RDB yafunguye urubuga rwa internet rutanga amakuru yose ku ishoramari

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 7 Gashyantare 2013 saa 01:29
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) cyafunguye ku mugaragaro urubuga rwa internet, www.theiguides.Org/rwanda, ruzajya rufasha abashoramari kubona amakuru yose ajyanye n’ishoramari mu Rwanda.
Tony Nsanganira, Umuyobozi wungirije uw’agateganyo muri RDB, yatangarije ko urubuga rwafunguwe mu rwego rwo korohereza abashoramari kumenya aho bashora imari mu Rwanda, no kuba bakwandikisha ibigo byabo bibereye aho aho ari ho hose ku isi, bitabasabye kuza kuri RDB, bitanasaba kuzuza impapuro. (...)

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) cyafunguye ku mugaragaro urubuga rwa internet, www.theiguides.Org/rwanda, ruzajya rufasha abashoramari kubona amakuru yose ajyanye n’ishoramari mu Rwanda.

Tony Nsanganira, Umuyobozi wungirije uw’agateganyo muri RDB, yatangarije ko urubuga rwafunguwe mu rwego rwo korohereza abashoramari kumenya aho bashora imari mu Rwanda, no kuba bakwandikisha ibigo byabo bibereye aho aho ari ho hose ku isi, bitabasabye kuza kuri RDB, bitanasaba kuzuza impapuro.

Nsanganira ati”Gufungura uru rubuga ni igikorwa cyo gufasha abashoramari batugana kumenya serivise dutanga, amahirwe ahari mu gushora imari mu Rwanda, ku banyarwanda baba hanze nabo bikaborohera kubona amakuru igihe bashakiye”.

Akomeza avuga ko gufungura urwo rubuga ari igikorwa bafatanyije n’ Umuryango w’Abibumbye(UN).

Lamin Momodou Manneh, umuhuzabikorwa wa UN mu Rwanda, unashinzwe ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere, yatangaje ko iyi gahunda izafasha mu iterambere ry’u Rwanda.

umuhuzabikorwa wa UN mu Rwanda

Lamin avuga ko gukoresha ikoranabuhanga mu ishoramari, biri no muri gahunda z’icyerekezo cy’iterambere 2020, ati ”Umuntu uri mu Buyapani, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi azabasha kubona uko ishoramari rihagaze mu Rwanda akoresheje urubuga www.theiguides.Org/rwanda”.

Yavuze ko www.theiguides.Org/rwanda, ari ingirakamaro cyane mu bukungu, no muri gahunda z’imbaturabukungu, ko bazakomeza ubufatanye na RDB mu kuzamura iterambere ry’Abanyarwanda.

Umukozi wa UN asobanura uko urwo rubuga ruzajya rukora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza