Ibigo biyoborwa n’abagore mu Rwanda byaharuriwe inzira yo guhura n’abashoramari bo muri Finland

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 3 Gicurasi 2019 saa 10:02
Yasuwe :
0 0

Ba rwiyemezamirimo b’abagore bashinze n’abayobora ibigo bito n’ibiciriritse mu Rwanda bugururiwe amarembo yo gukorana n’ibigo bikomeye mu ishoramari muri Finland.

Imikoranire hagati y’impande zombi yatangarijwe mu biganiro byahurije i Kigali ba rwiyemezamirimo b’abagore 50 n’abahagarariye Ikigo cyo muri Finland gishyigikira imishinga y’ishoramari (Finnfund), kuri uyu wa 3 Gicurasi 2019.

Ni ibiganiro byateguwe bigizwemo uruhare n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bagore mu Rwanda (UN Women) na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Finland, ibinyujije muri gahunda yayo y’imikoranire mu ishoramari.

Ababyitabiriye basangijwe amahirwe ari mu gukorana n’ibigo byo muri Finland n’ubunararibonye impande zombi zasangizanya.

Ni ubwa mbere, Finnfund itangije imikoranire n’ibigo byo mu Rwanda aho yahereye ku bagore bihangiye imirimo mu gukomeza kububakamo ubushobozi no kubafasha kwihaza ku masoko.

Abaganiriye na IGIHE bavuze ko biteze kungukira byinshi mu bufatanye n’ibigo bikomeye muri Finland bikora ibirimo ikoranabuhanga, ubuhinzi, ubukorikori n’ibindi.

Abamenyo Florence uyobora Irerero ry’abana rizwi nka ECD mu Karere ka Gasabo yavuze ko yungutse ubumenyi buzamufasha kwagura imikorere.

Ati “Nungutse inshuti kandi bizatuma twongera imbaraga mu kwigisha abana b’incuke, guhugura ababyeyi uko bategura indyo yuzuye mu kurwanya igwingira ry’abana. Tuzanakomeza kandi intego yacu yo gufasha ababyara inda zitateganyijwe kwiga ibyabafasha mu buzima no kwihangira imirimo yabateza imbere.’’

Umuyobozi wa Abacu Online Ltd ikora ibijyanye no gutaka imbere mu nyubako n’ubukorikori, Kabeja Alice, yashimangiye ko bizeye kubona ubumenyi bwo ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Twiteguye kunguka ubumenyi burenga u Rwanda bukagera muri Finland. Twizeye ko ibyo dukora bizamenyekana muri Finland ndetse tugakomeza no kumenya ibyo bakora ngo tubyungukiremo. Twishimiye ko Finland yiyemeje kutwegera ngo tubone umuyoboro uduhuza n’abo dukora ibintu bimwe.’’

Abagore bari mu nzego z’imirimo ku Isi bagera kuri 40% ariko haracyari icyuho mu mihemberwe yabo aho bahembwa neza ku kigero cya 22,4% ugereranyije n’abagabo bakora akazi kamwe na bo.

Imibare y’Urwego rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) igaragaza ko ibigo 42% aribyo biyobowe n’abagore mu gihugu.

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri UN Women, Dusabe Schadrack, yavuze ko intego bihaye ari ugufasha ibigo 20 kubona ibyo muri Finland bikorana.

Yavuze ko “UN Women ifite intego yo kubaka ubushobozi bw’umugore. Kubona amakuru ni igishoro kandi ni ingenzi muri icyo gikorwa. Amakuru akenewe ni ukubereka ahari amahirwe y’ishoramari. Twiteze ko hazaba imikoranire hagati y’ibigo ku mpande zombi.’’

Imikoranire hagati y’ibigo byo mu Rwanda na Finland yitezweho no kwagukira mu kunoza umubano mu zindi nzego zirimo iz’ubukungu n’iza politiki hagati y’ibihugu byombi.

Umuyobozi ushinzwe gahunda yo guhuza ishoramari muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Finland, Miia Haavisto-Koskinen, yabwiye IGIHE ko bahisemo gukorana n’u Rwanda kuko bazirikana ubushake bwa politiki yarwo mu guteza imbere umugore.

Yagize ati “Finland iha agaciro ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. Kuri twe guteza imbere uburinganire mu ishoramari binyuze mu mikoranire ni intego yacu. Imikoranire n’ibigo byo mu Rwanda bizagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu, kandi yateza imbere impande zombi.’’

Kuva mu 2007, Finnpartnership, gahunda ishyira mu bikorwa na Finnfund yatangiye gukora umushinga wo guhuza ibigo by’ishoramari, hatangwa ubujyanama mu bigo biri mu nzira y’iterambere.

Finnpartnership buri mwaka itegura igikorwa cyiswe Doing Business with Finland (DBF) ku Isi yose gihuza ibigo byo muri iki gihugu n’iby’ahandi. Imaze gushyigikira ishoramari ringana na 171 mu bihugu 39.

Abahanga mu by’ubukungu bagaragaza ko guha imbaraga umugore mu ishoramari bishobora kuzamura umusaruri mbumbe Isi ikoresha ho tiliyari $12 mu 2025.

Kabeja Alice ni we uhagarariye Abacu Online Ltd ikora ibijyanye no gutaka imbere mu nyubako n’ubukorikori
Abagore 50 bayoboye ibigo by'ishoramari mu Rwanda basangije uko bakorana na sosiyete zikomeye muri Finland
Ibigo biyoborwa n’abagore mu Rwanda byaharuriwe inzira yo guhura n’abashoramari bo muri Finland
Hanna Viitala ushinzwe ibijyanye n'Ubusesenguzi muri Finnpartnership yasobanuye uko Finland ihagaze mu korohereza ishoramari n'ibikorwa biha amahirwe abagore. Mu 2018, iki gihugu cyaje ku isonga mu bifite abaturage bishimye ku Isi
Ikigo gikoramo benshi ni Abanyarwanda barenga 350. Finn Partnership @finnpartnership ‏ Partnerships in Finance and Development Munyurangabo Jonas ushinzwe Igenamigambi Ntaganzwa Sine Diane uhagarariye Ikigo cyo muri Finland cyitwa BaseN gikora ibijyanye n'Ikoranabuhanga yavuze ko amahirwe yafunguriwe ibigo by'ishoramari mu Rwanda akwiye kubyazwa umusaruro
Nikwigize Novella (ibumoso) ukora mu Ishami ry'Itumanaho muri UN Women mu bitabiriye ibi biganiro
Abamenyo Florence yavuze ko yungutse ubumenyi buzamufasha kwagura imikorere mu kigo cyita ku mibereho y'abana n'ababyeyi
Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri UN Women, Dusabe Schadrack, yavuze ko intego bihaye ari ugufasha ibigo 20 kubona ibyo muri Finland bikorana
Umuyobozi ushinzwe gahunda yo guhuza ishoramari muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Finland, Miia Haavisto-Koskinen, yavuze ko iterambere ry'umugore bariha agaciro
Abagore bashinze n'abayobora ibigo by'ishoramari bafashe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza