RwandAir igiye gutangiza ingendo zigana i Kinshasa n’i Guangzhou mu Bushinwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Werurwe 2019 saa 09:15
Yasuwe :
0 0

Sosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere, RwandAir, irateganya gutangira ingendo ziva i Kigali zijya mu Mujyi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ni nyuma y’uko muri iki Cyumweru abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda na RDC, basinyanye amasezerano yo gufungurirana ikirere, bikazatuma RwandAir ibasha kwerekeza i Kinshasa ndetse n’indege za Congo Airways bikaba uko mu kirere cy’u Rwanda.

Muri iki cyumweru abayobozi batandukanye b’u Rwanda, bari i Kinshasa aho bagiranye ibiganiro na bagenzi babo ndetse na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi.

Mu bayobozi b’u Rwanda, harimo n’Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, Umuyobozi w’Ikigo cy’indege za gisivili, Silas Udahemuka, aho bahuye n’ubuyobozi bw’ikigo cy’indege za gisivili muri RDC.

Makolo yabwiye IGIHE ko ‘ingendo Kigali-Kinshasa, zizatangira hagati muri Mata (mu kwezi gutaha), naho izijya Guangzhou zigatangira kuwa 18 Kamena uyu mwaka’.

Makolo yavuze ko ingendo Kigali-Kinshasa, zizaba zirimo iz’abagenzi ndetse n’iz’imizigo.

Ibi byiyongera ku byatangajwe n’Umujyanama Mukuru wa Thsisekedi, Nicole Ntumba Bwatshia, wavuze ko ikiganiro impande zombi zagiranye cyari kigamije kurebera hamwe uburyo u Rwanda na RDC byakwemeranya ku masezerano yo gufungurirana amarembo mu bwikorezi bw’indege.

Yakomeje avuga ko mu minsi mike indege za RwandAir zizatangira gukoresha ikirere cya RDC ndetse n’iza Congo Airways bikaba uko mu kirere cy’u Rwanda, ku buryo nibigerwaho, ibihugu byombi bizabasha kubyaza umusaruro amahirwe yose umubano wabyo utanga.

RDC ni igihugu gikorana ubucuruzi n’u Rwanda. Imibare ya Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), yerekana ko muri RDC hajyayo ibicuruzwa by’u Rwanda bitabarurwa, aho bingana na 86.9% by’ibyisohoka muri ubwo buryo.

Nta gushidikanya ko ingendo za RwandAir, zizongera ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’ibihugu byombi, zikongera n’urwego rw’ubucuruzi bubarurwa hagati yabyo.

RwandAir yifashishije indege zayo 12, itwara abagenzi mu byerekezo 26 muri Afurika y’Iburasirazuba, iyo Hagati, Iburengerazuba n’Amajyepfo, u Burasirazuba bwo hagati, u Burayi na Aziya.

Iki kigo kandi giteganya gutangira ingendo nshya i Addis Ababa muri Ethiopia guhera muri Mata uyu mwaka, kikazakomereza ku zigana i Tel Aviv muri Israel n’i Guangzhou mu Bushinwa. RwandAir inateganya ingendo zigana mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza