Guverinoma igiye gushyira ku isoko impapuro mpeshwamwenda mu buryo budasanzwe

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 20 Kamena 2018 saa 06:55
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda igiye gushyira ku isoko impapuro z’agaciro-faranga (bonds) za miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda, mu buryo budasanzwe bwo kugarura ku isoko izimeze nk’izari zarashyizweho, hagamijwe guteza imbere isoko ry’imari n’imigabane.

Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rugaruye ku isoko impapuro z’agaciro-faranga ziteye nk’izo rwari rwigeze gushyiraho mu 2017. Birongera ingano y’impapuro z’ubu bwoko ku isoko. Bivuze ko niba hari hashyizweho iza miliyari 15 Frw hakaba hagiye kongerwaho iza miliyari 10 Frw.

Itangazo rya Banki Nkuru y’u Rwanda, rivuga ko isoko ry’izi mpapuro rizafungurwa kuwa kuwa 27 Kamena 2018, rigafunga kuwa 29 Kamena 2018 mu gihe kwishyura abaziguze bizatangira kuwa 23 Ugushyingo 2018, ku nyungu ya 12.4% ku mwaka.

Guhatanira kugura izi mpapuro, amafaranga yo hejuru ni 50,000,000 Frw, mu gihe amake azaba ari 100,000 Frw.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe amasoko y’imari muri Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), Mutabazi Boniface, yabwiye IGIHE ko izi mpapuro zitandukanye n’izari zisanzwe kuko zo zabaga zifite intego yo gushaka amafaranga yo kujya mu ngengo y’imari ya Leta, mu gihe izi zigamije guteza imbere isoko ry’imari n’imigabane.

Yagize ati “Izo twari dusanzwe dushyira ku isoko twabaga tuzishyize ku isoko bwa mbere cyane cyane Guverinoma ishaka amafaranga yo gushyira mu ngengo y’imari yayo, cyangwa iteze imbere isoko ry’imari n’imigabane akaba ari amafaranga ahita ava mu baturage agahabwa Leta.”

Akomeza agira ati “Izo tugiye gushyira ku isoko, ni impapuro z’agaciro-faranga zigeze kujya ku isoko. Nk’izo tugiye gushyiraho zagiye ku isoko mu 2017.”

Gusubiza ku isoko impapuro z’agaciro-faranga hitabwa ku mpinduka zagiye ziba mu bukungu kuva zigiye ku isoko bwa mbere, hakabarwa agaciro kazo bitewe n’igihe gishize.

Inyungu leta iha abantu baziguze buri mezi atandatu ntabwo ihinduka, bivuze ko abaguze izo mu 2017 bahabwaga inyungu ya 12.4% ku mwaka ari nayo abazagura izigiye gushyirwa ku isoko bazahabwa. Izi mpapuro z’agaciro-faranga zisubiye ku isoko, zigurwa ku gihe iza mbere zari zisigaje. Bivuze ko zizagurwa ku myaka 6.4 iza mbere zari zisigaje.

Mutabazi avuga ko iki ari igisubizo ku bashoramari bashobora kujya ku isoko bafite amafaranga menshi bagashima ubwoko runaka bw’impapuro z’agaciro-faranga, ariko ntibabone izo bifuza.

Yagize ati “Urugero nk’umushoramari ashobora kuzana amafaranga menshi nka miliyari 30 Frw agashima inyungu y’impapuro z’agaciro-faranga z’ubwo bwoko ntabone izihwanye n’amafaranga ye. Ni ukongera ingano y’impapuro z’agaciro-faranga ku isoko.”

Impapuro z’agaciro-faranga zisubijwe ku isoko, zizafasha kugabanya ideni ry’igihe gito leta ifite, hiyongere ideni ry’igihe kirekire. Zizafasha kandi abaturage basanzwe kwizigamira kuko usanga iz’igihe gito zitwarwa n’amabanki cyane.

Icyicaro cya Banki Nkuru y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza