Ishoramari riturutse hanze y’u Rwanda ryiyongereye ku kigero cya 78.1%

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 2 Nyakanga 2016 saa 11:12
Yasuwe :
0 0

Banque Nkuru y’u Rwanda, BNR yatangaje ko mu mwaka wa 2015 Ishoramari riturutse hanze y’igihugu(Investissements directs étrangers, IDE) ryiyongereye ku kigero cya 78.1%.

Raporo ku ibarura ry’imari y’amanyahanga(Recensement des capitaux privés étrangers) igaragaza ko ishoramari ry’abanyamahanga ryazamutse kugeza kuri miliyoni 458.7 z’amadorali mu 2014 rivuye kuri miliyoni 257.6 z’amadorali mu 2013.

Iyi raporo ivuga ko ukwiyongera kw’ishoramari ry’abanyamahanga mu Rwanda guterwa n’uburyo boroherezwa ndetse n’imbaraga igihugu gishyira mu kubakurira kuza gushora imari yabo.

Nk’uko bigaragara muri iyi raporo igihugu cyiza ku mwanya wa mbere mu guturukamo imari ishorwa mu Rwanda n’ibirwa bya Maurice biturukamo amadorali miliyoni 113.5 hagakurikiraho u Busuwisi bufite miliyoni 106.2.

Nkuko ikinyamakuru China.org cyabyanditse, ibyiciro bitandukanye birimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, serivisi z’ubukungu n’ubwishingizi biri mu byashowemo imari cyane.

Iyi raporo kandi igaragaza ko mu 2015 ibigo by’abanyahanga bikorera mu Rwanda byabonye inyungu ya miliyoni 73.6 z’amadorali hamaze kuvaho imisoro, mu gihe mu 2014 yari miliyoni 46.5.

Avuga ku bijyanye n’ubu bwiyongere bw’ishoramari ry’abanyamahanga,Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere(RDB),Francis Gatare yashimangiye ko bituruka ku kuba u Rwanda rwaroroheje inzira zo gutangira ubucuruzi n’ibindi bikorwa birebana n’ishoramari.

RDB igaragaza ko hari amavugururwa atandukanye yagiye akorwa arimo gusonerwa imisoro mu gihe cy’imyaka irindwi, ubukemurampaka, koroshya ibijyanye no kwandikisha umutungo ndetse no gushyiraho ibice byagenewe ubucuruzi.

Mu bindi bikomeje kugira uruhare mu kwiyongera kw’ishoramari riturutse hanze harimo kuba nta ruswa iharangwa ndetse no kuba kwandikisha ubucuruzi bitwara amasaha 6 gusa.

Raporo ya 2016 ku bijyanye no gukurura no korohereza ishoramari muri Afurika yakozwe n’ikigo Ernst & Young yashyize u Rwanda ku mwanya wa 9.
Muri Afurika y’Uburasiraziba u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri aho rukurikira Kenya iza ku mwanya wa kane muri Afurika.

Tanzania iza ku mwanya wa 12 na ho Uganda ikaza ku mwanya wa 13.

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere(RDB),Francis Gatare

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza