Abashoramari b’abanyamahanga bagaragaje inyota yo kongera ishoramari mu Rwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 19 Kamena 2018 saa 11:13
Yasuwe :
0 0

Icyegeranyo cyakozwe ku bufatanye bwa Banki y’Isi n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), cyerekanye ko 92.4 % by’abashoramari b’abanyamahanga bakorera mu Rwanda basanga bashobora kongera ishoramari ryabo kubera imiterere y’isoko n’umutekano wizewe w’ibyo bakora.

Ni ibipimo byagaragajwe mu cyegeranyo gishya, Investor Perceptions Survey, kigaragaza ibitekerezo n’ibyifuzo by’abashoramari b’abanyamahanga ku Rwanda.

Muri iki cyegeranyo habajijwe ibigo mvamahanga 600 birimo ibisanzwe bikorera mu Rwanda n’ibitahakorera.

Muri iki cyegeranyo cyatangajwe kuri uyu wa Mbere, abashoramari barenga 92.4% bakorera mu Rwanda bagaragaje ko bafite gahunda yo kongera ishoramari bashingiye ku mutekano uhari ndetse n’amategeko aborohereza.

Naho 40 % mu bashoramari basanzwe bakorera mu Rwanda bagaragaje ko bafite imishinga ya miliyoni 320 $ bashaka kwagura, mu gihe abashoramari bose hamwe bagaragaje ko bashaka gukora ishoramari rishya bafite igera kuri miliyoni 600 $.

Icyakora iki cyegeranyo kigaragaza ko kuba mu Rwanda hari isoko rito ari kimwe mu bibangamira abashoramari mpuzamahanga ndetse kuba ari igihugu kidakora ku nyanja bikabahenda mu bwikorezi, bikanazamura ikiguzi cyo kuhakorera, dore ko 79% bagaragaje ko bagorwa nacyo.

Muri iki cyo cyegeranyo kandi abashoramari 70 % bagaragaje ko mu Rwanda hari ikibazo cyo kubona abakozi bashoboye mu gihe 68 % bavuze ko imisoro ihanitse.

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri RDB, Emmanuel Hategeka, yavuze ko iki cyegeranyo ari amahirwe ku gihugu kuko ari ishusho y’ibyo abashoramari bishimiye bizongerwamo ingufu, n’ibyo batishimiye bikazakosorwa.

Yagize ati “Ibitekerezo birimo hano ni iby’abashoramari, iyo tubonye icyerekezo batuganishamo nicyo dufata. Ibyo badusabye ko byitabwaho nubwo byaba byavuzwe na bake tubishyira ku rutonde rw’ibyo dukora mu mavugurura agamije kunoza urubuga rw’ishoramari mu gihugu.”

Yakomeje agira ati “Ni byiza ko ubumenyi dukuye mu cyegeranyo nk’iki tubukoresha mu kuvugurura urubuga rw’ishoramari, tukanasubirayo ikindi gihe tukareba ko ibyo bavuze muri iyi raporo byitaweho.”

Ku kibazo cy’uko ibiciro byo gutwara ibintu gihenze, Hategeka yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yiteguye gukomeza gufatanya n’ibindi bihugu hagamijwe koroshya urujya n’uruza.

Nubwo bamwe mu bashoramari bavuze ko imisoro ihanitse, Hategeka yavuze ko mu Rwanda byoroshye ugereranyije no mu karere, gusa yizeza ko bazakomeza kuganira n’abashoramari kugira ngo ikibabangamiye gikosorwe.

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa mu Kigega cya Banki y’Isi cyita ku bikorera (IFC), ishami rya Afurika, Lisa Kaestner yavuze ko kimwe mu bituma gukorera mu Rwanda bihenda biterwa n’uko rudakora ku nyanja, asaba Guverinoma gukomeza ubufatanye n’ibindi bihugu.

Yasabye ko n’ibindi bibazo byagaragajwe mu cyegeranyo byitabwaho kugira ngo hatazabaho kwirara abashoramari bakarambirwa.

Yakomeje agira ati “Iyo urebye no mu bindi bihugu hari icyo byakoze ngo bigabanye ikiguzi cyo kubikoreramo ubucuruzi […] Iyo udakomeje kuvugurura uko imyaka igenda hari ubwo abashoramari batongera kukubona nk’ahantu heza ho gukorera ubucuruzi.”

Iki cyegeranyo gitanga inama ku Rwanda zo gukomeza kwimenyekanisha mu bashoramari mpuzamahanga kuko byagaragaye ko hari abataruzi ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu karere.

RDB yanasabwe kujya yegera abashoramari na nyuma yo kugera mu Rwanda, igashyiraho itsinda ryiga ku misoro, ibibangamye bigakosorwa.

Muri iyi gahunda u Rwanda ruheruka kugirana amasezerano na Arsenal FC yo mu Bwongereza, hagamijwe kumenyekanisha iki gihugu nk’icyerekezo gikwiye cy’ishoramari n’ubukerarugendo.

RDB iheruka gutangaza ko mu mwaka ushize wa 2017 yanditse ishoramari rya miliyari 1.675 $, hakaba hariyongereyeho miliyoni 515 $ ugereranyije n’ishoramari ryabaruwe mu wa 2016.

Ishoramari mvamahanga (FDI) niryo ryihariye umwanya munini mu ryo RDB yanditse kuko rifite agaciro ka miliyari 1041$, ni ukuvuga 62.26 % by’ishoramari ryanditswe uwo mwaka wose.

Raporo ya 2018 ya Banki y’Isi igaragaza uko ibihugu bihagaze mu bucuruzi, yashyize u Rwanda mu bihugu 50 bya mbere ku Isi byoroshye gukoreramo ubucuruzi.

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri RDB, Emmanuel Hategeka, ubwo yamurikaga ibitekerezo by'abashoramari byakusanyijwe
Abayobozi batandukanye mu imurikwa ry'iri kusanyabitekerezo
Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa mu Kigega cya Banki y’Isi cyita ku bikorera, IFC, ishami rya Afurika, Lisa Kaestner
Inzobere muri Banki y'Isi ikurikirana ibijyanye n'abikorera, Hamidou Sorgo
Umuyobozi uhagarariye IFC mu Rwanda n'u Burundi, Ignace Rusenga Mihigo Bacyaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza