cy’ubuvuzi bw’indwara y’umutima, kanseri, diyabete n’umuvuduko w’amaraso. Mu ntangiriro z’umwaka utaha mu bitaro bya gisirikare i Kanombe hazashyirwa imashini ishiririza kanseri, ikazanakoreshwa n’abaturage bo mu bihugu bituranye n’u Rwanda

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ishoramari n’imenyekanisha bikorwa muri RDB, Philip Lucky asobanurira Abanyangola amahirwe y'ishoramari ari mu Rwanda

.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza