Inteko rusange ya COPEDU Ltd yemeje kongera miliyoni 500 Frw ku mari shingiro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Kamena 2018 saa 01:40
Yasuwe :
0 0

Inteko rusange y’ikigo cy’imari iciriritse, COPEDU LTD, yemeje amabwiriza mashya yo kongera imari shingiro, aho abanyamigabane biyemeje kongera miliyoni 500 Frw mu mari shingiro muri uyu mwaka wa 2018.

Iyi nama yateranye ku Cyumweru tariki ya 24 Kamena 2018, yasuzumiye hamwe kandi yemeza raporo y’ibyagezweho mu mwaka wa 2017, ndetse abayitabiriye bagaragarizwa ibiteganywa muri uyu mwaka wa 2018 bimwe bikaba byaranatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya COPEDU LTD, Kabega Emilienne yasobanuriye abayitabiriye uko ikigo bashoyemo imari kigenda gikura, avuga ko ibyateganyijwe mu mwaka wa 2017 byagezweho mu buryo bushimishije nk’uko byagaragajwe muri raporo zitandukanye.

Yagize ati “Mu mwaka wa 2017 ikigo cyacu cyarungutse kandi twashyize mu bikorwa imyanzuro y’inteko rusange yo ku wa 25 Kamena 2017, imbaraga zashyizwe cyane cyane mu gukoresha ikoranabuhanga rijyanye n’igihe, mu rwego rwo gusubiza ibyifuzo by’abakiriya bacu.”

“Ibi bikazadufasha kugira abaduhagarariye hirya no hino mu gihugu, gushyiraho uburyo bwo kubikuza no kubitsa hifashishijwe ATM, kumenya amakuru ya konti no kohererezanya amafaranga hifashishijwe Mobile banking na Internet banking.”

Yongeyeho ko ariyo mpamvu kongera imari shingiro biri mu biza kwigwaho bityo COPEDU LTD ikabyaza umusaruro iryo koranabuhanga ryitezweho kongera inyungu ari nako yubahiriza ibipimo bya Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR.

Abanyamigabane bahagarariye abandi bashyikirijwe raporo zitandukanye zirimo na raporo y’umugenzuzi w’imari wigenga, baboneraho gusuzuma neza ko ikigo cyabo cyubahiriza ibipimo ngenderwaho biteganywa na BNR.

Umuyobozi Mukuru wa COPEDU LTD, Gasigwa Festus we yagize ati “Ikigo cyanyu mwashoyemo imari cyabonye urwunguko rungana na 388,535,327Frw mu mwaka wa 2017. Imari shingiro yiyongereyeho 30%, amafaranga abikiwe abakiriya yiyongereyeho 24%, inguzanyo ziri mu bakiriya ziyongereyeho 18% naho umutungo wose COPEDU LTD icunze wiyongeraho 23%”.

Nyuma yo gusuzuma no kungurana ibitekerezo ku byari ku murongo w’ibyigwa byose, Inteko rusange yemeje ibiteganyijwe gukorwa mu mwaka wa 2018. Muri ibyo bikorwa harimo kongera serivisi z’ikoranabuhanga no gutangira inyubako y’icyicaro gikuru cya COPEDU LTD.

Inteko rusange yafashe umwanzuro wo kugabanya abanyamigabane inyungu yabonetse muri 2017. Abanyamigabane bemeje ko urwo rwunguko rushyirwa mu mari bwite ya COPEDU LTD, bikazafasha gukomeza guteza imbere servisi z’ikoranabuhanga, kwagura ibikorwa no kubahiriza ibipimo ngenderwaho bya BNR.

Muri iyo nama kandi abanyamigabane bahagarariye abandi biyemeje kurushaho kwegera abo bahagarariye no kubashishikariza gukomeza gushora imari mu kigo cyabo.

Abanyamigabane bahagarariye abandi biyemeje kurushaho kwegera abo bahagarariye no kubashishikariza gukomeza gushora imari mu kigo cyabo
Abanyamigabane bagaragarijwe ko ikigo bashoyemo imari gikomeje kunguka
Aba banyamigabane bakoranye inama n'ubuyobozi bwa COPEDU Ltd ku Cyumweru
Abanyamigabane biyemeje kongera miliyoni 500 Frw mu mari shingiro muri uyu mwaka wa 2018
Umuyobozi Mukuru wa COPEDU LTD, Gasigwa Festus
Abayobozi ba COPEDU Ltd bafashe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza