Abashoramari 64 bigabanyije impapuro mpeshwamwenda za miliyari 10 Frw Leta yashyize ku isoko

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 24 Kanama 2017 saa 02:41
Yasuwe :
0 0

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko impapuro mpeshwamwenda za miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda Guverinoma yashyize ku isoko muri iki cyumweru, zaguzwe n’abashoramari 64 bo mu nzego zitandukanye.

Izi mpapuro z’imyaka itanu zashyizwe ku isoko ku wa Mbere kugeza kuwa Gatatu w’iki cyumweru, zahataniwe ku kigero cya 222.03%.

Izi mpapuro zizashyirwa ku isoko ry’imari n’imigabane ku wa 29 Kanama 2017 zishyurwe kabiri mu mwaka kuva muri Gashyantare 2018 kugeza muri Kanama 2022.

BNR yavuze ko mu basabye kugura izi mpapuro abantu ku giti cyabo ni 29%, banki ni 43% naho ibindi bigo by’ishoramari ni 28%. Ivuga ko abantu bamaze gusobanukirwa gushora imari mu mpapuro mpeshwamwenda ku rwego rushimishije.

Yagize iti “Kuganwa cyane kw’izi mpapuro mpeshwamwenda bishingiye ahanini ku bukangurambaga bukomeje mu gihugu bushishikariza abaturage umuco wo kuzigama no kubereka inyungu ziri mu gushora imari mu mpapuro mpeshwamwenda za guverinoma.”

Ubuyobozi bwa BNR butangaza ko kugura izi mpapuro amafaranga yo hejuru yari miliyoni 50, mu gihe amake yari ibihumbi 100. Aya mafaranga akaba azifashishwa na leta mu guteza imbere isoko ry’imari n’imigabane no kubaka ibikorwa remezo.

Impapuro mpeshwamwenda ni impapuro abashoramari batandukanye (abantu ku giti cyabo, ibigo by’imari, amashyirahamwe, ibigo byigenga…) bashobora gushoramo amafaranga baguriza Leta, mu gihe izo mpapuro zishyizwe ku isoko, bakajya bahabwa inyungu zibarwa ku mwaka, bakazasubizwa amafaranga batanze bagura izo mpapuro igihe zagenewe kirangiye.

Izo mpapuro uwaziguze ashobora kuzitangaho ingwate muri Banki agahabwa umwenda. Uwaziguze ashobora kuzigurisha kw’isoko ryimari n’imigabane ry’u Rwanda akabona amafaranga ye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza