Ba rwiyemezamirimo bo muri Liban bagiye kuza mu Rwanda kureba amahirwe y’ishoramari

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 10 Gicurasi 2017 saa 10:53
Yasuwe :
0 0

Ba rwiyemezamirimo bakomeye muri Liban barateganya kuza gusura u Rwanda mu mpera z’uyu mwaka, aho bazaba baje kureba aho bashobora gushora imari yabo mu gihugu cya Afurika gifite ubukungu bukomeje kwihuta cyane.

Ku itariki ya 8 Gicurasi 2017, nibwo Umuyobozi w’Urugaga rw’abakora mu bucuruzi, inganda n’ubuhinzi muri Liban (FCCIAL), Mohamed Choucair yatangaje ko bifuza gusura u Rwanda.

Hari mu muhango wo gusoza inama ku bucuruzi n’ishoramari mu Rwanda, yaberaga ku cyicaro cya FCCIAL mu mujyi wa Beirut muri Liban.

Choucar yavuze ko yifuza kubona ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwiyongera, kuko umwaka ushize Abanya-Liban bohereje mu Rwanda ibintu bifite agaciro k’ibihumbi 281 by’amadolari, ariko ntibagire ikintu na kimwe bahakura.

Yavuze ko kandi ari we uzarangaza imbere itsinda rizasura u Rwanda hagati ya 8-11 Ukwakira 2017.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Liban, Williams Nkurunziza yagaragaje ko igihugu cyiteguye kwakira ubucuruzi, kandi ko kuba ubukungu bwacyo busa n’aho bukiri bushya, bituma haba amahitamo ya mbere kuri ba rwiyemezamirimo bifuza gushinga imizi muri Afurika.

Yanabasobauriye kandi ku bijyanye no gukora ubucuruzi mu Rwanda, kugura ubutaka, gusubiza umutungo wabo aho bakomoka n’ibindi birimo abakozi n’andi mahirwe atangwa binyuze muri gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu izwi nka ‘ Made in Rwanda’.

Mu bigo byagaragaje inyota yo kuba byashora imari mu Rwanda harimo ibikora ibikoresho byo mu nzu, amarangi, ubuhinzi n’ubworozi, moto, ibicuruza ibikomoka kuri peteroli n’ibigo by’imari iciriritse.

Iyi nama yari yitabiriwe n’uhagarariye inyungu z’u Rwanda mu Burasirazuba bwo hagati, Tarek Ragheb, na ba rwiyemezamirimo bakomeye barimo Umuyobozi w’Ikigo INTech Investments Ltd gikorera mu Rwanda, Hana Hallaj na William Saad, umwe mu bashinze Ikigo ISH akaba anakibereye umuyobozi mukuru. ISH ni ikigo gifite iminara y’itumanaho ibihumbi 26 irimo n’iyo mu Rwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Liban, Williams Nkurunziza(ibumoso) yagaragaje ko igihugu cyiteguye kwakira ubucuruzi
Ambasaderi w’u Rwanda muri Liban, Williams Nkurunziza atanga impano y'ishusho y'ingagi nka kimwe mu bikurura ba mukerarugendo mu Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza


Warning: mysqli_query(): (HY000/1194): Table 'spip_jobs' is marked as crashed and should be repaired in /home/lex94/public_html/ecrire/req/mysql.php on line 244