Amazina akomeye mu by’amahoteli ku Isi akomeje kwinjira ku isoko ry’u Rwanda

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 16 Nyakanga 2018 saa 02:05
Yasuwe :
0 0

Babivuze ukuri ngo uwagiye yarihuse! Ejo bundi mu 2013 hoteli yari ikomeye kurusha izindi i Kigali yari Serena iherereye mu Karere ka Nyarugenge hafi n’ahahoze hitwa Camp Kigali. Magingo aya, ntibyoroshye kurondora umubare w’amazina akomeye ya hoteli zimaze kwinjira ku isoko ry’u Rwanda ndetse hari andi ari mu nzira.

Hashize imyaka itanu Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo kwagura ubukerarugendo hibandwa ku kwakira ibiganiro, inama mpuzamahanga n’ibikorwa bitandukanye, byiswe MICE mu magambo ahinnye y’Icyongereza.

U Rwanda nk’igihugu kidakora ku Nyanja, cyihaye gahunda yo kwinjiza amadolari asaga miliyoni 150 buri mwaka aturutse kuri iyi gahunda, yagaragaje ko bishoboka bitewe n’ubwiyongere bw’abasura igihugu, amadevize yinjira ndetse n’ibikorwa remezo bijyanye na yo byiyongera ubutitsa.

Mu mwaka wa 2016 u Rwanda rwasogongeye ku byiza bya gahunda ya MICE rwakira inama nyinshi zikomeye, ariko icyakuruye benshi kikaba inyubako ya Kigali Convention Centre, yiyongereye ku mazina ya hoteli zikomeye ku rwego mpuzamahanga nka Marriott, Radisson Blu na Park Inn.

Rwakiriye ibikorwa mpuzamahanga bikomeye birimo inama mpuzamahanga yiga ku bukungu (World Economic Forum), Inama ya 27 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) n’Inama mpuzamahanga yiga ku ishoramari (Global Africa Investment Summit) n’izindi.

Ntawakwibagirwa irushanwa Nyafurika ry’umupira w’amaguru ryabaye mu ntangiriro za 2016. Imibare y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, RDB, igaragaza mu gihe cy’Inama ya 27 ya AU mu bukungu bw’igihugu hinjiye miliyoni $4.2, mu gihe mu gihe cya WEF hinjiye miliyoni $2.4.

Impinduka mu bijyanye n’amahoteli

Intego zose za MICE, ntizagerwaho u Rwanda rudafite amahoteli yo ku rwego rwiza kandi menshi, ari yo mpamvu rwiyemeje kuzamura umubare w’ibyumba bya hoteli bikava ku 4700 mu 2010 bikagera ku 10 000 mu 2016, ari nako amazina akomeye muri uru rwego yiyongera.

Abashoramari bakomeye mu by’amahoteli babengutse u Rwanda nk’icyerekezo cyiza cy’ubukerarugendo ntibazuyaza kuhagaba amashami. Aha twavuga Rezidor Hotel Group ifite Raddison blue, Hotel y’inyenyeri eshanu ifite ibyumba 292, ibyumba by’inama birimo icyakira abantu basaga 2500, ibiro byo gukoreramo n’ibindi.

Ikigo Marriot Hotels International gifite Kigali Marriot Hotel iri ku rwego rw’inyenyeri eshanu, ari na yo Marriot ya mbere yubatswe mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Ifite amagorofa atanu, ibyumba 254 byo kuraramo, ikaba ishobora gucumbikira abantu bagera kuri 320, ibyumba 10 byo gukoreramo inama kuva ku byakira abantu 50 kugera kuri 650, na parikingi y’imyanya 120.

Hari kandi Park Inn by Radisson nayo ya Rezidor Hotel Group, hoteli y’inyenyeri enye iherereye mu Kiyovu ahahoze Hotel Kiyovu, ifite ibyumba 161, birimo iby’inama, uburiro n’ibindi; ikagira akabyiniro, ubwogero, ahaparikwa imodoka, aho gukorera imyitozo ngororamubiri, sauna n’ibindi bigezweho.

Hari n’ikigo gikomeye Hilton Hotels and Resorts cyitegura kugura Hoteli Ubumwe Grande iherereye hagati mu Mujyi wa Kigali, ikazahita ihindura izina ikitwa DoubleTree by Hilton Kigali City Centre, ndetse n’umubare w’ibyumba byayo ukazamuka bikarenga 153.

Ikigo gikomeye mu by’amahoteli muri Afurika, Protea Hotels Group, gifite umushinga wo kubaka hoteli ikomeye mu Karere ka Rusizi ‘Protea Kivu Marina Resort Hotel’.

Protea Hotels ifite hoteli zigera ku 116 muri Afurika y’Epfo no mu bindi bihugu bitandatu, birimo Zambia, Nigeria, Namibia, Malawi, Uganda na Tanzania, ni iya Marriott Hotels International.

Muri uyu mwaka kandi ikompanyi kabuhariwe mu by’amahoteli yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika izwi nka Starwood Hotels & Resorts, ifite hoteli zizwi cyane nka Sheraton, irafungura hoteli y’inyenyeri eshanu mu Mujyi wa Kigali. Izaba ari hoteli ya 50 y’iki kigo, aho izaba iherereye mu Karere ka Gasabo ifite ibyumba 136.

Andi mazina akomeye y’amahoteli ari mu Rwanda ni nka Golden Tulip, Onomo Hotel, Serena Group of Hotels, Marasa na Swiss International Hotels & Resort imenyerewe i Burayi, Aziya na Amerika.

Ikigo cy’Ubujyanama mu bucuruzi bushingiye ku kwakira abashyitsi cyo muri USA, Llenrock Group gishyira Marriot ifite icyicaro i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku mwanya wa mbere, naho Hilton ikaza ku wa gatatu nk’ikigo mpuzamahanga cy’ubucuruzi bw’amahoteli gikomeye ku isi.

Mu mijyi yunganira Kigali nka Musanze, Rubavu, Nyagatare na Huye n’ahandi, nta mbogamizi ihari y’uko abakerarugendo babura barara cyangwa ntibabone izindi serivisi bifuza, kuko hubatswe amahoteli n’amacumbi yakira abantu benshi kandi ku rwego rwiza.

Fatima Hotel, Bisate Eco Lodge, Singita Kwitonda Lodge, Nyungwe Forest Lodge, CityBlu Epic Hotel n’izindi, ni zimwe mu zifasha ba mukerarugendo hirya no hino mu gihugu.

Umwaka ushize RDB yashyize Radisson Blu Hotel, Kigali Serena Hotel na Kigali Marriot Hotel ku rwego rwa mbere rw’inyenyeri eshanu. Lemigo Hotel, Hotel des Milles Collines, Ubumwe Grande Hotel, Golden Tulip La Palisse Nyamata, Gorilla Golf Hotel, Lake Kivu Serena Hotel na Sabyinyo Silverback Lodge, zihabwa inyenyeri enye.

Bimwe mu bituma Hoteli ihabwa inyenyeri, ni ubwoko bwa serivisi itanga, abakozi ikoresha, inyubako n’uburyo abakiriya bishimira uko bakirwa.

Umubano iherutse guhindura izina nyuma yo kugurwa n'Ikigo Mpuzamahanga mu bijyanye n'amahoteli, 'Marasa'

Umusanzu wa MICE mu iterambere

Uretse kuba MICE yarahanaguye amarira y’abashoramari mu by’amahoteli bari bafite ibyago byinshi byo kuba zatezwa cyamunara ku bwo kutabasha kwishyura inguzanyo kubera ko zitabonaga abo zakira, yanazamuye umusaruro w’ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), igaragaza ko muri rusange mu 2010 u Rwanda rwakiriye abashyitsi 666 000, naho mu 2016 rwakira 1 298 000. Ubukerarugendo bwinjije miliyoni 200 z’amadolari mu 2010, mu gihe mu 2016 bwinjije miliyoni 404 z’amadolari.

Abasuye za pariki mu 2010 ni 45 400, naho mu 2016 abazisuye ni 72 800. Pariki zinjije miliyoni 10 z’amadolari mu 2010, mu 2016 zinjiza hafi miliyoni 19 z’amadolari. Ingendo z’indege zakorwaga mu cyumweru kimwe zari 96 mu 2010, naho mu 2016 zigera ku 167.

Umusaruro w’ubukerarugendo bushingiye ku kwakira inama n’ibikorwa mpuzamahanga wariyongereye cyane. Mu 2010 wari 17, 863, 560 z’amadolari, mu 2013 wari miliyoni zisaga 23 z’amadolari, 2014 wari miliyoni zisaga 29 z’amadolari, mu 2015 wageze kuri miliyoni zisaga 37 z’amadolari, mu 2016 zigera kuri 47 z’amadolari mu gihe 2017 zari miliyoni zirenga 41 z’amadolari. Uyu mwaka hitezwe miliyoni z’amadolari 74.

Iyi gahunda ya MICE kandi yatumye abaza mu Rwanda bitabiriye inama n’ibikorwa mpuzamahanga gusa biyongera kuko mu 2010 bari 13 533, mu 2015 baba 23 804, naho 2017 bagera ku 28 306.

Mu 2017 Ikigo gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama mu Rwanda, cyateguye inama n’ibikorwa birenga 46.

Ishyirahamwe Mpuzamahanga rishinzwe ibyo gutegura Inama zikomeye (ICCA), riherutse gushyira u Rwanda ku mwanya wa gatatu muri Afurika, nka hamwe mu hantu hakunzwe n’abategura inama mpuzamahanga mu 2016.

Aha naho hagaragara impinduka zikomeye kubera MICE kuko mu 2013 rwari ku mwanya wa 21, mu 2014 ruba urwa 13, n’urwa karindwi mu 2015.

RDB itangaza ko kuba u Rwanda ruri ku mwanya mwiza mu kwakira inama mpuzamahanga, ari umusaruro wo kuba abanyamahanga basigaye bahabwa visa bageze mu Rwanda ndetse n’indege ya RwandAir isigaye yerekeza ahantu henshi ku Isi ikorohereza benshi kuza mu Rwanda.

Hari kandi no kuba kompanyi Mpuzamahanga zikorera i Kigali nka KLM, Brussels Airlines, Qatar Airways, Turkish Airlines na Kenya Airways.

Serena Hotel ni imwe mu mazina akomeye y'amahoteli aboneka mu Rwanda aho iri i Kigali n'i Rubavu
Bisate Logde ni bumwe mu bwoko bw'aho kuruhukira butari bumenyerewe mu Rwanda ariko busigaye buboneka
Bisate Lodge ikundwa cyane n'abasura ingagi zo mu birunga
Magashi Camp iherereye muri Pariki y'Akagera izubakwa na Wilderness Safaris
Umuntu uzajya ucumbika muri Magashi muri Pariki y'Akagera, azajya aba yitegeye neza ibinyabuzima bitandukanye biyibarizwamo
Ikigo kizubaka Magashi mu Akagera, gisanganywe izindi lodge zamamaye zirimo nka Savuti Camp yo muri Botswana
Mu minsi ishize, Milles Colline yari yaraguzwe na Kempinski yo mu Busuwisi ariko amasezerano aza guseswa hashize imyaka mike
Golden Tulip ifite inkomoko mu Mujyi wa Louvre nayo yinjiye ku isoko ryo mu Rwanda aho isigaye ifite Hotel i Nyamata
Milles Collines iri muri hoteli zubatswe bwa mbere mu Rwanda
CityBlue isanzwe ifite amahoteli mu bihugu bitandukanye bya Afurika, yitiriwe indi i Nyagatare isigaye ifite izina cya CityBlue Epic Hotel
Villa Portofino yo mu Busuwisi nayo ifite hoteli i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali
Onomo nayo ni indi kompanyi yo muri Afurika y’Epfo iri kubarizwa ku isoko ryo mu Rwanda
Uwicaye ku gasongero ka Ubumwe Grande Hotel abasha kuba yitegeye Umujyi wa Kigali kandi yitegeye amazi
Amakuru avuga ko Ubumwe Grande Hotel iri hafi kwegukanwa n'Ikigo Mpuzamahanga mu by'amahoteli gifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igahita ihindura izina ikitwa 'DoubleTree by Hilton Kigali City Center'
Radisson Blu ni imwe muri hoteli mpuzamahanga zikorera mu Rwanda
Park Inn naryo ni irindi zina mpuzamahanga mu by'amahoteli ryinjiye ku isoko ryo mu Rwanda mu Ukuboza 2017
Marriott Hotel ni indi hotel y'izina rikomeye ifite ibikorwa mu rwa Gasabo
Aho gufatira amafunguro hatuje kandi hatekanye naho hajyana n'ibi bikorwaremezo
Kugeza mu 2016, mu Rwanda habarurwa ibyumba birenga ibihumbi 10 byo gukoreramo inama
Century Park Hotels irimo kubakwa i Nyarutarama
Imirimo yo kubaka irarimbanyije
Izi nyubako zizaba zirimo Hotel Sheraton y'inyenyeri eshanu
Ishusho ya Century Park Hotels nyuma yo kuzura
Gorilla Golf Hotel iteye amabengeza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza