Banki ya Kigali igiye gucuruza imigabane ku isoko ry’imari rya Nairobi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 18 Gicurasi 2018 saa 12:28
Yasuwe :
0 0

Inteko rusange y’abanyamigabane ba BK Group PLC yemeje ko mu minsi ya vuba iki kigo gitangira kugurisha imigabane ku isoko ry’imari n’imigabane rya Nairobi, hagamijwe kongera imari shingiro hagati ya miliyoni 60 na 70 z’amadorali ya Amerika.

Banki ya Kigali isanzwe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda guhera muri Kamena 2011. Imigabane yayo nitangira kugurishwa kuri Nairobi Securities Exchange, izahita iba ikigo cya mbere cyo mu Rwanda gicuruje imigabane ku isoko mpuzamahanga.

Mu nama y’Inteko Rusange y’Abanyamigabane yateranye kuri uyu wa Gatanu i Kigali, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group PLC, Marc Holtzman, yavuze ko bitewe n’ikoranabuhanga hari ibigomba guhinduka mu mikorere y’ibigo, bikajyana n’uburyo abakiliya bitabwaho n’agaciro abanyamigabane gahabwa.

Yakomeje agira ati "Kugira ngo tubashe kuguma ku isonga, twafashe icyemezo cyo gushaka imari shingiro y’inyongera iri hagati ya miliyoni 60 na 70 z’amadolari, mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka, ku isoko ryo mu Rwanda no ku isoko mpuzamahanga. Turifuza ko abanyamigabane mushyigikira icyo cyemezo."

Yasobanuye ko ku isoko ry’imari muri Kenya bafite amafaranga menshi bashobora gukoresha mu ishoramari, ariko ugasanga batoroherwa no gushora imari mu Rwanda binyuze ku kugurira imigabane mu Rwanda.

Gucuruza kuri Nairobi Securities Exchange kandi byakunganira Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (Rwanda Stock Exchange) usanga ku munsi ryagenze neza nibura ricuruza $20 000 mu gihe irya Nairobi riba riri muri miliyoni 7$.

Uwo mwanzuro watowe n’abanyamigabane, banaha inama y’ubutegetsi ububasha busesuye bwo kugena imigabane izagurishwa, igiciro n’uko isagutse izakoreshwa n’ububasha bwo kwandikisha sosiyete ku isoko ry’imari n’imigabane muri Kenya.

Hari ibikorwa byinshi bikeneye ishoramari

Umuyobozi Mukuru wa BK Group PLC, Dr Diane Karusisi, yavuze ko mu mafaranga azakusanywa, abanyamigabane basanzwe bazabanza guhabwa umwanya wo gushoramo imari, imigabane isigaye igacuruzwa hanze.

Yavuze ko muri ayo azakusanywa, hagati ya miliyoni 10-20 z’amadolari azakoreshwa mu ishoramari mu ikoranabuhanga, ku buryo rizagera mu bikorwa byose iki kigo gitanga, bikagabanya n’amafaranga agenda ku bikorwa.

Yakomeje agira ati “Igice kinini cy’amafaranga turi gukusanya kizashyirwa muri ibyo, ariko turashaka no gukomeza kuzamura inyungu mu guteza imbere ibigo byacu birimo icya BK Capital, ariko duteganya no gushyira amafaranga menshi mu bwishingizi kuko turifuza ko cyagira ibikorwa binini ku isoko.”

“N’ubusanzwe turi aba mbere iyo urebye imari shingiro ya Banki ya Kigali uyigereranyije n’izindi, ariko tubona ko mu Rwanda hari ibikorwa byinshi biza birimo nk’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera n’ibindi bikorwa byinshi. Turashaka kugiramo uruhare mu gutanga inguzanyo zo kugira ngo dukomeze kubaka ibyo bikorwa.”

BK Group PLC isanganywe imari shingiro igera muri miliyoni 200 z’amadolari ya Amerika, iyo nyongera ikazaba isobanuye byinshi ku bikorwa by’ikigo.

BK yijeje inyungu abanyamigabane

Dr Karusisi yashimiye abanyamigabane bashoye amafaranga yabo muri BK, abizeza ko izakomeza kubaha inyungu no mu myaka iri imbere.

Yakomeje agira ati "Turishimira ko tukiri ku isonga mu mabanki yose mu Rwanda. Mu kwakira amafaranga, mu gutanga inguzanyo mu mishinga minini, mu gutanga imisoro, mu kubona inyungu, turi imbere mu Rwanda. Mu mwaka ushize wa 2017, BK Group yungutse miliyari 23.3 Frw."

Iyi nama y’inteko rusange yanemeje ko abanyamigabane bagomba guhabwa ku nyungu yabonetse kugeza ku wa 31 Ukuboza 2017 ingana na 13.85 Frw ku mugabane, azishyurwa bitarenze tariki 30 Kamena 2018.

Kanda hano urebe andi mafoto

Amafoto: Moses Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza