Kigali yungutse hotel nshya ifatwa nk’ikiraro kizahuza abashoramari (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Gicurasi 2017 saa 10:22
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rurihuta mu iterambere bikaba akarusho iyo bigeze mu bijyanye n’ishoramari ry’amahoteli, aho umunsi ku wundi ibikorwa remezo byayo byiyongera umunsi ku wundi.

Umujyi wa Kigali wungutse indi nshya yiswe The Court Boutique Hotel ifite umwihariko wo kwakira abayobozi bakuru muri za guverinoma, ba mukerarugendo n’abashoramari baturuka mu mpande zose z’Isi, bagana mu Rwanda.

The Court Boutique Hotel yubatse mu buryo bugezweho n’ibikoresho byavuye i Burayi; iri mu birometero bike uvuye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege i Kanombe aho imodoka ikoresha iminota nk’itanu. Iherereye hepfo gato na Simba Supermarket, Ishami ryo ku Kimihurura ku muhanda ugana Sonatubes.

Kuwa Gatandatu, tariki ya 13 Gicurasi 2017, nibwo iyi hotel yinjiye ku isoko ryagutse ry’izindi zikorera muri Kigali.

Umuyobozi wa The Court Boutique Hotel, Ntazinda Augustin, yatangaje ko uyu mushinga yawutekerejeho agamije gukuraho imbogamizi aho wasangaga hari abagorwa no kubona aho kuruhukira bisanzuye no kuganira ku mishinga yabo migari batarogowe.

Ati “ Nyuma y’ingendo nakoreye hanze y’u Rwanda, nasanze dukeneye hotel iri ahantu hatuje, hitaruye umuhanda aho abakiliya bateganyirizwa aho kwicara batuje, bakaganira kuri gahunda zabo.”

Ntazinda usanzwe anakora mu bwikorezi bw’ibicuruzwa byambukiranya imipaka, yatangaje ko izina ryiswe iyi hoteli rifitanye isano n’aho iherereye.

Ati “Natekereje kuyita The Court Boutique Hotel, kubera ko ituraniye Minisiteri y’Ubutabera. Dufite inama nyinshi ziri kubera mu Rwanda; nabanje kureba uko bimeze kugira ngo abantu ntangire kubaha serivisi nabiteguye neza. Kugira abakiliya bihariye bizadufasha kuko no kubacungira umutekano biroroha.”

The Court Boutique Hotel yagombaga kuba imaze amezi atandatu ikora ariko Ntazinda atangaza ko yahisemo kubanza kwitegura kuri buri kimwe cyose areba ko kinoze atazatenguha abakiliya.

Iyi hotel ifite ibyumba umunani, Bar na Restaurant itegura amafunguro yo mu bwoko butandukanye nk’ay’Abataliyani, inafiteho umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Ibyumba bibiri byagenewe abantu biyubashye (executive rooms) bifite ibyangombwa birimo uruganiriro, aho kurara, ubwogero n’ahantu hitegeye ubwiza bwa Kigali, ushobora kwicarana n’abashyitsi na bitandatu byo mu rwego rugezweho (standard rooms).

Ibiciro byo kurara muri iyi hotel biri hagati y’amadolari 200 ya Amerika, mu gihe ibindi byumba, amadorali 150 ahagije ku muntu ushaka gucumbika mu ijoro rimwe.

The Court Boutique Hotel ikorana na Sosiyete itegura iby’ingendo, Satguru Travels. Iyi yatangiye gukorera muri Kigali mu 1989; itanga serivisi zijyanye no gutegura ingendo, inafasha abagenzi kuruhukira ahantu hari umutuzo.

Mu mikoranire ihari umuyobozi wa Satguru iyo yashimye imikorere ya hotel, bituma abantu yakiriye abohereza bagacumbikirwa muri The Court Boutique Hotel.

Imirimo ya nyuma kuri The Court Boutique Hotel yakozwe n’umuhanga ukorera ubwubatsi mu Bubiligi

Inzobere mu bijyanye no kurangiza imirimo ya nyuma ku nyubako, Kalisa Germain, yatangaje ko iyi hotel yubakishije ibikoresho bituma igira ubwirinzi ku bijyanye n’imyuka ihumanya ikirere.

Ati “ Iyi nzu yubatse mu buryo bwihariye kuko harimo ibikoresho bikoze inkuta (plâtre) byavuye hanze, ndetse bikoreshwa neza ku buryo nta ngaruka byateza ku bayiraramo ndetse n’uburyo bahumeka.”

Boutique hotel zatangiye kubakwa ahagana mu myaka ya 1980 mu Mijyi ikomeye irimo Paris, London, New York na San Francisco. Akenshi usanga ifite ibyumba biri hagati ya 10 na 100, kandi iri ahantu hatari urusaku.

Iri jambo ryatangijwe na rwiyemezamirimo Steve Rubell mu 1984, ubwo yagereranyaga Boutique na Morgans Hotel, yari ahuriyeho na Ian Schrager.

Boutique Hotel akenshi usanga zihuriye ku gutanga serivisi ku bantu bihariye.

The Court Boutique Hotel ifite umwihariko wo kwakira abashoramari n'abandi bashaka kuganira ku mishinga yabo batuje
Inyubako ya The Court Boutique Hotel mu masaha y'ijoro
Ukinjira muri The Court Boutique Hotel uhita yakiranwa urugwiro
Muri The Court Boutique Hotel hari ibinyobwa by'amoko menshi atandukanye
Icyumba cyagenewe abantu biyubashye (executive room) gifite ibyangombwa byose nkenerwa
Mu cyumba harimo umwanya wagenewe uruganiriro
Hari n'ahagenewe kuganirira aho uba witegeye imisozi itatse ubwiza bwa Kigali
Bafite abatetsi babigize umwuga
Umuhango wo gutaha ku mugaragaro iyi nyubako witabiriwe n'abantu batandukanye
Iyi hotel ifite umwihariko wo kubungabunga umutekano w'abakiliya bayo
Ntazinda Augustin afungura ku mugaragaro The Court Boutique Hotel
Inzobere mu bijyanye no kurangiza imirimo ya nyuma ku nyubako, Kalisa Germain, yatangaje ko yubakishije ibikoresho bituma igira ubwirinzi ku bijyanye n’imyuka ihumanya ikirere
Ntazinda Augustin yatangaje ko iyi hotel ari igisubizo ku bashoramari bifuza aho kuganirira bisanzuye
Ntazinda Augustin n'umufasha we nyuma y'ifungurwa rya The Court Boutique Hotel
Umuyobozi wa The Court Boutique Hotel, Ntazinda Augustin aramukanya n'Uhagarariye Satguru Travels

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza