BK yatangaje 25 bazatoranywamo abazahabwa inguzanyo itungukirwa binyuze mu ‘Urumuri Initiative’

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 28 Kamena 2018 saa 09:54
Yasuwe :
2 0

Banki ya Kigali (BK) yatangaje 25 bazatoranywamo abazahabwa inguzanyo itagira inyungu mu cyiciro cya kabiri cya gahunda yitwa ‘Urumuri Initiative’, ijyanye no guteza imbere imishinga igamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Urumuri Initiative ni gahunda yatangijwe umwaka ushize ubwo BK yizihizaga isabukuru y’imyaka 50, ikaba igamije gutera inkunga ba rwiyemezamirimo bakiri bato, bafite imishinga ishobora kuvamo ubucuruzi bukomeye mu gihe kiri imbere.

Ku mugoroba wo ku wa 27 Kamena, BK ifatanyije n’Ikigo Inkomoko yatangaje 25 batoranyijwe mu basaga 100 bari biyandikishije, aho bagiye kumara amezi atandatu bahabwa amahugurwa ku bijyanye n’ubucuruzi.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yavuze ko iki gikorwa kigamije gufasha ba rwiyemezamirimo bakiri bato kuzamura ubucuruzi bwabo ndetse banarusheho kumenya uko bazazicunga neza.

Ati “ Uyu munsi twahisemo sosiyete 25 bazajya muri ayo mahugurwa y’amezi atandatu, hanyuma muri abo 25 tuzatoranyamo batanu bafite ibitekerezo byiza bigaragaza ububasha bwo kuvamo ibigo bikomeye, tubahe inguzanyo zitariho inyungu.”

Yakomeje avuga ko umwaka ushize batanze inguzanyo ihwanye na miliyoni 60 Frw, uyu mwaka akaba ashobora kurenga bitewe na sosiyete zizaba zatoranyijwe ndetse n’amafaranga zikeneye ngo zikomeze gutera imbere.

Mugisha Innocent washinze Ibitekerezo Digital Studio iri mu bigo byatoranyijwe, yavuze ko uretse kuba bafite amahirwe menshi yo kuba bahabwa inguzanyo yatuma barushaho guteza imbere gahunda yabo irebana no guteza imbere uburezi binyuze mu nkuru zishushanyije, ngo amahugurwa bazahabwa nayo azaba ari ingenzi.

Ati “ Iyi gahunda ya BK tuyitezemo ayo mahugurwa, uhuriramo n’abantu bafite ubunararibonye, nubwo bataguha amafaranga bakungura ubwenge ushobora kujya hanze ukabukoresha. Ikindi hari inguzanyo itagira inyungu, nayo tuyibonye twayikoresha mu kugura ibikoresho bizadufasha kwishyura ya nguzanyo mu buryo bworoshye.”

Mugisha avuga ko umwihariko bafite ari uko bavuga inkuru z’Abanyarwanda, aho biteguye kuzajya guhangana ku isoko mpuzamahanga, aho kugira ngo bakomeze kureba film zikubiyemo intwari zidasanzwe nka ‘Superman’ ahubwo bareba izirimo ‘Ruganzu’ n’abandi banyabigwi b’u Rwanda.

Umuyobozi wa Inkomoko, Niyonzima Nathalie, yavuze ko nk’ikigo gisanzwe gitanga amahugurwa kuri ba rwiyemezamirimo, bishimiye gufatanya na BK aho mu byo bazabafasha harimo kumenya uburyo barushaho guteza imbere ubucuruzi bwabo, gucunga umutungo, kumenya uko bareshya abakiliya n’ibindi.

Mu bigo 25 byatoranyijwe uyu mwaka harimo Moshions, SM SHOWROOM LTD, Ibitekerezo Digital Art Studio Ltd, Sanit Wing Ltd, Imagine We Publishers, Kaya Africa Ltd, Josh Innovation Limited, Lime Fresh Family Ltd, F4390 Specialized Cons. Activities, Iteterogahima Enterprise, Chocolate Point Ltd, Dkunderwear, Get It.

Hari kandi RwaBambooBikes, Beyond The Gorilll Experience, Vermi-Comp ltd, Umubano Leather Product, Bright Energy and Environment Management Ltd, Akeza Mutima Ltd, San Company Ltd, Nezerwa Bamboo Products Ltd, Detex Enterprises Ltd, House Of Tayo, STYLEBYJUAN, Nutrition Advisory Council Rwanda Ltd.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yasobanuye ko bagamije guteza imbere ba rwiyemezamirimo bakiri bato
Ba rwiyemezamirimo bari bafite amatsiko yo kumenya abagiye kugira amahirwe yo guhabwa amahugurwa ku bucuruzi mu gihe cy'amezi atandatu ndetse bakaba bazahabwa na BK inguzanyo itariho inyungu

Amafoto : Moses Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza