Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro hoteli “Park Inn by Radisson Kigali”

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 16 Ukuboza 2017 saa 07:44
Yasuwe :
2 0

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro hoteli y’inyenyeri enye ‘Park Inn by Radisson Kigali, yizeza ko Leta izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo abashoramari bakorere mu mutekano n’umudendezo usesuye kandi bunguke.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15Ukuboza 2017, nibwo Umukuru w’Igihugu yafunguye iyi hoteli yubatswe n’umushoramari w’Umunyarwanda, Joseph Mugisha, ikaba iherereye ahitwa mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali.

Perezida Kagame yagarutse ku kamaro ko kugira ishoramari rikozwe n’Abanyarwanda ubwabo avuga ko rigira akamaro cyane usibye no kuba ribateza imbere, ngo riba rinafitiwe icyizere kurushaho.

Yagize ati “ Ishoramari nk’iri ry’abanyagihugu mu banyagihugu babo ni ryiza cyane kuko rituma ubukungu bukomera cyane cyane iyo rishingiye ku banyagihugu, gusa iyo mvuze ko rishingiye ku banyagihugu, ntabwo bivuze ko badafatanya n’abandi b’ibindi bihugu.”

Yakomeje agira ati “ Abantu bashobora gukora ishoramari nk’iri ari umuryango cyangwa abanyarwanda bonyine, akenshi biba byiza ndetse birushaho kugira agaciro, bagakorana n’abandi b’ibindi bihugu kuko bafite byinshi nabo bazana.”

Yavuze ko iyo bituruka hanze gusa bidashingira ku banyagihugu ndetse ko iyo habaye ikibazo abo hanze hari igihe bahambira ibyabo bakigendera ha handi hagasigara ubusa ariko iyo ari iby’umunyarwanda ngo ntaho bijya.

Perezida Kagame yashimye umushoramari Mugisha Joseph avuga ko igikorwa yakoze ari icy’indashyikirwa nk’Umunyarwanda asaba n’abandi gukomeza gukora batyo.

Mugisha Joseph yashimye Perezida Kagame, avuga ko ubuyobozi bwe bwiza kandi bworohereza ishoramari ari bwo bwatumye agera ku kubaka hoteli ingana ityo.

Yagize ati “ Ngushimiye byimazeyo uburyo udahwema guteza imbere abikorera ku giti cyabo, uyu musaruro tugezeho uri mu cyerekezo cy’ubuyobozi bwanyu bwiza bwo kugira u Rwanda, igihugu gifite ubukungu bwihagazeho mu rwego rw’ubukerarugendo.”

Park Inn by Radisson Kigali ni hoteli y’inyenyeri enye, iherereye mu Kiyovu ahahoze Hotel Kiyovu. Ibaye iya kabiri ikigo Rezidor Hotel Group gifunguye mu Rwanda nyuma ya Radisson Blu iherereye muri Kigali Convention Centre yafunguwe muri Nyakanga 2016.

Iyo hoteli ifite ibyumba 161, birimo iby’inama, uburiro n’ibindi; ikagira akabyiniro, ubwogero, ahaparikwa imodoka, aho gukorera imyitozo ngororamubiri, sauna n’ibindi bigezweho. Ikoresha abakozi 180, muri bo 178 ni Abanyarwanda.

Perezida Kagame yavuze ko n’abandi bakwiriye gufatira urugero kuri Mugisha ndetse ko Leta yiteguye kubatera inkunga.

Park Inn by Radisson Kigali yiyongereye ku yandi mahoteli menshi yo ku rwego rwo hejuru yamaze kugera muri Kigali ndetse hakaba n’andi akomeje kubakwa muri uyu Mujyi no hirya no hino mu gihugu.

Guverinoma y’u Rwanda iteganya kuzajya yizinjiza miliyoni $150 buri mwaka ziturutse mu kwakira ibiganiro, inama mpuzamahanga n’ibikorwa bitandukanye muri gahunda ya MICE(Meetings, Incentives, Conferences and Events), aho inateganya kuzamura umubare w’ibyumba by’amahoteli.

Iyi hotel iherereye mu Kiyovu
Ibyumba byisanzuye abantu bashobora kuruhukiramo
Aho abantu bashobora gufatira amafunguro muri iyi hotel
Ifite akabyiniro kagezweho aho ababishaka bashobora gukesha babyina
Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, John Rwangombwa na we yari yitabiriye umuhango wo gutaha iyi hoteli
Minisitiri wa Siporo n'Umuco, Uwacu Julienne yari mu bayobozi bitabiriye uyu muhango
Minisitiri w'Ibikorwaremezo, James Musoni na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere, Clare Akamanzi, aganira na bamwe mu bitabiriye uyu muhango
Mugisha Joseph yashimye Perezida Kagame, avuga ko ubuyobozi bwe bwiza kandi bworohereza ishoramari ari bwo bwatumye agera ku kubaka iyi hoteli
Perezida Kagame asuhuza bamwe mu bitabiriye uyu muhango
Perezida Kagame ageza ubutumwa ku bitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro Park Inn by Radisson Kigali
Perezida Kagame yashimye umushoramari Mugisha Joseph avuga ko igikorwa yakoze ari icy’indashyikirwa nk’Umunyarwanda asaba n’abandi gukomeza gukora batyo
Perezida Kagame yandika mu gitabo nyuma yo gufungura hoteli Park Inn by Radisson Kigali
Perezida Kagame na Madamu hamwe na Mugisha n'umufasha we

Amafoto: Village Urugwiro &Nyetera Bachir


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza