Urubyiruko rw’Abanyarwanda rweretswe amahirwe yo kugana isoko ry’imari n’imigabane

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Gicurasi 2019 saa 03:46
Yasuwe :
0 0

Ikigo Kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (CMA) cyakanguriye urubyiruko guteganyiriza ahazaza harwo rubyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari ari ku isoko ry’imari n’imigabane mu gihugu.

Ni ubutumwa urubyiruko rwahawe ku wa 8 Gicurasi 2019 ubwo rwari mu Ihuriro ngarukakwezi ry’Urubyiruko ritegurwa na Minisiteri y’Urubyiruko rizwi nka ‘YouthConnekt’.

Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko ivuga kuri ‘Gahunda yo kwihangira imirimo n’uburyo bugezweho bwo guteganyiriza ahazaza.’

YouthConnekt ikoresha Googlehangout, imbuga nkoranyambaga n’ubutumwa bugufi mu guhuza urubyiruko n’abantu b’intangarugero mu bikorwa by’indashyikirwa. Rufashwa kumenya uko rwazamura ubumenyi rufite ku kwihangira imirimo biganisha ku iterambere ry’igihugu.

Urubyiruko rwitabiriye iri huriro rwakanguriwe gushora imari no kwizigamira binyuze ku Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda mu kurushaho kwiteza imbere no kuzamura igihugu muri rusange.

Kubahoniyesu Théogène wahembwe miliyoni 1.1 Frw mu irushanwa ngarukamwaka rihuza abiga muri kaminuza (CMA University Challenge) yegukanye ku nshuro ya kane, we n’itsinda rye batangiye kugura ibicuruzwa ku isoko ry’imari n’imigabane.

Yavuze ko “Ikigo cyacu BSA Group cyatangiye ari itsinda ry’abanyeshuri twizigama. Nyuma yo guhembwa na CMA, twabonye ubushobozi mu by’imari n’ibihembo bishimishije. Amafaranga twari twarazigamye yavuyemo ishoramari ryagutse. Benshi barimo nanjye batangiye kuzigama amafaranga make, ayo urubyiruko rungana na 90% rwabona.’’

Yakomeje avuga muri miliyoni 1.1 Frw bahawe, nkuko CMA yigisha umuco wo kwizigamira no gushora imari, bayaguzemo imigabane mu bigo bitandukanye.

Kubahoniyesu yavuze ko “Nyuma y’umwaka umwe twatangije ishoramari ryacu, ubu rihagaze agaciro ka miliyoni 3 Frw kandi turacyafite imigabane twaguze.’’

Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru muri CMA, Migisha Magnifique, yashishikarije urubyiruko gutangira kwizigama kare kuko hari amahirwe yabashyiriweho.

Yagize ati “Usibye kumva ibicuruzwa biri ku isoko ry’imari n’imigabane, urubyiruko rukeneye kwigishwa ku mpamvu rukeneye guteganyiriza ahazaza harwo hakiri kare. Isoko ry’imari n’imigabane ntiryashyiriweho gusa ibigo byagutse kuko n’abashoramari bigenga bashobora kurigana.’’

CMA Rwanda yiyemeje gutanga ubumenyi bugamije kuzamura imyumvire y’imikorere y’isoko ry’imari n’imigabane n’inyungu abarishoramo imari babona.

Muri Mata 2019, u Rwanda rwungutse gahunda nshya izafasha abari mu rwego rw’imari kwiyungura ubumenyi no kuzamura ubushobozi bw’imikorere ku isoko ry’imari n’imigabane mu gihugu.

Iyi gahunda yatangijwe n’Ikigo gishinzwe Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA) gifatanyije n’icyo mu Bwongereza gitanga Ubumenyi mu by’Imari, Chartered Institute for Securities & Investment, CISI n’icy’Ubugenzuzi ku isoko ry’imari n’imigabane muri Afurika kiri i Nairobi, FSDA (Financial Sector Deepening Africa).

Urubyiruko rwasabwe gushyira imbaraga mu guteganyiriza ahazaza rushora imari ku isoko ry'imari n'imigabane
Urubyiruko rweretswe ko isoko ry'imari n'imigabane rihishe amahirwe akeneye kubyazwa umusaruro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza