Uruganda AIF rwabaye umushoramari w’umwaka mu b’indashyikirwa 10 begukanye ibihembo (Amafoto)

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 20 Mutarama 2018 saa 12:24
Yasuwe :
1 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyahembye abashoramari b’indashyikirwa 10 mu rwego rwo gutera inkunga no gushimira ibigo by’ubucuruzi bifite uruhare runini mu iterambere ry’u Rwanda, kongera umuco wo guhiganwa muri ibyo bigo no gushishikariza abantu guhanga udushya.

Ibi bihembo byatanzwe ku nshuro ya gatanu bihabwa abashoramari 10 bo mu byiciro bitandukanye bifite aho bihuriye n’inzego z’iterambere Leta y’u Rwanda ishyizemo ingufu muri iki gihe.

Ibyo bihembo birimo icy’umushoramari w’umwaka; uwohereza ibintu mu mahanga w’umwaka; uwagaragaje udushya kurusha abandi; umugore w’umushoramari w’umwaka; umushoramari muto; uwateje imbere ibyo mu Rwanda cyane; abashoramari bo muri serivisi n’abashoramari bibumbiye mu bikorwa bishingiye ku nganda.

Umushoramari w’umwaka mushya yabaye C&H Garments, uruganda rwohereza mu mahanga imyenda yakorewe mu Rwanda. Uru ruganda rukoresha abakozi 1500 rukaba rwohereza imyenda muri Amerika no mu Burayi.

Igihembo cy’umushoramari w’umwaka muri rusange cyahawe Uruganda Africa Improved Foods, rukora ifu ikungahaye ku ntungamubiri mu Rwanda, ruzwi cyane ku bwoko bubiri bw’ifu bufasha umwana gukura neza mu minsi 1000 ibanza y’ubuzima bwe; harimo Nootri Toto na Nootri Mama.

Uru ruganda ruherereye mu cyanya cyahariwe inganda mu Mujyi wa Kigali (Kigali Special Economic Zone) i Masoro runakora ifu itagurishwa yitwa Shisha Kibondo, ku bufatanye na leta y’u Rwanda, igatangwa ku buntu ku bana bavuka mu miryango ikennye ibarizwa mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe. Ku bufatanye kandi na Banki y’Isi, AIF ikora ifu yitwa Super Cereal mu rwego rwo guca imirire mibi no kugwingira mu bana bakomoka mu miryango ikennye.

Uruganda AIF rwashinzwe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Urugaga Mpuzamahanga rw’ibigo by’imari birimo Ikigo cy’Abaholandi cyita ku Buzima (Royal DSM), Banki y’Iterambere y’Abaholandi (FMO), Ikigega Nterankunga cy’Abongereza (DFID) na Banki y’Isi.

Igihembo cy’umugore w’umushoramari w’umwaka cyahawe Nkomeje Cecile ufite Pharmalab Limited, uruganda rukumbi rukorera mu Rwanda ibikoresho byifashishwa muri Laboratwari zo kwa muganga. Rukoresha abakozi 26.

Umugore w’umushoramari w’umwaka yabaye Nkomeje Cecile ufite uruganda Pharmalab Limited

Rwatangiye imirimo yo gukora ibi bikoresho muri Mutarama 2016 nyuma y’igitekerezo cyazanywe n’abashoramari bacuruza ibyo bikoresho n’ibindi bikenerwa kwa muganga mu mwaka wa 2013.

Uretse igihembo yanahawe itike ya RwandAir yo gutembera mu gihugu ashatse muri Afurika y’Iburasirazuba.

Umushoramari ukiri muto ni Nshimiyimana Alexandre, ufite uruganda Sanit Wing Ltd rukora amasabune n’amavuta yo kwisiga muri avoka.

Sanit Wing Ltd rwagiye rutsindira ibindi bihembo byinshi mu myaka itatu ishize yaba mu Rwanda, Ghana, Nigeria na Togo.

Igihembo cy’uwateje imbere ibikorerwa mu Rwanda cyane ni Uzuri K&Y Designs, urubyiruko Kevine Kagirimpundu na Ysolde Shimwe rwishyize hamwe rukora imideli yiganjemo iya Kinyafurika.

Uruganda rwahize izindi Bakheresa Grain Milling Rwanda, ishami rya Bakheresa Group gifite amashami muri Tanzania, Zanzibar, Uganda, Burundi, Kenya, Malawi, Mozambique, Zimbabwe, Afurika y’Epfo n’u Rwanda. Cyatangiye gukorera mu Rwanda mu 2009.

Ikigo cyahize ibindi mu gutanga serivisi ni I&M Bank Ltd, niyo banki ikuze mu Rwanda yatangiye gukora mu 1963. Ifite amashami 17 mu gihugu.

Igihembo cy’umucuruzi wahize abandi mu guhanga udushya cyahawe Ignite Power Ltd, akaba ari Sosiyete y’Abongereza ikwirakwiza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba agenewe gucanira uturere tw’icyaro tutagerwamo n’amashanyarazi aturuka ku miyoboro y’amashanyarazi isanzwe.

Umucuruzi mushya wajyanye ibicuruzwa mu mahanga ni Norelga Macadamia Rwanda Limited. Iki kigo cyatangiye mu 2005. Umwaka ushize cyohereje ibikomoka kuri Macadamia bingana na toni 75 yinjiza 160, 125, 000 Frw.

Rwanda Mountain Tea yegukanye igihembo cy’umucuruzi wahize abandi mu kohereza ibicuruzwa mu mahanga mu 2017.

Rwanda Mountain Tea Ltd yatangiranye umusaruro ugera kuri toni ibihumbi bibiri zoherezwaga mu mahanga mu 2006, ubwo yegukanaga inganda ebyiri, Rubaya na Nyabihu, muri gahunda ya ‘privatisation’. Ubu ifite inganda zirindwi zohereza mu mahanga umusaruro ungana na toni ibihumbi 10.5.

Uretse igihembo, Rwanda Mountain Tea, yahawe n’itike yo kujya mu Bushinwa mu myanya y’icyubahiro.

Nyuma yo gutanga ibihembo, Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yashimiye abashoramari avuga ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gushimira no kuzirikana uruhare rw’abikorera mu iterambere ry’igihugu.

Yongeyeho ko abashoramari barimo gukora neza ugereranyije n’uko bakoraga mbere ariko bagomba gukomeza gukora cyane kugira ngo igihugu kigere ku ntego yo kugira ubukungu buciriritse.

Yagize ati “Aho dushaka kugera nk’igihugu, aho dushaka ko ubukungu bwacu bugera ntiburahagera turacyari kure, nubwo tumaze imyaka dukora neza abashoramari bagomba gukora byinshi birenze ibyo bakoraga kugira ngo tugere aho dushaka kugera nk’igihugu.”

Gutanga ibi bihembo ni ukwereka abandi bashoramari icyitegererezo bakwiriye kugenderaho mu kunoza imikorere yabo.

Robin Bairstow, Umuyobozi wa I&M Bank mu Rwanda, yahembwe nk'Ikigo cyatanze serivisi nziza
Igihembo cy’umucuruzi wahize abandi mu guhanga udushya cyahawe Ignite Power Ltd
Igihembo cy'Umushoramari w’umwaka mushya cyahawe C&H Garments
Uruganda Africa Improved Foods, rukora ifu ikungahaye ku ntungamubiri mu Rwanda, rwahembwe nk'umushoramari w'umwaka
Igihembo cy’uwateje imbere ibikorerwa mu Rwanda cyahawe Uzuri K&Y Designs
Bakheresa Grain Milling Rwanda yahembwe nk'uruganda rwahize izindi
Umucuruzi mushya wajyanye ibicuruzwa mu mahanga ni Norelga Macadamia Rwanda Limited
Rwanda Mountain Tea yegukanye igihembo cy’umucuruzi wahize abandi mu kohereza ibicuruzwa mu mahanga
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yashimiye abashoramari avuga ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gushimira no kuzirikana uruhare rw’abikorera mu iterambere ry’igihugu
RDB yahembye abashoramari b’indashyikirwa 10 mu rwego rwo gutera inkunga no gushimira ibigo by’ubucuruzi bifite uruhare runini mu iterambere ry’u Rwanda
Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoberere (RGB), Prof. Shyaka Anastase (ufite ikirahuri) yahuje urugwiro na Francis Gatare uyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine na Peteroli
Prof. Shyaka Anastase na Francis Gatare bari bafite akanyamuneza
Iki gikorwa cyitabiriwe n'abashoramari b'ingeri zitandukanye
Uhereye ibumoso: Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoberere (RGB), Prof. Shyaka Anastase; Meya w'Umujyi wa Kigali, Nyamurinda Pascal; Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi asuhuzanya na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney
Uyu muhango witabiriwe n'abantu barimo n'abanyamahanga
Igikorwa cyo guhemba abashoramari b'indashyikirwa kigamije kongera umuco wo guhiganwa mu bigo no gushishikariza abantu guhanga udushya
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nyamurinda Pascal; uwa RDB, Clare Akamanzi n'uw'Urwego rw'Abikorera (PSF), Gasamagera Benjamin bareba uko ibihembo bitangwa
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe mine, peteroli na gazi mu Rwanda, Francis Gatare
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Nyamulinda Pascal
Komiseri Mukuru wa RRA, Richard Tusabe
Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoberere, Prof. Shyaka Anastase
Ifoto y’urwibutso y’abashoramari b’indashyikirwa 10 begukanye ibihembo bya RDB

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza