Ikigo cyo muri Israel kigiye kubaka mu Rwanda inzu 10000 ziganjemo iziciriritse

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 20 Kamena 2018 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, kuri uyu wa Mbere cyasinye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo gikomeye mu mishinga itandukanye, Mitrelli Group, cyo muri Israel, gishaka kubaka mu Rwanda inzu zigera ku 10000 ziganjemo iziciriritse.

Nk’uko RDB yabitangaje, Umuyobozi Mukuru wa Mitrelli Group ari nawe washinze icyo kigo, Haim Taib, yavuze ko bafite ibishoboka byose kugira ngo uwo mushinga ugerweho.

Yagize ati “Uyu mushinga ni uw’agaciro kuri twe. Dufite ubumenyi, amikoro, ubunararibonye n’ubushobozi bwo kuwushyira mu bikorwa. Ndizera ko ku mpande zombi dufite intego imwe. Ni intego yo kuwugira umushinga ubereye Abanyarwanda.”

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko ari iby’agaciro kuba Mitrelli Group yifuza gufasha Abanyarwanda kubona inzu zihendutse.

Yakomeje agira ati “Mu Rwanda turifuza abashoramari bameze nka Mitrelli Group. Twishimiye gukorana namwe mu kubonera inzu umubare ukomeje kwiyongera w’abazikeneye.”

Ntabwo hatangajwe igihe izo nzu zizatangira kubakwa n’aho uyu mushinga uzakorerwa cyangwa igiciro cyazo nizimara kuzura.

Kubaka inzu ziciriritse ni rumwe mu rwego Guverinoma y’u Rwanda ishyizemo imbaraga, igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali kikaba kigaragaza ko hakenewe inzu 43436 zigenewe ab’amikoro make n’inzu 186163 ziciriritse kugeza mu 2020.

Mu gushyira mu bikorwa iyo gahunda, harimo undi mushinga w’imyubakire, aho Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda, BRD, iheruka gusinya amasezerano n’ikigo cyo muri Maroc, Palmerae Development Group yo kubaka inzu 5000 ziciriritse zo guturamo.

Ni inzu zizubakwa kuri hegitari 20 ziherereye mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, ku ikubitiro hakazubakwa icyiciro cya mbere kigizwe n’inzu 2000. Uwo mushinga uzatwara miliyoni 68 z’amadolari ya Amerika.

Aya masezerano yashyizweho umukono n’ Umuyobozi Mukuru wa Mitrelli Group, Haim Taib; Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Global Investment Holding Company cyo muri Arabie Saoudite, Mazen Al Sawwaf
Abayobozi b'impande zombi mu biganiro mbere yo gusinya amasezerano
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, ashyira umukono kuri aya masezerano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza