U Rwanda rwakubye kabiri ishoramari rishya mu myaka icumi, rigera kuri miliyari $1.6 mu 2017

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 19 Mutarama 2018 saa 08:20
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatangaje ko ishoramari rishya u Rwanda rwanditse mu myaka icumi ishize ryiyongereye hejuru ya 100%, bigaragaza ko ari igihugu gikomeje gukurura abashoramari mu nzego zitandukanye.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yabigarutseho ubwo kuri uyu wa Kane uruganda rw’imodoka rwa Volkswagen rwatangazaga ko bitarenze Gicurasi 2018 ruzaba rwatangiye guteranyiriza imodoka zarwo mu Rwanda, rukazatangirana ishoramari rya miliyoni20 $.

Yagize ati “Mu 2007 ishoramari ryacu ryari miliyoni 800$ ariko ubwo twasozaga 2017 twari tumaze kwandika irya miliyari 1.675 $ ku buryo twakubye kabiri ishoramari mu myaka icumi ishize.”

Iri shoramari ryabaruwe umwaka ushize ryiyongereyeho miliyoni 515 $ ugereranyije n’ishoramari ryabaruwe mu 2016 kuko bwo handitswe ishoramari rya miliyari 1.160 $.

Imibare ya RDB igaragaza ko inzego zakuruye abashoramari benshi mu mwaka ushize ari ari ubwubatsi bwanditswemo ishoramari rya 637,659,692 $; ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwandikwamo irya 267,344,495 $ naho ibikorwaremezo byandikwamo ishoramari rya 202,660,135 $.

Bugesera Airport Company Ltd ifite ishoramari rinini kuruta irindi ryanditswe umwaka ushize, ringana na miliyoni 398.68 $; Ignite Power Rwanda Ltd ifite umushinga wo kugeza ingufu z’imirasire y’izuba ku ngo 250,000 bitarenze uyu mwaka ifite ishoramari rya miliyoni 113.84 $ naho Gasabo Investment Company ifite ishoramari rya miliyoni 89.02 $ mu mishinga itandukanye mu Karere ka Gasabo.

Harimo kandi African Panther Resources Ltd ifite ishoramari rya miliyoni 54.02 $ mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Kigali View Hotel and Apartment Ltd ifite ishoramari rya miliyoni 53.2 $. Iyo mishinga itanu yonyine yiharira ishoramari rya miliyoni708.76 $.

Mu ishoramari ryanditswe mu mwaka ushize, iry’abanyamahanga riza ku isonga n’agaciro ka miliyari 1.041 $ zihwanye na 62.26% by’ishoramari ryose; iry’abenegihugu rikagira agaciro ka miliyoni 470.98 $ zihwanye na 28.15% by’ishoramari ryose.

Ishoramari rihuriweho n’Abanyarwanda n’abanyamahanga rifite agaciro ka miliyoni 160.47 $, rihwanye na 9.59% by’ishoramari ryose ryanditswe.

Iri shoramari kandi rizanagira uruhare mu kongera imirimo ihangwa, muri gahunda leta yihaye yo guhanga imirimo 200,000 buri mwaka, idashingiye ku buhinzi.

Mu itangazo RDB yashyize ahagaragara, Akamanzi yavuze ko mu mwaka ushize habazwe imirimo 38,261 igomba guhangwa mu mishinga RDB yanditse mu nzego zirimo ibikorwaremezo, serivisi, gukora ibintu mu nganda, ubukerarugendo, ubwubatsi, ubuhinzi, ikoranabuhanga n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Yakomeje agira ati “Ni inyongera ya 184% ugereranyije n’iyanditswe mu 2016 kuko yari 13,477 igomba guhangwa, yabaruwe muri izo nzego umunani.”

Izamuka ry’iri shormari ni umusaruro w’imbaraga Guverinoma y’u Rwanda idahwema gushyira mu koroshya ishoramari. Raporo ya ‘Doing Business 2018’ yashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere mu gukora amavugurura menshi agamije korohereza abacuruzi mu myaka 15 ishize.

Muri iyo myaka rwakoze amavugurura 52; rukurikirwa na Kenya yakoze amavugurura 32 na Île Maurice yakoze 31.

U Rwanda ni nacyo gihugu cya mbere muri Afurika cyakoze amavugurura akomeye mu kugenzura no gushyira ku murongo ibigo by’ubucuruzi mu myaka icyenda ishize.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi yavuze ko ishoramari u Rwanda rwanditse mu 2017 ryageeze kuri miliyari 1.6 z'amadolari
Bugesera Airport Company Ltd ni yo yazanye mu Rwanda ishoramari ry'amadolari menshi mu Rwanda mu 2017; ringana na miliyoni 398.68 $
Perezida Kagame ashyira ibuye ry'ifatizo ahazubakwa ikibuga cy'indege cya Bugesera
Imirimp yo kubaka ikibuga cy'ingege i Bugesera yaratangiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza