Nyagatare: Hagiye kubakwa hoteli nshya izongera amacumbi akomeje kuba make

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 4 Gicurasi 2019 saa 07:52
Yasuwe :
0 0

Abikorera bo mu Karere ka Nyagatare bagiye gushora miliyari zirenga 3Frw mu kubaka hoteli nshya, inzu igezweho y’ubucuruzi n’uruganda rusya ibigori hagamijwe kongera ishoramari no kugaragaza neza uyu mujyi.

Kuri uyu wa Gatanu Akarere ka Nyagatare ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere (RDB), ikaba yarigamije kugaragariza ba Rwiyemezamirimo amahirwe y’ishoramari ari mu Karere ka Nyagatare.

Ayo mahirwe akaba yiganje mu bikorwa bijyanye n’ubukerarugendo, kongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, inganda n’ubucuruzi butandukanye.

Mujyarugamba John uhagarariye ihuriro ry’abashoramari muri Nyagatare, barimo aborozi, abahinzi b’umuceri, abahinzi b’ibigori, abamotari n’abandi, yavuze ko nyuma yo kubona ko muri aka karere hari ikibazo cy’amacumbi make biyemeje kubaka hoteli izatwara miliyari 1Frw, ikazaba ifite ibyumba 30 ikunganira izindi mu kwakira abashyitsi babasuye.

Ati "Tugiye kubaka hoteli nziza y’ibyumba 30 izadutwara miliyari imwe, twubake inzu nziza y’ubucuruzi bugezweho hano mu Mujyi wa Nyagatare nayo izadutwara miliyari imwe, tunubake uruganda rusya ibigori ruzadutwara miliyari imwe na miliyoni 200”.

Yakomeje avuga ko ibi bikorwa bizatwara igihe gito kuko bamaze gukusanya miliyoni 600 Frw, andi akaba akiri mu banyamuryango.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ishoramari muri RDB, Winifred Ngangure, yavuze ko muri aka karere hari ibikorwa byinshi by’ubukerarugendo bibereye gushorwamo imari.

Ati “Dufite nka pariki y’Akagera, n’ahanda henshi nhajyanye n’amateka y’igihugu cyacu zisurwa n’abantu benshi. Icyo dusaba ba rwiyemezamirimo ni ugushora imari hafi yaho hantu kugira ngo abahasura babone aho barara babone n’ibindi bakeneye.

Yakomeje avuga ko hari ibikorwa binini birimo inama mpuzamahanga zagakwiye kubera muri aka karere ariko batinya kuzihazana bitewe nuko ntaho kurara hahagije hahari.

Ati “ Hari inama mpuzamahanga twakira ziba zirimo abantu nka 500 cyangwa 1000 tukifuza kuzagurira mu tundi turere nka Nyagatare ngo nibura Kigali yakire inama zirimo abantu benshi, ariko ntabwo tuzihazana bitewe nuko nta macumbi ahagije n’ibyumba bakwicaramo mufite, kandi tubona abikorera bishyize hamwe iki kibazo bagikemura mu minsi mike.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien, yavuze ko ikibazo bagifite banakangurira ba rwiyemezamirimo kubaka amacumbi menshi kuko ayahari aracyari make.

Ati “Uyu munsi mu mahoteli yacu, wongeyeho na za moteli zose, dufite ubushobozi bwo kwakira abantu 350 bakaryama, nka Epic Hotel yakira 76 n’izindi zitandukanye. Turifuza kongera uyu mubare ku buryo nibura tuzajya tubasha kwakira abantu 500.”

Abashoramari biyemeje kwikubita agashyi

Col. Twahirwa Louis (Dodo) yavuze ko nyuma yo kubona amahirwe y’ishoramari ari muri aka karere bagiye kongera ishoramari ryabo mu buryo bugaragara.

Yavuze ko nka RFTC ahagarariye igiye kongera imodoka 15 muri aka Karere aho zizajya zitwara abagenzi mu mihanda yose y’aka karere, izi modoka ngo zatumijwe hanze zifite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni 600 Frw.

Yasabye akarere kandi kumugurisha imigabane yako yose gafite muri gare uko ari 12% kugira ngo gare yose ayigire iye 100%.

Col. Twahirwa yanavuze ko afite gahunda yo gufatanya n’abandi bashoramari bakubaka uruganda rw’akawunga muri aka karere ruzafasha abaturage mu kubagurira umusaruro w’ibigori beza dore ko hakunda kugaragara ikibazo cy’isoko ridahagije.

Abandi bashoramari batandukanye biyemeje kongera ishoramari ryabo mu buhinzi, ubworozi ndetse no kubaka inganda zitandukanye zizatuma aka karere karushaho kwihaza mu biribwa.

Kuva muri Kanama 2016 Leta yiyemeje kubaka ibikorwa remezo mu mijyi itandatu yatoranyijwe ngo yunganire umujyi wa Kigali. Muri uyu mushinga hashowemo miliyoni 95 z’amadorari ateganywa kongerwa mu kubaka ibikorwa remezo.

Biteganyijwe ko mu 2024 abanyarwanda bangana na 30% bazaba batuye muri utu turere.

Mu Karere ka Nyagatare hamaze kubakwa imihanda ya kaburimbo izenguruka uyu mujyi ireshya na kilometero 3,908 na ruhurura ireshya na kilometero 2.5, hari kubakwa imihanda irimo uhuza aka Karere n’amajyaruguru ureshya na Kilometero 73,3. hakanavugururwa indi myinshi ihuza imirenge itandukanye.

Abashoramari bo mu Karere ka Nyagatare basuzumye aho bashobora gushora imari
Abashoramari biyemeje kongera ibyumba byakira abashyitsi n'ibiberamo inama
Mujyarugamba John uhagarariye ihuriro ry’abashoramari muri Nyagatare avuga ko bagiye gushora miliyari 3Frw
Umuyobozi w’Ishami ry’Ishoramari muri RDB, Winifred Ngangure, yavuze ko Akarere ka Nyagatare gafite amahirwe menshi y'ishoramari
Col.Twahirwa Dodo yavuze ko bagiye kongera imodoka zitwara abagenzi
Guverineri Mufulukye Fred yashishikarije abashoramari kuyishora mu bikorwa remezo cyane cyane iby'inama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza