Remote Estates yiyemeje gufasha Abanyarwanda guca ukubiri n’ubukode

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Nyakanga 2017 saa 05:22
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Ishoramari mu bikorwa by’ubwubatsi ‘Remote Estates’ gishamikiye ku cyitwa Remote Group gikora mu mishinga minini yo kubakisha imihanda, ingomero z’amashanyarazi, ibiraro n’ibindi, kiri muri gahunda yo gufasha Abanyarwanda gukabya inzozi zo gutura mu nzu zabo bwite kibinyujije mu mushinga wacyo wo kubaka inzu ziciriritse zizaba zirimo ibyangombwa nkenerwa kandi zijyanye n’icyerecyezo.

Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo gutuza neza abaturage bayo by’umwihariko intego ni uko 35% byabo bazaba batuye mu mijyi mu 2020. Ibyo bituma ivuga ko nibura hakenewe inzu ibihumbi 56 harimo n’iziciriritse kugira ngo uwo muhigo ugerweho.

Leta kandi yemeye ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka iteganya gushyiraho ikigega gifasha kuguriza abantu bari kubaka inzu ziciriritse kandi inyungu kuri ayo mafaranga ikaba ari nke.

Remote Estates imaze imyaka itanu ikorera mu Rwanda, ishimangira ko yabonye ko Abanyarwanda bakeneye aho kuba bityo ikaba ariyo mpamvu yahisemo kubaka inzu zigezweho zirimo ikoranabuhanga rihanitse ndetse zihendutse zizajya zigurwa n’ubyifuza.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Remote Estates, Ido Herman, yagize ati “Twumva neza iri soko kuko tumaze hano imyaka itanu bityo dushoboye guhaza ibyifuzo by’abantu. Nkuko mubibona hari imishinga mike, bityo rero hari hakenewe umuntu uza gukemura icyo kibazo.”

Herman avuga ko Remote Estates ku ikubitiro igiye gutangirana n’umushinga wo kubaka inzu ziciriritse 270 i Masaka, mu Karere ka Kicukiro, gusa ngo hari umushinga wo kuzubaka izindi. Yashimangiye ko inzu imwe izagurishwa kuva kuri miliyoni 30 z’amanyarwanda irimo ibyangombwa nkenerwa kandi ijyanye n’icyerecyezo u Rwanda rwifuza dore ko izaba yubakishije ibikoresho bigezweho bikoreshwa no muri Amerika n’i Burayi.

Muri ibyo harimo ibyitwa Autoclaved Aerated Concrete (AAC) bisimbura sima isanzwe ikoreshwa mu bwubatsi bunyuranye mu Rwanda, aho ACC igabanya 30% y’imyanda ihumanya ibidukikije iboneka mu bikoresho by’ubwubatsi bisanzwe, ikanagabanya imyuka mibi ihumanya ikirere ku kigero cya 50%.

Yasobanuye ko umuntu wifuza kugura iyo nzu azihitiramo uburyo bumunogeye ayishyuramo bitewe n’ubushobozi bwe harimo no kwishyura mu byiciro bitanu aho azajya yishyura 20% by’igiciro cyose cy’inzu guhera igihe cyo kubaka umusingi wayo.

Remote Estates ifite ubushobozi bwo guhaza abayigana

Rimwe na rimwe ba rwiyemezamirimo batangira gukora imishinga inyuranye yewe harimo n’iy’ubwubatsi bw’inzu ariko bagera hagati bikabananira, ibikurikirwa no kuburirwa irengero imishinga ikadindira.

Kuri ibyo, Ido Herman yashimangiye ko bitazaranga Remote Estates kuko ifite ubushobozi buhagije bwo gukora umushinga wayo ikawurangiza ntaho itegereje inkunga, ishobora kubura ibikorwa bigahagarara.

Ati “Hari abakora ibikorwa by’ubwubatsi baza bakubaka inzu eshanu cyangwa 10 bagahagarara cyangwa bakazimira. Nka Remote Estates ntabwo yasaba leta ubutaka bw’ubuntu cyangwa ikindi kintu cyo gukoresha, turakora nk’ikigo cyigenga […] rwose 100% turashaka gukora umushinga mugari udashingiye ku nkunga zo mu kigo runaka cyangwa kuri leta.”

Yavuze ko nubwo muri uyu mushinga Remote Estates izakoresha ubushobozi bwayo bwite, leta ishobora kugira ibikorwa ikora nko kubaka ibikorwaremezo bizunganira uwo mushinga.

Yashimangiye ko nta mpungenge bikwiye gutera Abanyarwanda bitewe n’uko Remote Estates ari Ikigo Nyarwanda kandi kidateze kwimuka ahubwo gishyize imbere imibereho myiza y’abaturage kibafasha guca ukubiri n’ubukode.

Herman yavuze ko ibiciro by’izi nzu bizaba biri hasi ugereranyije n’imiterere yazo n’ibikoresho bizaba bizigize, kandi ko icyo bagamije ari inyungu z’Abanyarwanda aho kuba ari bo bazibashakamo.

Biteganyijwe ko umushinga wo kubaka inzu ziciriritse i Masaka, mu Karere ka Kicukiro, uzarangira mu 2019 gusa iza mbere zizarangira umwaka utaha.

Remote Estate yatangiriye ibikorwa byayo mu Mujyi wa Kigali, iteganya no gukorera indi mishinga mito mu mijyi iri kugenda itera imbere nka Rwamagana, Musanze, Rubavu n’ahandi.

Izi nyubako zubatse ahari amahumbezi aturuka mu busitani buhakikije
Imiterere y'inzu zizubakwa i Masaka
Ni inzu nziza zizaba zihendutse, ushobora kwishyura mu byiciro bitandukanye ukayegukana burundu
Nawe ushobora kugira inzu yawe ukaruhuka umutwaro wo gukodesha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza