BK Group Plc mu biganiro na Sonarwa bishobora kubyara ikigo kimwe cy’ubwishingizi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 30 Gicurasi 2019 saa 04:40
Yasuwe :
0 0

BK Group Plc iri mu biganiro n’ikigo cy’ubwishingizi cya SONARWA, bigamije ishyirwaho ry’ikigo kimwe gikomeye gitanga serivisi z’ubwishingizi ku isoko ry’u Rwanda.

Mu 2017 nibwo BK Group Plc yatangije ikigo gitanga ubwishingizi, BK General Insurance, BKGI.

Iki kigo gikomeje gutera imbere kuko mu gihembwe cya mbere cya 2019 cyabonye inyungu ya miliyoni 690Frw ugereranyije na miliyoni 79Frw zabonetse mu gihe nk’icyo mu mwaka ushize, bingana n’izamuka rya 701%.

Mu ntangiro z’uyu mwaka nibwo ikigo Sanlam cyo muri Afurika y’Epfo giherutse kugura imigabane ya SORAS, cyongeyeho iya Saham byombi bibyara ikigo kimwe cy’ubwishingizi. Ni nyuma y’uko SAHAM nayo yaherukaga kugura imigabane muri CORAR.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr Diane Karusisi yabwiye IGIHE ko urebye uburyo BK General Insurance yateye imbere mu myaka itatu ishize, ari ibintu bishimishije cyane ariko bidahagije ngo kibe ku isonga ku isoko ry’ubwishingizi mu Rwanda.

Yakomeje ati “Iyo urebye muri uru rwego rw’ubwishingizi, hari SORAS na SAHAM bamaze kwishyira hamwe, ubungubu tuza ku mwanya wa gatatu kandi twe nka BK tumenyereye kuba aba mbere, turashaka ko ibikorwa byacu by’ubwishingizi na byo niba ibya mbere mu gihugu, ni cyo gituma tureba uko twafatanya n’abandi kugira ngo twagure ibikorwa byacu tugire na ho umwanya wa mbere mu rwego rw’ubwishingizi.”

“Icyo dushaka ni ukureba uko twakora ikigo kimwe cy’ubwishingizi […] Tuzabibamenyesha muri uyu mwaka, turashaka kurangiza ibiganiro tukabona gushyira hamwe, tukagira ikigo gikomeye gitanga ubwishingizi mu Rwanda.”

BK General Insurance ivuga ko urwego rw’ubwishingizi bw’ibinyabiziga buza imbere mu kugira uruhare mu nyungu y’ikigo. Ubu gifite umutungo mbumbe wa miliyari 8.6Frw.

Sonarwa ni Sosiyeti ya mbere nyarwanda yatangije ubwishingizi mu 1975, ishinzwe na Guverinoma y’u Rwanda. Itanga ubwishingizi burimo ubw’ubuzima, amashuri y’abana, kwizigama, ubw’ibinyabiziga, inkongi z’umuriro no kwishingira amafaranga muri banki.

Dr Diane Karusisi avuga ko BK Group yifuza kongerera imbaraga urwego rw'ubwishingizi
Umuyobozi Mukuru wa BK General Insurance Alex Bahizi (hagati), avuga ko abakiliya b'iki kigo bakomeje kwiyongera ari nako baha serivisi nziza abasanzwe
Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc Dr Diane Karusisi avuga ko iyi banki yishimiye inyungu yabonye mu gihembwe cya mbere cya 2019
Umuyobozi Ushinzwe Imari muri BK Nathalie Mpaka

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza