Abayobozi ba MasterCard Foundation bemereye Perezida Kagame kongera ishoramari

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 16 Kamena 2016 saa 03:18
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abayobozi 13 b’Umuryango Mastercard Foundation, mu ruzinduko barimo mu Rwanda basuzuma uko ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga batera inkunga rimeze ndetse banaganira no ku bindi bashobora guteramo inkunga.

Mastercard Foundation ni umuryango udaharanira inyungu wo muri Canada, wemeye gutanga miliyoni 50 z’amadolari mu mishinga itandukanye mu Rwanda, irimo kwegereza serivisi z’imari abaturage, uburezi no guhangira amahirwe urubyiruko rw’u Rwanda.

Iri tsinda ryari riyobowe n’Umuyobozi mukuru wa Mastercard Foundation, Reeta Roy, n’umuyobozi w’inama y’ubutegetsi, Jim Leech.Aba bayobozi bari mu Rwanda guhera kuwa 12-16 Kamena.

Aganira n’itangazamakuru, Jim Leech, yavuze ko ibiganiro n’Umukuru w’igihugu byibanze aho u Rwanda ruvuye n’aho rugeze n’icyerekezo rufite.

Yagize ati “Twunguranye ibitekerezo kubyo twabonye mu mishinga imwe n’imwe bigendanye n’icyerekezo 2020. Twanaganiriye ku cyerekezo cy’u Rwanda cya 2050, ni ahacu ho guteganya ibyo kwakora tugendanye n’ibyo Guverinoma ishyize imbere.”

Imwe mu mishinga ya MasterCard Foundation mu Rwanda harimo uwa EDC ‘Akazi kanoze’; utegura abarangije amashuri yisumbuye ariko ntibagire amahirwe yo gukomeza amashuri makuru, barabahugura kugeza ku rwego rwo kwinjira mu kazi.

Hari kandi umushinga wo gufasha abana b’abakobwa batishoboye bagera ku 1200 binyuze mu ishuri ‘FAWE Girls School’, bakabafasha kwiga mu mashuri yisumbuye kugera no muri Kaminuza.

Jim Leech yavuze ko ibiganiro bagiranye n’Umukuru w’igihugu byatumye bumva neza aho u Rwanda rwerekeza, bityo bakaba bazabigenderaho bategura indi mishinga.

Yagize ati “ Twishimiye gukomeza gushora imari mu Rwanda, ikibazo cyari gisigaye ni ukuvugana ku hazaza.”

Minisitiri w’uburezi, Dr.Papias Musafiri, ashingiye ku byo baganiriye, yashimangiye ko hari icyizere ko MasterCard Foundation izongera ishoramari ryayo mu Rwanda.

Yagize ati “Iyo bumvise icyerekezo cy’umukuru w’igihugu na leta muri rusange icyerekezo ifite bakacyumva neza, birushaho kubongerera ubushake bwo kongera ishoramari mu bikorwa baba baratangiye.”

Umwaka ushize nibwo Umuyobozi w’uyu muryango Reeta yemeranyije na Perezida Kagame uburyo inkunga ingana na Miliyoni 50 z’Amadolari (arenga miliyari 35 z’amafaranga y’u Rwanda) iki kigo gitanga mu nzego zitandukanye z’u Rwanda yahuzwa na gahunda za Leta, aho kunyuzwa mu miryango itegamiye kuri Leta nk’uko byari bisanzwe.

Umuryango MasterCard Foundation ufasha abaturage basaga miliyoni 4.2 biganjemo abo mu bihugu 25 bya Afurika. Utanga ubufasha mu kubaka ubushobozi, uburezi, guhanga akazi no kwegereza abaturage serivisi z’imari.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza