Minisitiri w’Intebe yagarutse ku kamaro k’ubwishingizi bw’ubucuruzi n’ishoramari

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 30 Kamena 2016 saa 07:57
Yasuwe :
0 0

Ubwo yatangizaga inama nyafurika ya 16 y’ikigo cy’ubwishingizi bw’ubucuruzi n’ishoramari, Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko ubwishingizi bwo muri uru rwego bugira uruhare mu kuzamura ubukungu n’iterambere ry’ibihugu bya Afurika.

Inama ya nyafurika ya 16 y’ibigo by’ubwishingizi ku bucuruzi, ATI (African Trade Insurance Agency),yateraniye i Kigali kuri uyu wa 29 Kamena 2016.

Afurika ifatwa nk’umugabane ubereye ishoramari n’ubucuruzi nyamara bikabangamirwa n’intambara n’amakimbirane bikunze kuwibasira ari yo mpamvu abakora ishoramari bakeneye ubwishingizi bw’ibikorwa byabo.

Mu Rwanda ishoramari ry’iki kigo ryikubye inshuro eshatu mu mwaka ushize rigera kuri miliyari 86 z’amanyarwanda.Gishaka kugirana ubufatanye n’amabanki n’abikorera kugira ngo ku buryo aya mafaranga yakongerwa mu bikorwa bitandukanye biteza imbere igihugu.

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yagaragaje ko ari ingenzi kugira umwishingizi ku nguzanyo z’ubucuruzi n’ishoramari kuko bigira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’ibihugu.

Yagize ati “Kugeza ubu gahunda ya ATI mu kwishingira imishinga hirya no hino ihagaze kuri miliyari 1.7 z’amadolari ya Amerika,iyi nkunga ifite akamaro gakomeye cyane mu kuzamura ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika ikanongera imishinga y’ishoramari.”

Yavuze ko kuri bamwe akamaro k’ubwishingizi kataragara neza mu gihe nyamara bufite agaciro ntagereranywa.

Ati " Haracyari icyuho hagati y’uko abaturage bumva ubwishingizi n’uruhare rwabwo mu buzima bwa buri munsi, nyamara bufitiye abantu akamaro haba mu byo bifuza kugeraho no mu byo bafiteho impungenge.Ibigo by’ubwishingizi ni ahabyo kumenyesha rubanda ibyo bikora."

Gushinganisha ubucurizi ndetse n’ibikorwa by’ishoramari bikorerwa muri Afurika ni ingamba Minisitiri w’Intebe ashimangira ko izafasha Afurika kwiteza imbere.

Yagize ati “Dushyigikiye ibikorwa by’ubwishingizi by’ikigo ATI, byo guhindura umugabane wa Afurika nk’igicumbi cy’ubucuruzi.N’ubundi kuva uyu muryango watangizwa mu mwaka wa 2001 wari ufite intego yo kuzamura ubucuruzi bukorerwa ku mugabane wa Afurika.’’

Minisitiri w’Intebe kandi yakanguriye ibihugu bitarinjira muri uyu muryango kudasigara inyuma.

Ati “Nishimiye kumenya ko Ethiopia, Zimbabwe na Côte d’Ivoire biri kunoza ibisabwa ngo bibe ibinyamuryango. Nishimiye kumenya kandi ko ibindi bihugu nka Ghana, Sudani, Senegal, Burkina Faso na Cameroon biri gutera intambwe mu kwinjira. Ndashishikariza ibindi bihugu bitaraba ibinyamuryango kubikora.”

Kuva u Rwanda rwinjiye muri uyu muryango byararufashije rukaba rumaze kugera ku mafaranga angana na miliyoni 110 z’amadolari akomoka ku ishoramari ry’iki kigo, nk’uko Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete yabivuze.

Ikigo ATI kiri ku mwanya wa kabiri ku mugabane wa Afurika mu bigo byiza bitanga ubwishingizi ku mishinga y’ubucuruzi. Gitanga ubwishingizi mu bucuruzi, ubw’inguzanyo y’ubucuruzi, ubwishingizi bw’ibibazo bituruka kuri politiki n’ibindi.

Gihuriweho n’ibihugu nka Benin, Uganda,u Rwanda,Burundi,RDC,Tanzania, Zambia, Malawi ndetse na Kenya.

Minisitiri w'Intebe yasabye ibigo by'ubwishingizi kumenyekanisha serivisi bitanga ku baturage
Abitabiriye iyi nama mu ifoto rusange

Amafoto:Mujawimana Madina


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza