Impapuro mpeshwamwenda guverinoma yashyize ku isoko zahataniwe kuri 247.8%

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Gicurasi 2019 saa 06:15
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yashyize ku isoko impapuro mpeshwamwenda za miliyari 20 Frw, zigomba kwishyurwa mu myaka itanu, abashoramari bahatanira kuzigura ku gipimo cya 247.8%.

BNR yatangaje ko igitabo cyafunguwe kuwa Mbere tariki 20 Gicurasi gifungwa kuwa Gatatu tariki 22 Gicurasi, yakira abashoramari 57 bari mu byiciro bitandukanye.

Izi mpapuro zizatangira gucuruzwa ku isoko ry’imari n’imigabane kuwa 28 Gicurasi 2019, zizishyurwa ku nyungu ya 11.3%, azajya yishyurwa kabiri mu mwaka.

BNR ivuga ko “Kuganwa cyane kw’izi mpapuro mpeshwamwenda bishingiye ahanini ku miterere y’ubukungu no ku bukangurambaga bukomeje mu gihugu bushishikariza abaturage umuco wo kuzigama no kubereka inyungu ziri mu gushora imari mu mpapuro mpeshwamwenda za guverinoma.”

Mu basabye kugura izi mpapuro, abantu ku giti cyabo n’abacuruzi bato bari 20.08%, ibigo by’ishoramari ni 43.96% naho amabanki afitemo 35.96%.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza