Korea y’Epfo izongera ishoramari ryayo mu Rwanda

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 14 Mutarama 2013 saa 01:22
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi muri Korea y’Amajyepfo, Kim Sung Hwan yatangaje ko igihugu cye kizongera umubare w’abashoramari mu Rwanda mu biganiro yagiranye na mugenzi we w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo.
Kim Sung Hwan aganira n’uw’u Rwanda ku biro bye ku Kimihurura ku wa 14 Mutarama, yagaragaje ko umubano w’u Rwanda na Korea umaze igihe ( imyaka 50), ibihugu byombi bifatanya mu bikorwa bitandukanye birimo ikoranabuhanga, uburezi ishoramari n’ibindi.
Kim yavuze ko Korea (...)

Kim yavuze ko Korea izakomeza ishoramari mu Rwanda, ati” Tuzakomeza gushishikariza Abanyakoreya gushora imari mu Rwanda ”.

Yakomeje avuga ko yishimiye amasezerano sosiyeti y’Abanyakoreya yasinyanye n’u Rwanda mu kurinda amabanga mu ikoranabuhanga.

Yatangaje ko Korea iteganya kuzana mu Rwanda n’ibindi bikorwa birimo amashuri mu bukerarugendo.

Minisitiri Louise Mushikiwabo yashimiye Korea y’Epfo kuba ifasha u Rwanda muri gahunda zitandukanye, yanababwiye ko u Rwanda rwishimiye amatora y’Umukuru w’Igihugu aherutse mu gihugu cyabo.

U Rwanda na Korea bisanzwe bifitanye umubano mu ishoramari, mu bucuruzi, mu burezi no mu ikoranabuhanga.

Igihugu cya Korea kinohereza abakorerabushake mu muryango Korea International Cooperation Agency (KOICA) mu Rwanda, bagafasha abana mu mashuri mu kubigisha ikoranabuhanga na siyansi, bakabigisha siporo mu mukino Tayikondo (Taekwondo ,taikondo) wo mu bwoko bwa Karate.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza