RFTC yatangije ikigo cya miliyali 58 Frw kizongera imodoka nini zitwara abagenzi

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 4 Ukuboza 2017 saa 07:31
Yasuwe :
1 0

Ihuriro ry’amakoperative yo gutwara abantu mu buryo rusange (RFTC) ryabyaye ikigo cyiswe ‘Jali Holding Company’ kigizwe n’ibigo bitatu gifite ingengo y’imari igera ku mafaranga miliyari 58 arimo n’ayo kuzagura imodoka nini.

Umuyobozi wa ‘Jali Holding Company’, Col Twahirwa Ludovic ‘Dodo’, yatangaje ko iki kigo kije guteza imbere serivisi yo gutwara abantu n’ibintu n’ubuzima bw’abanyamuryango, abashoferi ba RFTC.

Yagize ati “Iki kigo kirimo ibigo bitatu, harimo igishinzwe ubwikorezi, ubwubatsi n’ikigo cy’imari iciriritse byose bigamije guteza imbere serivisi yo gutwara abantu n’ibintu mu Rwanda hamwe no guteza imbere abanyamuryango.”

Yakomeje avuga ko ibyo “RFTC yakoraga byagutse birenga kuba nka koperative. Muri ibyo bikorwa harimo za gare zifite agaciro kabarirwa muri miliyari 12 Frw.

Col Dodo avuga ko RFTC izakomeza gukora nka koperative ariko umutungo yari isanzwe ifite ukaba wagiye muri ‘Jali Holding company’.

Yasobanuye ko umwaka nushira hazajya harebwa inyungu ya ‘Jali Holding company’, abanyamuryango ba RFTC bakemeza niba igabanwa cyangwa kuyireka igakomeza ikunguka.

Uretse ibyo, Col Dodo yashimangiye ko iki kigo kigiye gushaka imodoka nini zigezweho ku buryo mu minsi iri imbere ikibazo cy’abagenzi bamara amasaha menshi bahagaze ku mirongo kizakemuka.

Mu ntego za ‘Jali Holding campany’ harimo kugura imodoka nini zitwara abantu bagera kuri 48, zimwe zikazajya zerekeza mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda; hari n’inzozi zo kuzagura indege.

Abari muri komite nyobozi ya Jali Holding Company
Col Twahirwa Dodo ari kumwe n'Umuyobozi w'agateganyo wa RFTC, Gahongayire Alphonse
Ihererekanyabubasha hagati y'Umuyobozi wa RFTC n'uwa Jali Holding Company

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza