Uruganda rw’Abashinwa rugiye gutangira gukorera inkweto, mudasobwa na telefone mu Rwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 10 Nzeri 2017 saa 05:02
Yasuwe :
0 1

Sosiyete yo mu Bushinwa Huajian Group igiye gutangiza uruganda mu Rwanda rukora inkweto, amasakoshi, mudasobwa, telefone n’ibindi bikoresho bitandukanye.

Uru ruganda rwitezweho guha akazi abanyarwanda ibihumbi 20, rugashoramo amafaranga miliyari y’amadolari mu gihe cy’imyaka icumi.

Leta y’u Rwanda izatanga ubutaka bwo kubakaho uruganda mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo, ku buryo muri Mata umwaka utaha bimwe mu bikorwa by’urwo ruganda bizaba byatangiye gukorera mu Rwanda.

Ubwo hasinywaga amasezerano y’ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda n’Ubuyobozi bwa Sosiyete Huajian kuri iki Cyumweru, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) Claire Akamanzi yavuze ko bamaze kubona imikorere y’iyo sosiyete mu Bushinwa no muri Ethiopia bakifuza ko iza no mu Rwanda.

Yagize ati “Ngira ngo mwumvise inkweto Ethiopia ijyana muri Amerika; bohereza muri Amerika inkweto z’amadolari arenga miliyoni 30 kandi nkeka ko imibare igenda iniyongera. Bahaye akazi abantu barenga ibihumbi bitandatu muri Ethiopia. Yatubwiye ko yagenzuye agasanga mu Rwanda ari ahantu heza ho gukorera ubucuruzi. Mu masezerano twagiranye yishimiye gukorera mu Rwanda.”

Akamanzi yavuze ko bizeye ko ibizakorwa na sosiyete Huajian bizafasha u Rwanda kongera umubare w’ibyoherezwa mu mahanga nk’imwe mu ntego igihugu cyihaye.

Ati “Twe nka Guverinoma twamwemereye kumushakira ubutaka mu gace kahariwe inganda. Turebye ibyo akora mu Bushinwa no muri Ethiopia, turizera ko agiye gutanga umusanzu mu kongera ibicuruzwa u Rwanda rwohereza hanze, biri rero mu murongo w’icyerekezo cy’u Rwanda.Tugiye gukora ibishoboka byose ku buryo Zhang yumva atekanye mu ishoramari rye mu Rwanda.”

Perezida wa Huajian Group, HuaRong Zhang yavuze ko mu ntangiriro bazajya bakoresha ibikoresho biturutse mu Bushinwa no mu bindi bihugu ariko ngo icyifuzo n’ukuzajya bakura mu Rwanda 60 % y’ibyo bazajya bakoresha.

Ati “Mu ntangiriro ibikoresho bizifashishwa bizajya bituruka mu Bushinwa n’ibindi bihugu ariko bigendanye n’iterambere ry’iki gihugu twizeye ko 60 % bizajya bituruka mu Rwanda.”

Zhang yavuze ko yanaganiriye na Perezida Kagame kandi yasanze icyerekezo cy’u Rwanda ari cyiza.

Ati “Mu minsi itatu mpamaze, nabonye u Rwanda rumeze nk’igihugu cy’I Burayi kuko mufite Guverinoma ishoboye, muzi gucunga neza ibyanyu kandi ni n’ahantu haboneye. Birenze ibyo twari twiteze… Ku bw’ubuyobozi bwa Perezida wanyu na Guverinoma ye nizeye ko intego zacu tuzazigeraho.”

Iyi sosiyete yatangiye ibikorwa byayo mu 1996, ikaba yibanda cyane ku bijyanye n’inkweto z’abagore zikoze mu ruhu.Ku mwaka ikora imiguro y’inkweto isaga miliyoni icumi. Ifite abakozi 15 000.

Mu Ukwakira uyu mwaka, abanyarwanda 100 bazoherezwa mu Bushinwa guhugurwa imikorere y’urwo ruganda ndetse no mu Ukuboza uyu mwaka na bwo hazoherezwayo abandi ijana.

Zhang yavuze ko 80 % y’ibizajya bikorerwa mu Rwanda bazajya babyohereza mu mahanga. Yavuze ko kandi bifuza guha akazi abanyafurika ibihumbi ijana mu gihe cy’imyaka icumi iri imbere.

Huajian Group mu bindi izakorera mu Rwanda harimo ibijyanye n’amatara, imyenda, ibyuma bizana ubuhehere mu nzu (air conditioners) n’ibindi.

Huajian ije mu Rwanda isanga S&H Garment, urundi ruganda rwo mu Bushinwa ruzobereye mu gukora imyambaro ruherereye mu cyanya cyagenewe inganda i Masoro.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iterambere, Clare Akamanzi na'Perezida wa Huajian Group, HuaRong Zhang bashyira umukono ku masezerano y'ubufatanye
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere, Clare Akamanzi na’Perezida wa Huajian Group, HuaRong Zhang bahererekanya inyandiko z'amasezerano nyuma yo kuyashyiraho umukono
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere, Clare Akamanzi na’Perezida wa Huajian Group, HuaRong Zhan n'abandi bitabiriye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y'ubufatanye
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) Claire Akamanzi(hagati) yavuze ko bamaze kubona imikorere y’iyo sosiyete mu Bushinwa no muri Ethiopia bakifuza ko iza no mu Rwanda
Zhang yavuze ko yasanze icyerekezo cy’u Rwanda ari cyiza

Amafoto: Luqman Mahoro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza