U Rwanda na Benin byemeranyije gushyiraho ikompanyi y’indege bihuriyeho

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 2 Kanama 2017 saa 12:34
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda na Benin zasinye amasezerano yo gushyiraho ikompanyi y’ubwikorezi bw’indege bihuriyeho izagira icyicaro i Cotonou.

Ibi byatumye ikigo nyarwanda cy’ubwikorezi bw’indege, RwandAir, gihabwa uburenganzira bwo kugira icyicaro muri Benin, aho indege zacyo zemerewe kujya zihahagurukira zerekeza mu bindi bihugu byo muri Afurika yo hagati n’iy’ Uburengerazuba bitarindiriye ko zigaruka i Kigali.

Ubuyobozi bwa RwandAir bwatangaje ko ku ikubitiro buzohereza indege ebyiri zo mu bwoko bwa Boeing 737 kuri icyo cyicaro. Ibi ngo bizateza imbere ubwikorezi bw’indege ku mugabane wa Afurika, by’umwihariko bifashe RwandAir kugera henshi mu bice bya Afurika y’Iburengerazuba no hagati kandi inshuro nyinshi.

Iyi kompanyi ihuriweho izakora ingendo zitwara abantu n’ibicuruzwa mu mijyi nka Abidjan, Brazzaville, Douala, Libreville, Bamako, Dakar na Conakry.

Minisitiri ushinzwe ubwikorezi n’ibikorwa remezo muri Benin, Herve Hehomey, yatangaje ko ubu bufatanye butumye Benin igira icyicaro cy’indege zibasha gukorera ingendo mu karere.

Yagize ati “Ikompanyi y’indege ije kuzuza izindi ndoto zacu, aho tugendeye ku bunararibonye bw’u Rwanda bizatuma Benin igira kompanyi yayo y’indege, biteze imbere urwego rwacu rw’ubwikorezi bwo mu kirere n’ubukerarugendo.”

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yashimye ko ibiganiro byabaye hagati ya Guverinoma zombi byabyaye igikorwa kizungukiramo ibihugu byombi.

Yagize ati “Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda ndashimira Guverinoma ya Benin yemeye ko ubu bufatanye mu bukungu bugerwaho, ndishimira ko ibiganiro byageze ku musaruro uzungukiramo ibihugu byombi.”

Kuva muri Nzeri 2016 indege za RwandAir zerekeza i Cotonou muri Benin, izi ngendo zizagumaho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza