Hatangijwe ikigega kizafasha abanyarwanda kuba abaherwe babikesha gushora 2000

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 12 Nyakanga 2016 saa 01:07
Yasuwe :
0 0

Abamaze kuba abaherwe ku isi bavuga ko gukira bidasaba gutangiza igishoro gihanitse;Leta y’u Rwanda yatangije ikigega gishinzwe ishoramari ry’ibigega by’Imigabane, kizafasha ingeri zose gukora ishoramari ry’igihe kirekire.

Abahanga mu by’ubukungu bemeza ko iterambere ritagerwaho hatabayeho ishoramari no kwizigama mu buryo bw’igihe gito, ikigereranyije n’ikirekire.

Ibi bikorerwa mu ma banki no kugura imigabane mu bigo bikomeye, ibihesha uwabikoze kubona inyungu zijyana n’ibyo yashoye.

Ubushakashatsi bwa Finscope mu Rwanda 2016, bwagaragaje ko miliyoni 5 n’ibihumbi 200 by’Abanyarwanda bafite imyaka y’ubukure bagana serivisi z’imari, ariko amabanki atandukanye agataka kutabona abakiriya bashora imari mu buryo bw’igihe kirekire.

Luxembourg nk’igihugu gito ku Rwanda, amafaranga menshi agize umusaruro mbumbe wacyo akomoka mu bigega 3900 by’ishoramari ndetse yiyongera umunsi ku wundi.

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, atangiza ku mugaragaro ikigega gishizwe ishoramari ry’ibigega by’imigabane ku ishoramari mu Rwanda (RNIT Iterambere Fund), kuri uyu wa 12 Nyakanga yagize ati “u Rwanda natwe twigiye kuri izi ngero nziza, nta kabuza, umuhigo wo guteza imbere ubwizigame bw’igihe kirekire twawugeraho vuba.”

Minisitiri w’Intebe yanatangaje ko iki kigega kije guha amahirwe abanyarwanda bose, cyane “cyane ab’amikoro make bajyaga batinya kujya ku isoko ry’imari n’imigabane bavuga ko ntacyo bafite bajyanayo.”

Umugabane umwe w’iki kigega ugura amafaranga 100frw, ariko umuntu, itsinda cyangwa ikigo bemerewe kugura nibura imigabane y’amafaranga 2000frw.

Minisitiri Murekezi yasobanuye ko mu gihe abantu baba bashaka iterambere ryihuse kandi rikagera ku gihugu cyose, bakwiriye guhuriza hamwe imbaga nke buri wese afite zikazafasha mu kubaka igihugu.
Ati "Ntihazagire Umunyarwanda uwo ari we wese, utuye aho ariho hose utinya gushora imari ngo ni uko afite ibintu bike. Iyo ufashe ibyo bike ukabihuza na bike by’undi n’abafite byinshi, biratubuka bikaba byinshi cyane, bitanga inyungu zifatika kuri bose.”

Aya mafaranga azajya ashorwa mu bikorwa by’igihe kirekire

Umuyibozi w’ikigo gishinzwe ibigega by’umugabane, André Gashugi, yatangaje ko amafaranga y’abanyamigabane azajya ashorwa ahantu hari inyungu zizewe, ariko z’igihe kirekire.

Yasobanuye ko 70% azajya ashorwa mu kugura impapuro mvunjwafaranga, mu gihe 30% azajya agurwa izindi serivisi z’amabanki harimo kubitsa by’igihe kirekire, ariko nazo zinjiza amafaranga afatika, bigatuma uwashoye amafaranga abona inyungu.

Bizafasha kuzamura imibereho y’Abanyarwanda

Minisitri w’Intebe Anastase Murekezi avuga ko kugira ngo umuvuduko w’ubukungu bw’igihugu ukomeze kwihuta, hashyizweho gahunda zitandukanye zirimo isoko ry’imari n’imigabane no gukorana n’amabanki.

Mu cyerekezo 2020, igihugu cyiyemeje kuzaba kiri mu bihugu bifite ubukungu buringaniye, ari na ko “umusaruro mbumbe w’umuturage uzaba ugeze ku madorali ya Amerika 1240, naho izamuka ry’umusaruro w’igihugu ukazamuka ku kigero cya 11%”

Gashugi uyoboye RNIT Iterambere Fund avuga ko bazajya bamenyesha umunyamigabane inyungu umunsi ku wundi, nyuma y’igihe cyemejwe abayishaka bakayihabwa cyangwa igakomeza kugurwa indi migabane.

Ni ibitanga isura y’uko hakiri urugendo rugaragara, kuko imibare yatanzwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare muri Werurwe uyu mwaka, igaragaza ko umusaruro mbumbe w’umuturage ugeze ku madorali 720, uvuye ku madorali 221 mu mwaka wa 2003.

Muri iri shoramari, abashaka kwizigama bashobora guhitamo kujya bagashoramo kuva ku bihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo bashobore kubona inyugu za buri kwezi.

Amafoto:Luqman Mahoro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza