I&M Bank yagurijwe miliyoni 10 z’amadolari yo gushyigikira ibigo bito n’ibiciriritse mu Rwanda

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 28 Gicurasi 2018 saa 05:30
Yasuwe :
0 0

Ikigega Mpuzamahanga cy’imari cya Banki y’Isi (IFC) cyagurije I&M Bank, miliyoni 10 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari umunani, azifashishwa mu gutanga inguzanyo ku bigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse (SMEs).

Ubwo kuri uyu wa Mbere, IFC na I&M Bank, basinyaga amasezerano y’iyi nguzanyo, Umuyobozi wayo Mukuru, Robin Bairstow, yavuze ko iyi nguzanyo izongera urwego rwo guhanga imirimo no guteza imbere ubukungu muri rusange kuko izibanda ku gufasha ibigo bikora ibijyanye n’ubukerarugendo, ubuhinzi, ingufu n’ubucuruzi.

Yagize ati “Twishimiye gukomeza gufatanya na IFC. Iyi nguzanyo izadufasha kongera inguzanyo zihabwa ibigo bito n’ibiciriritse kuko tubizi ko bifite ikibazo cyo kubona inguzanyo.”

Yavuze ko inzego zizitabwaho ari zimwe mu zifatiye runini ubukungu bw’igihugu.

Bairstow yavuze ko bafasha abakiriya babo binyuze mu kubahugura mu bijyanye n’imari kandi byagaragaye ko bituma ubucuruzi bwabo butera imbere. Yashimangiye ko no muri iyi nguzanyo iyi gahunda izakomeza.

Ibigo bito n’ibiciriritse byihariye hejuru ya 90 % by’urwego rw’Abikorera mu Rwanda. Mu kazi kangana na 94 % gatangwa n’urwego rw’abikorera, ibigo biciriritse byihariye 41 %.

Gusa uru rwego ntirworoherwa no guhabwa inguzanyo ku nyungu nini no gutangira kwishyura mu gihe gito, akenshi bataratangira kubona inyungu.

Umuyobozi w’Ishami rya IFC mu Rwanda n’u Burundi, Ignace Rusenga Mihigo, yavuze ko iki kigega gifasha amabanki kugira ngo izi mbogamizi ziveho.

Yagize ati “Inguzanyo IFC yahaye I&M Bank, irareba ibigo bito n’ibiciriritse byo musingi n’inkingi mwikorezi y’ubukungu bw’u Rwanda. Bitanga imirimo bikanagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu.”

Ibigo bito n’ibiciriritse bigira uruhare rurenga 50 % mu musaruro mbumbe w’u Rwanda. Muri rusange, ibi bigo biracyahura n’imbogamizi yo kugera kuri serivisi z’imari muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ikeneye guhanga imirimo mishya miliyoni 350 mu myaka 20 iri imbere.

IFC yasinyanye na I&M Bank inguzanyo ya miliyari zirenga 8 Frw
Umuyobozi wa IFC mu Rwanda n'u Burundi, Rusenga Ignace
Umuyobozi wa IFC mu Rwanda, Ignace Rusenga n'Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank, Robin Bairstow
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank, Robin Bairstow

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza